Ikipe ya APR FC yasoje imikino yo mu matsinda ari iya mbere n’amanota icyenda (9) nyuma yo gutsinda Heegan FC (Somalia) ibitego 4-0 mu mukino Danny Usengimana yatsinzemo ibitego bibiri mu minota itatu ya mbere y’umukino.
Ibitego bya
APR FC byatsinzwe na Danny Usengimana (2’,3’), Niyomugabo Claude (15’) na
Mugunga Yves (84’). APR FC yahise iyobora itsinda rya gatatu n’amanota icyenda
(9).
Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego
Danny
Usengimana yatsinze ibitego bibiri mu minota ibiri kuko ku munota wa 2’
yafunguye amazamu mbere yo kungamo ikindi ku munota wa 3’ w’umukino. Imipira
yose yahawe na Niyomugabo Claude wanatsinze igitego ku munota wa 15’.
Niyomugabo Claude (3) yishimira igitego
Abafana ba APR FC
Wari umukino
ikipe ya APR FC yakinnye nta gihunga kuko Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC
yari yahaye amahirwe abakinnyi batakinnye imikino ibiri iheruka.
Danny Usengimana yaciye agahigo ko gutsinda ibitego bibiri mu gihe gito muri CECAFA Kagame Cup 2019
Niyonzima Olivier Sefu agenzura umupira hagati mu kibuga
Mu bakinnyi
Jimmy Mulisa yahaye amahirwe barimo; Mushimiyimana Mohammed umukinnyi wo hagati
wavuye muri Police FC, Nshimiyimana Younouss umukinnyi ukiri muto ukina inyuma
ahagana iburyo wavuye mu Intare FA akaba na murumuna wa Ombolenga Fitina.
Niyomugabo
Claude myugariro w’ibumoso wavuye muri AS Kigali nawe yabanje mu kibuga,
Nkomezi Alex wakinaga hagati muri Mukura VS, Rwabuhihi Uwineza Aimee Placide na
Ntwari Fiacre (Gk).
Niyomugabo Claude (3) yagize umukino mwiza inyuma ahagana ibumoso
Mu buryo bwo
gukina, Manzi Thierry, Uwineza Placide bari mu mutima w’ubwugarizi, Niyomugabo
aca ibumoso mu gihe Nshimiyimana Younouss yakinaga iburyo.
Hagati mu
kibuga hari Nkomezi Alex akinwa mbere na Niyonzima Olivier Sefu afatanya na
Mushimiyimana Mohammed.
Mushimiyimana Mohammed (13) yatangiye neza hagati mu kibuga ha APR FC
Danny
Usengimana na Sugira Ernest bari mu busatirizi mu gihe Byiringiro Lague yacaga mu
ruhande rumwe ari nako akomeza kugurukana na Danny Usengimana nawe wacishakagamo
akajya mu mpande.
Heegan FC ni
ikipe ubona ifite abakinnyi bakiri bato ku buryo byari bigoye ko bikura imbere
ya APR FC ubona irimo abakinnyi bakomeye banafite ubunararibonye.
Byiringiro Lague (14) azamukaa umupira hafi ya Ali Mohammed (7)
Mu
gusimbuza, Jimmy Mulisa yakuyemo Manzi Thierry ashyiramo Mutsinzi Ange, Danny
Usengimana asimburwa na Mugunga Yves mu gihe Niyonzima Olivier Sefu yasimbuwe
na Ishimwe Kevin.
APR FC
yasoje imikino y’amatsinda ari iya mbere n’amanota icyenda (9) ikaba izigamye
ibitego bitandatu (6) mu gihe ikipe ya Green Eagles ifite amanota atandatu (6).
APR FC na Green Eagles bakomeje muri ¼ cy’irangiza.
Proline FC
yasoje ku mwanya wa gatatu n’amanota atatu (3) mu gihe Heegan FC idafite inota
na rimwe.
Abakinnyi
babanje mu kibuga:
APR FC XI: Ntwari
Fiacre (Gk,30), Nshimiyimana Younouss 28 , Niyomugabo Claude 3, Manzi Thierry
(C,4), Rwabuhihi Uwineza Aime Placide 6, NKomezi Alex 7, Byiringiro Lague 14,
Niyonzima Olivier Sefu 21, Sugira Ernest 16, Mushimiyimana Mohammed 13 na Danny
Usengimana 19.
Heegan FC
XI: Mustafi Khaled (GK,1,C), Abdiram Abdi 2, Suleiman Saidi 16, Abdinor
Essebuliba 15, Omar Haji Banow 8, Mahad Ali Ahmed 4, Abdirazak Ali Mohammed 7,
Mahamad Hussein 14, Nyanzi Ronald 20, Abdiwel Abderlahman 17 na Abdinalib Nuur
Ali 9
11 ba Heegan FC babanje mu kibuga
Abasifuzi n'abakapiteni
Abasimbura ba APR FC
Kuri uyu wa
Gatanu imikino izakomereza kuri sitade Huye hakinwa imikino ya nyuma mu itsinda
rya kabiri (B) aho Azam FC izakina na FC Bandari (15h30’) mu gihe Mukura VS
izacakirana na KCCA (18h00’).
Dore imikino
iteganyijwe:
Group C:
-Green
Eagles 2-1 Proline FC (Stade ya Kigali)
-APR FC 4-0
Heegan (Stade ya Kigali)
Imikino
iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu:
-Aza m FC vs
FC Bandari (Stade Huye, 15h30’)
-Mukura VS
vs KCCA (Stade Huye, 18h00’)
TANGA IGITECYEREZO