Alain Bernard Mukuralinda yasohoye itangazo ryamagana umusaza wavuze ko yakoreshejwe mu mashusho y’indirimbo ‘Ntizagushuke’ y’umuhanzikazi Clarisse Karasira atabizi. Uyu musaza yasabye Clarisse Karasira kumusanga bakaganira cyangwa se bagakizwa n’inkiko.
Alain Muku avuga ko batiteguye kugirana ibiganiro n’uyu musaza, ndetse ko ashatse yagana inkiko bagakizwa n’amategeko.
Ku mugoroba w’uyu wa Gatatu tariki 26 Kamena 2019, umusaza Ntashamaje Claver wagaragaye mu mashusho y’indirimbo ‘Ntizagushuke’ yaganiriye na kimwe mu bitangazamakuru bikorere hano mu Rwanda, avuga ko yakoreshejwe mu mashusho y’indirimbo ‘Ntizagushuke’ mu buryo nawe atigeze amenya.
Yavuze ko asanzwe abarizwa ku giti cy’inyoni atari umuhanzi. Avuga ko iyo aza kuba umuhanzi n’abaturanyi be bakabaye babizi.
Avuga ko Clarisse Karasira yamufatiyeho amafoto atazi neza icyo agiye gukoreshwa. Ngo ntiyigeze amusobanurira ko ari umuhanzi cyangwa ari umunyamakuru.
Yibuka ko aganira na Clarisse Karasira yamubwiye ko asanzwe ari umunyamakuru kuri Flash FM. Akavuga ko ashaka kuganira na Clarisse Karasira bitaba ibyo bagakizwa n’inkiko.
Yagize ati “Ayafata (amafoto) ntabwo nari nziko ari umuhanzi. Nta n’ubwo yambwiye ko ari umunyamakuru…Ubwo rero Karasira nkaba nshaka kuba namubona nkamubaza impamvu yangize umuhanzi ntarigeze mba umuhanzi. Ubundi niba ashaka kungeraho nangereho abivugaho ntiba ari ntacyo n’urukiko byanze bikunze
Alain Mukuralinda ushinzwe kureberera inyungu z’umuhanzikazi Clarissse Karasira, yabwiye INYARWANDA, ko uyu musaza wakoreshejwe mu mashusho y’indirimbo ‘Ntizagushuke’ yari yemere Clarisse Karasira ko bakorana nta kiguzi.
Yagize ati “Umusaza yari yemereye Clarisse Karasira ko bakorera iwe nta kiguzi uretse kumushimira umwicira inyota.”
Yongeraho ko mbere y’uko amashusho afatwa, Karasira yasuye uyu musaza iwe mu rugo amusaba ko yahakorera amashusho y’indirimbo ye ‘Ntizagushuke’.
Ati “Nibutse kandi ko mbere y’uko bajyayo gufata amashusho, Karasira yari yarabanje kujyayo undi munsi gusaba umusaza ko yazakorera mu rugo rwe!
Itangazo Alain Mukuralinda yasohoye: Mbere na mbere kugirango umuhanzi abashe gufata amashusho y’indirimbo:
Aho bayafatira haba hari umuzindaro iyo ndirimbo iri gucurangwamo.
Umuhanzi aba aririmba aranguruye ijwi kandi abikora inshuro nyinshi zishoboka kuko asubiramo uko bafashe amashusho atandukanye ku buryo ntawayoberwa ibiri gukorwa
Haba hari ibikoresho byinshi bitandukanye biri gukoreshwa kandi uburyo bikoreshwa mu gufata amashusho y’indirimbo ntibushobora kwitiranywa no gufotora amafoto
Haba hari abantu nibura barenze 3 bakora ako kazi ko gufata amashusho y’indirimbo, kandi ubusanzwe gufata amafoto asanzwe byo bisaba umuntu umwe.
Nta kuntu rero umusaza wari aho ngaho hafatirwaga amashusho y’indirimbo, umuhanzi arimo aririmba aranguruye ijwi kandi asubiramo buri kanya uko bahinduye ishusho rishya bagiye gufata, nta kuntu uriya musaza yashoboraga kunanirwa gutandukanya ibikorwa biri kubera aho byo gufata amashusho ngo abyitiranye no gufotora amafoto asanzwe.
Ibyo umusaza avuga ni ukwigiza nkana ayobya uburari ashaka guhisha izindi nyungu agamije n’ubwo yivuyemo akazivuga.
Bisobanuke kandi ko ibikorwa byose bijyanye no gufata amashuho uwo munsi:
Byabereye mu rugo rw’uwo musaza yabitangiye uburenganzira kuko ntawinjiye mu rugo rwe ku ngufu.
Ibikoresho byose byakoreshejwe ni we wabibatije, ntawabikoresheje umusaza atabitangiye uburenganzira (Amasuka, arrosoires…)
Ikiraro cy’inka n’inka zirimo umusaza niwe wemeye ko bacyegera bafata amshusho y’indirimbo.
Umirima w’intoryi wafatiwemo amashusho umuhanzi ari kumwe n’umwana muto w’umuhungu ni uw’umusaza kandi, ntawawuyigiyemo atabimuhereye urushya.
Imvugo y’umusaza y’uko ibi byose yabikoze ngo kuko bari bamubwiye ko icyo bagamije ari ukumufotora amafoto asanzwe nta kuri kurimo kuko ibyo we yikoreye tumaze kurondora birabivuguruza.
Ahubwo, bigaragaza ko umusaza yari azi neza ko ibiri gukorwa ari ugufata amashusho y’indirimbo atari ukumufotora amafoto asanzwe.
Amashusho y’indirimbo nyirizina:
Iyo urebye amashusho y’iyi ndirimbo tubona umusaza yicaye yumva radio, umuhanzi ari hirya ye gato yicaranye n’umwana arimo amuririmbira bigaragara nta gushidikanya ko umusaza yumvaga neza umuhanzi arimo aririmba.
Ntibyumvikana rero ukuntu avuga ko bamufataga amafoto asanzwe kandi yarabumvaga barimo baririmba. Ni nayo mpamvu adasobanura icyo bari bamubwiye bajya gukoresha ayo mafoto ye cyangwa icyo bari bagamije bamufotora.
Nk’uko umusaza abivuga ko atari umuhanzi, yari akwiye gusobanura impamvu yumvise baririmba ntababaze impamvu bari gukora ibihabanye n’ibyo bari bamusabye ndetse yari yabatirije urugo rwe, ibikoresho byo gukoresha mu murima, ikiraro cy’inka ze ndetse n’umurima akaba yibutse kubibaza nyuma y’amezi 7 indirimbo isohotse yakunzwe cyane!
Niba nk’uko umusaza abivuga abeshya ko Karasira yaje amubwira ko ari umunyamakuru, ntiyagombaga kwemera kumutiza ibyo twarondoye byose kandi, abona nta biganiro bari kubikoraho ahubwo barimo baririmbira buri kanya.
Niba atarigeze ababuza gukomeza kuririmba kuko bakoraga ibyo batemeranyijweho, ni uko ibyo avuga ko bari baje gufata amafoto nta kuri kurimo, yari azi neza kandi yanabibemereye ko baje gufata amashusho y’indirimbo!
N’ikimenyimenyi si’uwo munsi bahaje gusa, ari ko nawe ahinduranya amashati rimwe yambaye iy’ubururu, ubundi yambaye iy’umweru!
Umuzasa yari azi neza rero nta gushidikanya ko Karasira nabo bari kumwe bari baje gufata mashusho y’indirimbo, umusaza kandi yemeye ndetse ari nawe ubisabye ntawe umushyizeho agahato, kugira uruhare mu byakorerwaga mu rugo rwe, nk’aho tumubona asezera umukobwa wari usohotse mu nzu iwe, tukongera tukanamubona azamuye amaboko amusezeraho n’urugwiro rwinshi ubwo uwo mwari yasohokaga mu rugo rwe.
Iyo urebye amashusho y’indirimbo, nta gushidikanya guhari ko umusaza yari azi neza ko ibyo yakoraga byari umukino yakinaga nk’ininamuco ugamije gufata amashusho y’indirimbo kuko, atasezeraga kuri uwo mwari bya nyabyo koko nkaho hari aho yari agiye kujya, cyangwa ngo abatize amasuka nk’aho bari baje guca inshuro!
Tutagiye kure, rero nk’uko abyivugira ngo Karasira azamugereho cyangwa azamujyana mu nkiko, birumvikana nta gushidikanya ko icyo gamije ari indonke! Nasubize amerwe mu isaho kuko Karasira ntabwo azamugeraho, kuko niba koko yaramuhemukiye, amategeko azamurenganura!
Clarisse Karasira mu mashusho y'indirimbo 'Ntizagushuke' yafatiwe mu cyaro
REBA HANO INDIRIMBO 'NTIZAGUSHUKE' IGARAGARAMO UYU MUSAZA
TANGA IGITECYEREZO