Uwizeyimana Bonaventure ukinira Benediction Excel Emergy Continental Team y’i Rubavu yahize abandi atwara isiganwa rya Northern Challenge 2019, isiganwa rigize Rwanda Cycling Cup 2019 ryakinwaga kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Nyakanga 2019 mu karere ka Musanze na Gakenke.
Uwizeyimana
Bonaventure yatsinze mu cyiciro cy’abakinnyi bakuru n’abatarengeje imyaka 23
ubwo bakoraga urugendo rufite intera ya kilometero 150.5 (150.5 Km) akarusoza
akoresheje 3h32’55”.
Uwizeyimana Bonaventure asoza isiganwa
Muri uru
rugendo, abasiganwa muri iki cyiciro babanje kuva ku isoko rya Musanze bafata
umuhanda wa Musanze-Gakenke bagarukira ku musozi wa Buranga ahateganye na
Wolfram babona gusubira mu karere ka Musanze aho bazengurutse uyu mujyi inshuro
15.
Mu nzira ya Musanze-Gakenke-Musanze
Kuva ku
isoko ry’akarere ka Musanze kugera kuri Wolfram mu Gakenke ukagaruka mu karere
ka Musanze hari intera ya kilometero 50 (50 Km). Kugera mu karere ka Musanze
ukazenguruka uyu mujyi inshuro 15 ukora agace ka kilometero 6.7 (6.7 km)
bingana na kilometero ijana na metero 50 (100.5 Km).
Urugendo rwa
Musanze-Gakenke-Musanze rwarangiye Manizabayo Eric na Nsengimana Jean Bosco bose
bakina muri BEX bari kumwe basize cyane igikundi cyari kibakurikiye kirimo;
Uwizeyimana Bonaventure, Ruberwa Jean Damascene, Mugisha Moise, Nzafashwanayo
Jean Claude.
Mu gutangira
uru rugendo abakinnyi bose baje kwisanga bayobowe na Mugisha Moise wa Fly
Cycling Club utaje gutinda kuri ubu buyobozi kuko hahise haza Ruberwa Jean Damascene
(Nyabihu Cycling Club) ashorewe n’abakinnyi barimo Manizabayo Eric na Jean Bosco Nsengimana bose
ba BEX.
Mugisha Moise, Manizabayo Eric na Byiza Renus bakurikirana bajya i Gakenke
Rugamba Janvier imbere ayoboye abandi
Rugamba Jabvier areba ko akurikiwe
Aba bakinnyi
uko ari batatu bakomeje kubana (Break Away) kugeza ubwo baje gusa n’abavira
inda imwe kuri Ruberwa Jean Damascene birangira akuyeho ubwo baburaga nka
kilometero icumi (10 Km) ngo bagere kuri Wolfram aho bagombaga gukatira
basubira mu karere ka Musanze.
Magnell Sterling (Imbere) umutoza w'ikipe y'igihugu nawe akunze kujya mu isiganwa agasiganwa
Nyuma yo
kuba Ruberwa Jean Damascene yari asigaye, byabaye ngombwa ko isiganwa risigara
riyobowe na Benediction Excel Energy Continental Team nk’ikipe irusha izindi
imbaraga mu Rwanda no muri Afurika.
Baje kugera
mu karere ka Musanze batangira kuzenguruka inzira iva ku Isoko-National Police
Academy-WASAC-Saint Vincent-Stade Ubworoherane-Sonrise High School-Ku Ibereshi
babone kugruka ku isoko. Aba bakinnyi bahakoze inshuro 15 zihwanye na
kilometero 100 (100 Km).
Uduce
dutandatu (6 Laps) twa mbere n’ubundi Manizabayo Eric na Jean Bosco Nsengimana
bari imbere mbere y’uko Uwizeyimana Bonaventure bakinana abakuraho agakora
udusigaye icyenda ari imbere akanatsinda mu ka nyuma ari imbere kuko muri
rusange yakoresheje 3h32’55’’.
Manizabayo
Eric wari wayoboye isiganwa afatanya na Jean Bosco Nsengimana yaje ku mwanya wa
kabiri akoresheje 3h34’12”.Uwiduhaye Mike (Nyabigu Cycling Team) yaje ku mwanya
wa gatatu akoresheje 3h34’15”.
Manizabayo Eric bita Karadio umukinnyi utanga icyizere mu mukino wo gusiganwa ku magare
Nsengimana Jean Bosco umukinnyi watwaye Tour du Rwanda 2015
Uhiriwe Byiza Renus (BEX) yaje ku mwanya wa kane akoresheje 3h35’ mu gihe Munyaneza Didier (BEX) yaje ari uwa gatanu banganya ibihe.
Uwihirwe Byiza Renus asoma amazi
Munyaneza yagize ikibazo mu rugendo rwa Musanze-Gakenke atobokesha ipine mbere y’uko agwa mu kuzenguruka muri Musanze.
Nsengimana
Jean Bosco watangiye akora cyane kugira ngo aharure inzira ya Benediction nk’ikipe
ye, byaje kurangira ahariye bagenzi be aza ku mwanya wa karindwi (7) akorsheje
3h35’03”.
Muri iki cyiciro, Manizabayo Eric yafashe
umwanya wa kabiri ariko aba uwa mbere mu bakinnyi batarengeje imyaka 23
anatwara igihembo cy’umunsi muri iki cyiciro (U23).
Icyiciro cy’abakinnyi
bakuru n’abatarengeje imyaka 23, batangiye ari abakinnyi 51 hasoza 15 kuko abandi 36 bananiwe gusoza iri siganwa
ritari ryoroshye muri rusange.
Ikipe y’igihugu
ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo) iri mu Rwanda yitegura Tour
du Congo 2019, mu bakinnyi 25 bari bafite mu isiganwa hasoje umwe gusa waje ku
mwanya wa 13 akoresheje 3h43’42”.
DR Congo Team i Musanze
Mu cyiciro
cy’abahungu bakiri bato (Men Junior), Nzeyimana Muhirwa wa Benediction Excel
Continental Team yake ku mwanya wa mbere akoresheje 2h27’45” mu ntera ya
kilometero 100.5 aho bazengurukaga inshuro 15 inzira iva ku isoko- National
Police Academy-WASAC-Saint Vincent-Stade Ubworoherane-Sonrise High School-Ku
Ibereshi babone kugruka ku isoko.
Nzeyimana Muhirwa asoza mu bana b'abahungu ari uwa mbere
Muri iy
nzira, Muhoza Eric wa Les Amis Sportifs yaje ku mwanya wa kabiri akoresheje
ibihe bimwe n’ibya Muhirwa mu gihe Hakizimana Felicien wa SKOL Fly Cycling Team
yaje ari uwa gatatu kuri ibyo bihe akurikiwe na Nsabimana Jean Baptiste
bakinana wakoresheje 2h27’47”.
Nsabimana Jean Baptiste imbere
Muri iki
cyiciro hatangiye abakinnyi 35 hasoza 27 mu gihe umunani (8) batabashije gusoza
isiganwa.
Mu cyiciro
cy’abakobwa bakoraga intera ya kilometero 80.4 kuko bazengurukaga inshuro 12
inzira iva ku isoko- National Police Academy-WASAC-Saint Vincent-Stade
Ubworoherane-Sonrise High School-Ku Ibereshi babone kugruka ku isoko.
Nzayisenga
Valentine (BEX) yahize abandi akoresha 1h59’30’’ akurikirwa na Claudette
Nyirarukundo bakina kuko yaje ku mwanya wa kabiri akoresheje 1h59’33’’ mu gihe
Mukashema Josiane yaje ari uwa gatatu akoresheje 2h03’32”.
Nzayisenga Valentine (Iburyo) na Claudette Nyirarukundo (Iburyo) bakurikiranye
Nzayisenga Valentine ahembwa
Izerimana
Olive (BEX) yaje ari uwa kane akoresha 2h04’49’’ mu gihe Ishimwe Diane (BEX)
yaje ku mwanya wa gatanu akoresheje 2h04’51”.
Muri iki
cyiciro batangiye ari abakinnyi icyenda (9) hasoza barindwi gusa (7) kuko
Mukeshimana Aliance na Mukundente Genevieve ba BEX batabashije kwihanganira
gusoza.
Igikundi cyari gikurikiye Manizabayo, Nsengimana na Ruberwa bari imbere
Uwizeyimana Bonaventure mu mwenda aheruka gutwara wa shampiyona 2019
Habimana Jean Eric (SKOL) yakinnye mu bakuru n'abaterengeje imyaka 23
Ruberwa Jean Damascene yagerageje biranga
Abafana b'igare i Musanze
Nsengimana Jean Bosco mu nzira ajya i Gakenke ava i Musanze
Manizabayo Eric (Ibumoso) na Nsengimana Jean Bosco (Iburyo) bayoboye isiganwa igihe kirerkire
Ruberwa Jean Damascene yagerageje kubahiga birangira ananiwe arabareka
MC Bosco (Ibumoso) na MC Bryan (Iburyo)
Manizabayo Eric (Ibumoso) na Bonaventure Uwizeyimana (Iburyo)
Mbere y'uko isiganwa ritangira
Gasore Hategeka abitse Rwanda Cycling Cup ebyiri (2016, 2018)
Ruberwa Jean Damascene mbere yo gutangira
Hakizimana Cyprien wa SKOL FLY Cycling Team
Habimana Jean Eric wa SKOL Fly Cycling team
Gahemba Bernabe wa Les Amis
Mugisha Moise nawe akina muri Fly Cycling Team
Abakinyi bakuru bakata bava i Gakenke basubira i Musanze
MC Bryan aba ageza ku bantu uko isiganwa rimeze
IKipe ya DR Congo yaboneye isomo ry'igare i Musanze
PHOTOS: Saddam MIHIGO
TANGA IGITECYEREZO