Ibitego bya Jules Ulimwengu birimo kimwe cyo ku munota wa 15’ n’uwa 79’ byatumye Rayon Sports itsinda Atlabara FC ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa kabiri mu itsinda rya mbere (A) wakinwaga mu mugoroba w’uyu wa Kabiri kuri sitade ya Kigali.
Amanota
atatu y’uyu mukino yatumye Rayon Sports
igwiza amanota atandatu (6) kuko yatangiye itsinda TP Mazembe igitego 1-0 kuri
sitade Amahoro i Remera.
Jules Ulimwengu yujuje ibitego bitatu muri CECAFA Kagame Cup 2019
Wari umukino
wa kabiri kuri Olivier Ovambe umutoza mushya muri Rayon Sports ndetse ikaba
intsinzi ye ya kabiri yikurikirana.
Mbere y’uko
uyu mukino utangira, habanje gufatwa umunota wo kwibuka abari abanyamakuru ba
Azam TV Tanzania baguye mu mpanuka y’imodoka i Singida ubwo bari bagiye mu
kazi.
Hibutswe abari abanyamakuru ba Azam TV Tanzania bazize impanuka yabereye i Singida muri Tanzania
Rayon Sports
birinze gukora impinduka n’imwe mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga bakina na TP
Mazembe mu mukino wa mbere.
Hagati mu
kibuga hari Nshimiyimana Amran imbere y’abugarira (Holding Midfielder) bityo
Mugheni Kakule Fabrice na Olokwei Commodore bakamujya imbere, Cyiza Hussein
agaca ibumoso, Iranzi Jean Claude agaca
iburyo.
Iradukunda Eric Radou azamukana umupira
Ulimwengu Jules azamukana umupira ashaka inzira
Ahagana
inyuma hari Iradukunda Eric Radou, ibumoso hari Eric Rutanga Alba wambaye
n’igitambaro cy’abakapiteni. Jules Ulimwengu yari rutahizamu, mu izamu hari
Kimenyi Yves naho mu mutima w’ubwugarizi hari Iragire Saidi na Rugwiro Herve.
Muri uyu
mukino, ikipe ya Atlabara FC n’ubundi ntabwo yahabwaga amahirwe kuko kuva ku
mukino wa mbere yahuyemo na KMC FC bagaragaje ko batari ku rwego ruhambaye.
Hagati mu
kibuga Olokwei Commodore yaje kuruha asimburwa na Nizeyimana Mirafa, Iranzi
Jean Claude asimburwa na Irakoze Saidi mu gihe Bizimana Yannick yasimbuye Cyiza
Hussein wari wamaze kunanirwa.
Nizeyimana Mirafa umwe mu bakinnyi binjiye mu kibuga basimbuye
Atlabara FC
baje gukanguka mu gice cya kabiri itangira guhana neza mu gice cya kabiri ariko
birangira Rayon Sports bakoze impinduka banabona igitego mu minota ya nyuma y’umukino.
Rayon Sports
yahise iyobora itsinda rya mbere (A) n’amanota atandatu (6), TP Mazembe ifite
amanota atatu (3), KMC ifite inota rimwe cyo kimwe na Atlabara FC.
Abakinnyi
babanje mu kibuga:
Atlabara FC
XI: Atlabara FC XI: Khamis Daniel (GK,1), Mutawakil Abdelkarim 6 ,Mustafa Salim
15, Yakub Adam 13, Lam Buay 21, Peter Sunday 5, Marish Mandela 20, Okena Pixy
14, Nelson Mandela 10, Jimmy Michael 7, Obeyono Edisiri 11.
Rayon Sports
XI: Kimenyi Yves (GK,1), Iradukunda Eric 14, Eric Rutanga Alba (C,3), Rugwiro
Herve 4, Iragire Saidi 2, Nshimiyimana Amran 5, Olokwei Commodore 11, Mugheni
Kakule Fabrice 27, Cyiza Hussein 10, Iranzi Jean Claude 21, Ulimwengu Jules 7.
Eric RutangaAlba kapiteni wa Rayon Sports akurikiye umupira
Olivier Ovambe umutoza mukuru wa Rayon Sports
Kuri uyu wa
Gatatu tariki ya 10 Nyakanga 2019, hazakinwa imikino yo mu itsinda rya kane (D)
aho AS Ports izakira Gormahia FC (13h30’) mbere y’uko KMKM ikina na AS Maniema
(15h30’).
Dore imikino
yarangiye kuri uyu wa Kabiri:
Group B:
-Bandari FC 2-2
Mukura VS (Huye Stadium)
-KCCA 1-0
Azam FC (Huye Stadium)
Group A:
-KMC 0-1 TP
Mazembe (Kigali Stadium)
-Atlabara FC
v0-2 Rayon Sports (Kigali Stadium)
Dore uko
gahunda iteye kuri uyu wa Gatatu:
-AS Ports FC
vs Gormahia FC (Stade Umuganda, 13h30’)
-KMKM FC vs AS Maniema FC (Stade Umuganda, 15h30’)
Abasifuzi n'abakapiteni mbere y'umukino
Abakinnyi ba Rayon Spots bishimira igitego
Cyiza Hussein (Iburyo) hafi ya Yacub Adam (13)
Iradukunda Eric Radou (14) ashaka uko yagera ku mupira
Iragire Saidi (2) imbere ya Jimmy Michael (7)
Yacub Adam agenzura umupira
Mugheni Kakule Fabrice amaze kubura igitego
Salim Mustafa (15) acenga Ulimwengu Jules (7)
Jules Ulimwengu yatsinze igitego cyuzuza ibitego 3 mu mikino ibiri
Cyiza Hussein yasimbuwe na Irakoze Saidi
Eric Rutanga Alba ayobora bagenzi be mu kibuga
Mugheni Kakule Fabrice yicaye hasi
Bizimana Yannick mu mugongo wa Ulimwengu Jules
Ibyishimo bya Rayon Sports byo ku munota n'ifirimbi ya nyuma
TANGA IGITECYEREZO