RFL
Kigali

CYCLING: Abakinnyi 7 ba SKOL Fly Cycling Club barerekeza mu Bubiligi mu masiganwa 25 azamara iminsi 40

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:10/07/2019 14:43
0


Kuri uyu wa Kane tariki 11 Nyakanga 2019 ni bwo ikipe y’abakinnyi barindwi (7) barimo abasanzwe bakinira SKOL Fly Cycling Club n’abavuye mu yandi makipe bakiri bato, bazajya mu Bubiligi aho bagiye mu masiganwa azabafasha kongera ubunararibonye muri uyu mukino.



Ni inshuro ya kabiri hagiye kubaho iyi gahunda yo kohereza abakinnyi mu Bubiligi muri gahunda yo kubashakira amarushanwa akomeye bityo bakazagenda bongera ubumenyi no kubona amarushanwa menshi mu gihe bakiri bato.

Iyi kipe igomba guhaguruka mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 11 Nyakanga 2019 kuko bazatangira amarushanwa nyirizina tariki 13 Nyakanga 2019 kuzageza kuwa 18 Kanama 2019.


Ikipe igomba guhaguruka mu Rwanda kuri uyu wa Kane 

Kuva kuri uyu wa 11 Nyakanga 2019 kuzageza kuwa 20 Kanama 2019, ikipe y’abakinnyi b’u Rwanda n’ababaherecyeje bazaba bari mu mujyi wa Eeklo ahitwa East Flanders mu gihugu cy’u Bubiligi.

Mu bakinnyi barindwi bazaba bari muri aya masiganwa uko ari 25, barimo batandatu basanzwe muri Fly Cycling Club n’umwe (Muhoza Eric) wa Les Amis Sportifs de Rwamagana. 

Nsabimana Jean Baptiste bita Machine yari mu ikipe y'ubushize n'ubu agiye kongera ubumenyi ku igare  

Muri rusange abakinnyi bazajya muri aya marushanwa barimo; Nsabimana Jean Baptiste, Hakizimana Felicien, Muhoza Eric, Jean Pierre Niyonshuti, Mutabazi Cyprien, Mugisha Moise na Ally Fidele Dukuzumuremyi.

Muri aba bakinnyi; Nsabimana Jean Baptiste, Felicien Hakizimana na Muhoza Eric bazahatana mu cyiciro cy’abakiri bato cyane (Junior) mu gihe Jean Pierre Niyonshuti, Mutabazi Cyprien, Mugisha Moise na Ally Fidele Dukuzumuremyi bazaba bari mu batarengeje imyaka 23.


Fly Cycling Team ikipe iheruka kwitwara neza muri shampiyona 2019 mu cyiciro cy'abato

Ubwo aba bakinnyi berekwaga itangamakuru, Benurugo Kayihura Emilienne wari uhagarariye umuyobozi w’uruganda rwa SKOL muri uyu muhango yavuze ko iyi gahunda yo kohereza abakinnyi mu marushanwa ari intego bihahye muri gahunda yo gutuma abakiri bato mu mukino w’amagare kugira ngo bazavemo abakinnyi bakomeye bazatuma u Rwanda ruba igihugu gikomeye mu mukino w’amagare (One Cycling Nation).

“Iyi gahunda yo kujyana abana bacu mu Bubiligi igiye kuba ku nshuro ya kabiri kandi twemera ko iya mbere yatanze umusaruro. Bizadufasha gutuma abakinnyi bacu bagira amarushanwa menshi bityo bizatume bavamo abakinnyi bakomeye bazahagararira igihugu neza”. Benurugo


Benurugo Kayihura Emilienne aganira n'abanyamakuru nk'umwe mu bazaba bari kumwe n'ikipe 

Ntembe Jean Bosco perezida w’ikipe ya Fly Cycling Club umwe mu bazaba bari kumwe n’yi kipe mu Bubiligi, yavuze ko iyo bakoze igenzura basanga amasomo bakuye mu marushanwa ya 2018 basanga yaratanze umusaruro kuko abakinnyi bose bavuyeyo bahagaze neza mu makipe barimo muri 2019.

“Aya marushanwa atuma abana bakura mu mukino bakagira uguhatana ku rwego rwo hejuru kandi amarushanwa ya mbere yadusigiye umusaruro kuko nk’ubu mu bana twari dufiteyo ubushize tugiye gusubizayo umwe gusa kuko abandi barazamutse”. Ntembe

Ntembe yakomeje avuga ati” Mu bakinnyi twari dufite mu marushanwa ya 2018, Habimana Jean Eric yatwaye shampiyona muri ITT 2019, Gahemba Bernabe yatwaye shampiyona ya Road Race 2019 mu gihe Nkurunziza Yves ari umukinnyi ukomeye muri Benediction Excel Energy Continental Team kandi twizera ko n’uru rugendo tuzigiramo byinshi”. Ntembe


Ntembe Jean Bosco Perezida wa Fly Cycling Team

Dore amasiganwa ane (4) ya mbere bazakina:

Tariki 13 Nyakanga 2019: Borsbeke: 117.5 Km (U23/Elite)

Tariki 14 Nyakanga 2019: Borsbeke: 86 Km (Junior)

Tariki 16 Nyakanga 2019: Wachtebeke: 117 Km (U23/Elite)

Tariki 18 Nyakanga 2019: Herbeumont: 102.4 Km (Junior)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND