Nibyo koko umupira w’amaguru si kimwe mu bigize umuco w’u Rwanda, gusa kuba isi yose ihagurutswa n’umupira w’amaguru, ntabwo u Rwanda rwari gusigara inyuma muri iyi gahunda ituma abantu baseka cyangwa bakarira bitewe n’umusaruro bakuye mu kibuga.
U Rwanda ni
igihugu kiri kwiyubaka mu buryo bwihuta kandi bufite inshingiro ku rwego
mpuzamahanga nyuma y’imyaka 25 habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri
Mata 1994.
Nibyo koko
abenshi usanga batishimira urwego siporo y’u Rwanda iriho cyane ikipe y’igihugu
y’umupira w’amaguru (Amavubi) bitewe n’umusaruro mpuzamahanga igenda igira mu
myaka itandukanye.
Gusa urwego
siporo igezeho mu Rwanda ntabwo ari rubi mu mfuruka zose kuko n’ubwo habura
itike y’igikombe cy’isi cyangwa hakabura itike y’igikombe cya Afurika, hari
ubundi buryo imikino muri rusange yakabaye ifasha sosiyete nyarwanda uretse
kuba yatanga ibyishimo.
Rayon Sports icakiranye na APR FC hashakwa amabati yo kubakira umupfakazi byaba bifite uburemere bwiza
Kureba
imikino kuri sitade cyangwa ku bibuga bitandukanye bisaba amafaranga atabonwa n’uwo
ariwe wese kuko niba ikipe ya APR FC igiye gucakirana na Rayon Sports umuntu
agatanga ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda (20,000 FRW) ntabwo haba habuze
undi muturage wabuze ibihumbi bitatu (3,000 FRW) byo kugura ubwisungane mu kwivuza.
Gusa nyine niko isi yubatse ntabwo wabura kwishimisha mu mutungo wawe ngo nuko
hari uwaburaye kabiri.
Urundi rugero, REG BBC iyo iri buhure na Patriots BBC muri Basketball bisaba ko abantu bafata urugendo bagana i Remera bagafata umugoroba bareba umukino bishyuye ndetse bakaza gusubira mu ngo zabo ku buryo usanga nk’umuntu utaha i Nyamirambo atajya munsi y’ibihumbi bitatu ngo arebe umukino wose.
Kuko niba yateze moto imujyana n’iyimugarura azishyura ibihumbi bibiri kugenda no kugaruka wenda yishyure umwanya w’igihumbi muri sitade nto ya Remera bityo usange yatakaje ibihumbi bitatu (3,000 FRW) tutabariyemo ko ashobora kugerayo akagura icyo gushyira mu nda.
REG BBC ihuye na Patriots BBC hashakwa ubufasha bw'abatishoboye byaba bifite agaciro gakomeye
Iyo usubije
amaso inyuma usanga igice kimwe cy’abakunzi ba siporo baba mu buzima buryoshye
mu gihe kandi hari abayikunda batabona amahirwe yo kuba bagera aho ibera bitewe
ahanini no kubura amikoro.
Niba koko
siporo yigisha urukundo, ubworoherane no gukorera hamwe nk’ikipe, numva
bitakabaye birangirira muri twatsinze, twatsinzwe ahubwo habayeho uburyo
hanategurwa imikino y’urukundo (Charity Games) hanyuma wa muntu wavuye i Nyamirambo
akagira uburyo afasha sosiyete nyarwanda biciye muri bya byishimo yahagwe na
Kami Kabange, Kaje Elie, Kubwimana Kazingufu Ally, Beleck Bell, Sagamba Sedar,
Nijimbere Guibert, Shyaka Olivier n’abandi baryoshya umukino wa Basketball.
Urugero nk’ubu
ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) bateguye umukino
ukomeye uhuza ikipe ya Patriots BBC na REG BBC noneho buri kipe ikaba yemerewe
gutira abandi bakinnyi bari mu makipe yo mu Rwanda, haba umukino mwiza
wakwinjiza abantu bakishyura ikivuyemo kikaba cyafasha impfubyi n’abapfakazi
badafite uko bifata mu bibazo by’ubuzima babamo.
REG VC ihuriranye na UTB VC hashakwa amafaranga yp kugaburira abana bibana mu nzu byaba ari umugisha kuri Volleyball y'u Rwanda
Nibaza ko
kandi mu gihe nka FERWABA yategura irushanwa ry’amakipe atatu (3) arimo REG BBC, Patriots BBC n’indi kipe
irimo abahoze bakinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda, bakina bikazarangira n’ubundi
REG BBC na Patriots BBC bahuriye ku mukino wa nyuma. Ya nkunga ivuyemo hari uburyo
yafasha sosiyete nyarwanda bafatanyije na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC)
bakareba ba bantu bababaye kurusha abandi.
Urundi
rugero rwatanga amikoro yafasha sosiyete nyarwanda biciye muri siporo. Nk’ubu Ishyirahamwe
ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bashyizeho gahunda ya buri mwaka ihuza
abakiniye Rayon Sports n’abahoze bakinira ikipe ya APR FC, waba ari umukino
ukomeye wagira icyo winjiza mu buryo byasiga bifashije imiryango y’abatagira
aho bashyira umusaya bityo siporo ikaba imwe mu nkingi zifatanya na leta mu
kubaka igihugu bitari ibyo kwiruka ku midali n’ibikombe rimwe na rimwe usanga
bitikiza ingengo y’imari itazagaruzwa.
Ibintu mvuga
si amahamba kuko abakurikira siporo barabizi ko hatajya hashira umwanya abahoze
bakinira Manchester United yo mu Bwongereza n’abahoze bakinira Bayern Munich
(Germany) badahuriye mu mukino winjiza amafaranga azafasha abatishoboye.
None niba
duhora twiyita ba Wayne Rooney, Nemanja Vidic, Patrice Evra, Falcao, Muller,
Robben n’abandi batandukanye…..bakinnyi kuki mudakurikiza ibikorwa byiza bakora
bigafasha sosiyete zitandukanye ?
Gisagara VC ihuye na REG VC mu mukino wo gufasha abari kwa muganga batagira gisura ntabwo byaba bigayitse
Haheruka
kuba umukino w’urukundo tariki 30 Kamena 2016 ubwo abari mu ikipe y’igihugu y’u
Rwanda yakinnye CAN 2004 bahuraga n’abo banganya ibigwi bo muri Uganda, icyo
gihe wari umukino ugamije kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no gushaka
inkunga yo gufasha abahoze bakina ubu babayeho nabi. Kuva icyo gihe imyaka
itatu irashize nta wundi mukino ubaye, sinzi niba abatishoboye bararangiye.
Abakiniye Amavubi baheruka guhura n'abakiniye Uganda mu 2016
Mu Rwanda biracyenewe
ko siporo igira ingufu zigaragara mu kubaka igihugu hagategurwa imikino mu
buryo butandukanye ifasha abatishoboye n’abadafite uko babaho nk’abandi
banyarwanda (Charity Games) kuko ni ibintu bishoboka cyane mu gihe ababifiye
ubushake baba babishyizemo ubushake n’imbaraga basanzwe bakoresha bahiga
ibikombe bya shampiyona.
TANGA IGITECYEREZO