Umukino wahuzaga Atlabara FC na KMC warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, umukino w’itsinda rya mbere (A) waberaga kuri sitade Amahoro kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Nyakanga 2019.
Ni umukino watangiye saa saba z’amanywa kuri sitade Amahoro i Remera, umukino wo mu itsinda rya mbere (A) ririmo Atlabara FC (Sudan), KMC (Tanzania), Rayon Sports (Rwanda) na TP Mazembe (DR Congo).
Atlabara FC bishimira igitego babonye bishyura
Igitego cya
mbere cyabaye icya KMC ku munota wa 47’ ubwo Salim Aiye yafunguraga amazamu
bavuye kuruhuka. Iki gitego cyaje kwishyurwa na Peter Sunday ku munota wa 67’.
Salim Aiye wa KMC yafunguye amazamu ku munota wa 47'
Wari umukino
wabanjirije indi yo mu itsinda rya mbere (A), uba umukino utari uryoheye ijisho
cyane kuko amakipe yombi yakinaga umukino woroheje mu buryo bw’imbaraga n’umuvuduko.
Atlabara FC
yagize imbaraga mu gice cya kabiri kuko wabonaga ubusatirizi bwayo bwatangiye
gukora kuko umukino warangiye bamaze kugumana umupira ku kigero cya 52% mu gihe
KMC yasoje ifite 48%.
Mu karere ka
Huye naho haberaga umukino w’itsinda rya kabiri (B) ririmo Azam FC (Tanzania),
Mukura VS (Rwanda), Bandari FC (Kenya) na KCCA (Uganda).
Umukino utari ukomeye mu buryo bw'imbaraga na tekinike
Umukino
wahaberaga guhera saa saba zuzuye, KCCA yanganyije na Bandari FC igitego 1-1.
Abakinnyi
babanje mu kibuga:
KMC XI: Juma
Kaseja (GK,C,1), Aron Lulambo 23, Mfuko Abdallah 5, Yussuf Ndikumana 14, Amos
Abdel Kadi 3, Melly Suvirwa 16, Ken Ally
28, Vitalisy Mayanga 7, Serge Nogues 33 na Salim Aiye 29.
Atlabara FC
XI: Khamis Daniel (GK,1), Stephen Lawrence (12,C), Mutawakil Abdelkarim 6, Buay
Lam 21, Mustafa Salim 15, Mandela Malish 20, Kujbor Dak 16, Peter Sunday 5,
Nelson Mandela 10, Edisiri Philip 11, Jimmy Michael 7.
Serge Nogues wa KMC agenzura umupira
Dore uko
gahunda iteye:
- Group B
-Bandari FC
1-1 KCCA (Stade Huye)
-Azam FC vs
Mukura VS (Stade Huye, 15h30)
Group A
-KMC FC 1-1 Atlabara FC (Stade Amahoro )
-Rayon
Sports FC vs TP Mazembe (Stade Amahoro, 15h30)
PHOTOS:
Saddam MIHIGO
TANGA IGITECYEREZO