RFL
Kigali

Nka Bobi Wine, Polisi yatangiye kuburizamo ibitaramo bya Chameleone winjiye mu ishyaka ritavuga rumwe na Museveni

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/07/2019 10:52
0


Police ya Uganda yatangiye kuburiza ibitaramo by’umunyamuziki Joseph Mayanja wamamaye nka Chameleone, kuva mu cyumweru gishize atangaje byeruye ko yinjiye mu ishyaka rya Democratic Party ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Yoweli Museveni urambye ku ngoma.



Kuy w 06 Nyakanga 2019, Chameleone yanditse ku rukuta rwa Facebook, agaragaza ibyishimo byo kwisunga ishyaka rirwanya ubutegetsi bwa Museveni. Yavuze ko mu nama y’ishyaka yahuriyemo n’abarimo Dr. Abed Bwanika, Hon.Michael Mabike, Hon. Lubega Mukaku, John Mary Ssebuufu, Derrick Mutema, Hon. Mukasa Mbidde, Hon. Florence Namayanja n’abandi bamuhaye ikaze.

Yifashishije intumwa ‘Joshua’ yavuze ko abaturage ba Masaka babonye umucunguzi uzabageze ku butaka bw’isezerano. Anashingiye kandi ku byavuzwe n’intumwa Paul, Chameleone yavuze ko bakwiriye kwiringira umusaraba kuko ari wo uzabageze ku ntsinzi.

Chano 8 yandikirwa muri Uganda, yavuze ko Chameleone yafungiwe ibitaramo yagombaga gukora ku mpamvu inzego z’umutekano ‘zidasobanura neza’. Iki kinyamakuru kivuga ko ibyabaye kuri Chameleone bisa neza n’ibyabaye kuri Bobi Wine kuva yakwiyemeza guhangana n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni.

Chameleone yahawe ikaze mu ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Perezida Museveni

Uyu muhanzi mu minsi ishize yari afite ibitaramo yagombaga gukorera ahitwa Mutukula na Kalisizo mu karere ka Kyotera ndetse n'icyari kubera mu karere ka Bukomansimbi. Umujyanama wa Chameolene, Nkuke Robert, yavuze ko Police yo muri ako gace yabasabye gusubira i Kampala kwaka uburenganzira bwo gukora ibyo bitaramo.

Yagize ati “Buri gihe ni Police n’abayobozi bahagarika ibitaramo byacu. Turibaza impamvu badasuba kujya kwaka uburenganzira umuyobozi Mukuru wa Polisi i Kampala.” Avuga ko ibi byose byatangiye ku wa Gatanu ubwo bari mu gace ka Bukomansimbi, Police igategeka ko igitaramo gihagaragara kandi abantu bari bamaze kuhagera.

Chameleone yabaye nyambere mu bahanzi bamamaje Perezida Yoweri Museveni. Igihe kinini yumvikanye ashimagiza Museveni, ndetse ko ariwe muyobozi ubereye Uganda.

Kuva yatangaza ko yinjiye muri Politiki, Perezida Museveni yahise amukura mu bo akurikira (Follow) kuri Twitter. Uyu muhanzi aherutse kugaragaza ko afite inyota kuba Umuyobozi Mukuru w’Umujyi wa Kampala.

Guhagarikirwa ibitaramo kuva yinjiye mu murongo wa politiki, byanabaye ku munyamuziki akaba n’umudepite mu Inteko ishinga amategeko ya Uganda, Bobi Wine. We yavuze ko yiteguye kuyobora Uganda. Ibitaramo bye byagiye bihagarikwa igihe kinini, ndetse bigakurura imvururu.

Polisi yaburijemo ibitaramo Chameleone yagombaga gukorera mu Majyepfo ya Uganda





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND