Kuri iki Cyumweru tariki 14 Nyakanga 2019 hateranye inama y’inteko rusange y’abanyamuryango ba Rayon Sports muri gahunda yo gushyiraho komite nshya izayobora iyi kipe mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.
Munyakazi
Sadate usanzwe ari umuyobozi wa MK Sky Vision Card, gahunda izafasha Rayon
Sports gukusanya imali iva mu bakunzi bayo, yatorewe kuyobora ikipe ya Rayon
Sports ahanini bitewe n’uyu mushinga aba-Rayons babona uzagira akamaro mu iterambere ry’ikipe bakunda.
Akimara
gutorerwa kuyobora Rayon Sports, Munyakazi Sadate yashimye abayobozi ba komite
icyuye igihe ashingiye ku kazi n’umusaruro batanze mu gihe bari bamaze ariko
anizeza abafana ko iyi kipe azaruhuka ayigejeje muri ½ cy’amarushanwa ya CAF
arimo Total CAF Champions League na Total CAF Confederation Cup.
Mu 2018,
Rayon Sports yari yageze muri ¼ cya Total CAF Confederation Cup ikurwamo na
Enyimba SC yo muri Nigeria.
“Ndashimira
abanyamuryango ba Rayon Sports bangiriye icyizere cyo kumpa umwanya nkaba ngiye
kubayobora. Ndashima abari bagize komite icyuye igihe kuko hari ibyo bakoze
bikomeye nko kugeza ikipe muri ¼ cy’amarushanwa ya CAF no gutwara igikombe cya
shampiyona. Igikombe cyo sinavuga ngo nzacyegukana ahubwo nzakirinda, mu marushanwa
Nyafurika ngere muri ½”. Munyakazi
Munyakazi Sadate Perezida mushya wa Rayon Sports
Muri aya
matora, Twagirayezu Thadée yabaye visi perezida w’ikipe ya Rayon Sports asimbura
Me Muhirwa Freddy wari wungirije Muvunyi Paul ku mwanya wa perezida w’ikipe.
Muhire Jean
Paul yatowe nk’umunyamabanga wa Rayon Sports (SG) nyuma yo kuba yari yeguye ku
mwanya w’ububitsi.
Itangishaka
Bernard yatowe nk’umuyobozi ukuriye inama y’ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports
(CEO) mu gihe umubitsi ari Richard Cyiza. Zitoni Pierre Claver yagumye mu
mwanya we wo kuba umunyamategeko wa Rayon Sports.
Muvunyi Paul (Ibumoso) wari perezida wa Rayon Sports na Me Muhirwa Freddy (Iburyo) wari umwungirije
Dore komite
nshya ya Rayon Sports:
Perezida:
Munyakazi Sadate
Visi
perezida: Twagirayezu Thadée
Umunyamabanga:
Muhire Jean Paul
CEO:
Itangishaka King Bernard
Umubitsi:
Cyiza Richard
Umunyamategeko:
Zitoni Pierre Claver
TANGA IGITECYEREZO