Kuri uyu wa Kane tariki 11 Nyakanga 2019 ni bwo ikipe y’abakinnyi barindwi (7) barimo abasanzwe bakinira SKOL Fly Cycling Club n’abavuye mu yandi makipe bakiri bato, bazajya mu Bubiligi aho bagiye mu masiganwa azabafasha kongera ubunararibonye muri uyu mukino.
Ni inshuro
ya kabiri hagiye kubaho iyi gahunda yo kohereza abakinnyi mu Bubiligi muri
gahunda yo kubashakira amarushanwa akomeye bityo bakazagenda bongera ubumenyi
no kubona amarushanwa menshi mu gihe bakiri bato.
Iyi kipe
igomba guhaguruka mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 11 Nyakanga 2019 kuko
bazatangira amarushanwa nyirizina tariki 13 Nyakanga 2019 kuzageza kuwa 18
Kanama 2019.
Ikipe igomba guhaguruka mu Rwanda kuri uyu wa Kane
Kuva kuri
uyu wa 11 Nyakanga 2019 kuzageza kuwa 20 Kanama 2019, ikipe y’abakinnyi b’u
Rwanda n’ababaherecyeje bazaba bari mu mujyi wa Eeklo ahitwa East Flanders mu
gihugu cy’u Bubiligi.
Mu bakinnyi barindwi bazaba bari muri aya masiganwa uko ari 25, barimo batandatu basanzwe muri Fly Cycling Club n’umwe (Muhoza Eric) wa Les Amis Sportifs de Rwamagana.
Nsabimana Jean Baptiste bita Machine yari mu ikipe y'ubushize n'ubu agiye kongera ubumenyi ku igare
Muri rusange
abakinnyi bazajya muri aya marushanwa barimo; Nsabimana Jean Baptiste,
Hakizimana Felicien, Muhoza Eric, Jean Pierre Niyonshuti, Mutabazi Cyprien,
Mugisha Moise na Ally Fidele Dukuzumuremyi.
Muri aba
bakinnyi; Nsabimana Jean Baptiste, Felicien Hakizimana na Muhoza Eric
bazahatana mu cyiciro cy’abakiri bato cyane (Junior) mu gihe Jean Pierre
Niyonshuti, Mutabazi Cyprien, Mugisha Moise na Ally Fidele Dukuzumuremyi bazaba
bari mu batarengeje imyaka 23.
Fly Cycling Team ikipe iheruka kwitwara neza muri shampiyona 2019 mu cyiciro cy'abato
Ubwo aba
bakinnyi berekwaga itangamakuru, Benurugo Kayihura Emilienne wari uhagarariye
umuyobozi w’uruganda rwa SKOL muri uyu muhango yavuze ko iyi gahunda yo
kohereza abakinnyi mu marushanwa ari intego bihahye muri gahunda yo gutuma
abakiri bato mu mukino w’amagare kugira ngo bazavemo abakinnyi bakomeye
bazatuma u Rwanda ruba igihugu gikomeye mu mukino w’amagare (One Cycling
Nation).
“Iyi gahunda
yo kujyana abana bacu mu Bubiligi igiye kuba ku nshuro ya kabiri kandi twemera
ko iya mbere yatanze umusaruro. Bizadufasha gutuma abakinnyi bacu bagira
amarushanwa menshi bityo bizatume bavamo abakinnyi bakomeye bazahagararira
igihugu neza”. Benurugo
Benurugo Kayihura Emilienne aganira n'abanyamakuru nk'umwe mu bazaba bari kumwe n'ikipe
Ntembe Jean
Bosco perezida w’ikipe ya Fly Cycling Club umwe mu bazaba bari kumwe n’yi kipe
mu Bubiligi, yavuze ko iyo bakoze igenzura basanga amasomo bakuye mu marushanwa
ya 2018 basanga yaratanze umusaruro kuko abakinnyi bose bavuyeyo bahagaze neza
mu makipe barimo muri 2019.
“Aya
marushanwa atuma abana bakura mu mukino bakagira uguhatana ku rwego rwo hejuru
kandi amarushanwa ya mbere yadusigiye umusaruro kuko nk’ubu mu bana twari
dufiteyo ubushize tugiye gusubizayo umwe gusa kuko abandi barazamutse”. Ntembe
Ntembe
yakomeje avuga ati” Mu bakinnyi twari dufite mu marushanwa ya 2018, Habimana
Jean Eric yatwaye shampiyona muri ITT 2019, Gahemba Bernabe yatwaye shampiyona
ya Road Race 2019 mu gihe Nkurunziza Yves ari umukinnyi ukomeye muri
Benediction Excel Energy Continental Team kandi twizera ko n’uru rugendo
tuzigiramo byinshi”. Ntembe
Ntembe Jean Bosco Perezida wa Fly Cycling Team
Dore
amasiganwa ane (4) ya mbere bazakina:
Tariki 13
Nyakanga 2019: Borsbeke: 117.5 Km (U23/Elite)
Tariki 14
Nyakanga 2019: Borsbeke: 86 Km (Junior)
Tariki 16
Nyakanga 2019: Wachtebeke: 117 Km (U23/Elite)
Tariki 18 Nyakanga 2019: Herbeumont: 102.4 Km (Junior)
TANGA IGITECYEREZO