RFL
Kigali

Shekinah Worship Team Masoro izaririmba mu gitaramo True Promises yatumiyemo umuramyi Benjamin Dube

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/07/2019 14:03
0


Itsinda rya Shekinah Worship Team ryo muri ERC Masoro, ryatumiwe kuririmba mu gitaramo gikomeye True Promises yatumiyemo umuramyi ukomoka muri Afurika y’Epfo Benjamin Dube umaze imyaka 33 agiranye ubusabane n’Imana.



True Promises ikunzwe mu ndirimbo nka “Wadushyize Ahakwiye”, “Mana Urera”, imaze igihe mu myiteguro y’igitaramo ‘True Worship Concert’ kizabera muri Intare Confererence Arena i Rusororo, ku wa 11 Kanama 2019.

Kuri ubu byamaze gutangazwa ko Shekinah Worship Team Masoro izaririmba muri iki gitaramo. Iri tsinda ryaririmbye mu bitaramo n’ibirori bikomeye, hose bahacana umucyo. Bazwiho indirimbo n’umudiho ushyira benshi mu mwuka wo kuramya no guhimbaza Imana.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Bonke Mbonigaba umuyobozi mukuru wa Trues Promises, yatangaje ko gutumira Benjamin Dube i Kigali bashingiye kuri ‘Sprit of Praise’ yatangijwe nawe.

Yavuze ko iki gitaramo bagiye gukora mu minsi iri imbere ari cyo cya mbere mu bitaramo bikomeye bakoze kuva batangiye kuririmba ndetse ko ari cyo gihenze cyane mu bitaramo byose bakoze.

Benjamin Dube azava mu Rwanda akoranye indirimbo na True Promises Ministry. Ikindi gikorwa Benjamin Dube azakora ari mu Rwanda ni uko azasura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi agasobanurirwa amateka u Rwanda rwanyuzemo.

Uyu mugabo usanzwe ari n'Umushumba mu Itorero High Praise Centre Church, yakunzwe mu ndirimbo nka "Thel'umuyo', "Ketshepile", "He keeps on doing" n'izindi nyinshi.

Muri Kamena 2019, Benjamin Dube yifashe amashusho ayasakaza ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko yiteguye gutaramira i Kigali kandi ko azanezezwa no kubona ataramira abakunzi batari bacye i Kigali.

Ku munsi w'igitaramo, amatike yo mu myanya isanzwe azaba agura 10,000Frw, muri VIP azaba agura 15,000Frw hanyuma muri VVIP itike izaba igura 25,000Frw. Icyakora abagura amatike mbere y'igitaramo baragabanyirizwa dore ko mu myanya isanzwe itike igura 7,000Frw, muri VIP ikagura 10,000Frw naho muri VVIP ikagura 20,000Frw.

Shekinah worship team ya ERC Masoro izaririmba mu gitaramo Benjamin yatumiwemo na True Promises

Benjamin Dube yatumiwe kuririmbira i Kigali


Soma: True Promises yatangaje ibiciro bwo kwinjira mu gitaramo gikomeye yatumiyemo Benjamin Dube kizabera muri Intare Conference Arena

-True Promises yatangaje byinshi ku gitaramo cy'imbaturamugabo yatumiyemo icyamamare Benjamin Dube






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND