Biroroshye kuba umusore yatuma umukobwa badakundana amukunda kuruta uko yatuma uwo bari mu rukundo cyangwa uwo babana abona impamvu yihariye yo kumukunda. Iyo wamaze kumwigarurira umukoro uba usigaye kandi ukomeye ni ugutuma ahora agukunze.
Kuko usanga abasore benshi bahangayikishijwe n’icyatuma
abakobwa bakundana bahora bari mu rukundo nabo, niyo mpamvu umunyamakuru wa
Inyarwanda.com yifuje kubasangiza bimwe mu byabafasha gusigasira urukundo
rwanyu rugahora ruhari.
Musore, hari utuntu duto cyane twagufasha guhora uri
uw’ibanze mu mutima w’umukobwa mukundana kuko burya utuntu dukurura abakobwa
erega ni na duto. Ntabwo abakobwa bagoye, ariko iyo ushatse kubijyana kure
nibwo bagorana kandi ubusanzwe muri kamere yabo bwite baroroshye na cyane;
1.Shaka uburyo bwo gutuma aseka anamwenyura. Gutuma
umukobwa aseka biguturutseho bituma ahora agutekerezaho.
2.Muhe impano mu gihe atabitekerezaga; ntugahore
utegereza ko isabukuru ye igera. Wanamutungura mu minsi isanzwe ukamuha impano,
kandi impano yose ntibivuze ko igomba kuguhenda.
3.Wowe ubwawe garagaza urukundo (Be Romantic). Muhamagare
utuzina twiza kandi turyoshye. Iga kumugaragariza urukundo no mu marenga,
umubwire amagambo meza. Abakobwa barabikunda ariko ntibakunda cyane ibikabyo.
4.Niba yakoresheje umusatsi, inzara, yambaye imyenda
myiza, yisize MakeUp n’ibindi, bimenye umubwire uko ubibona kuko akenshi ni
wowe aba abikoreye. Ushobora kwibaza ngo gute? Iyo mufitanye gahunda agerageza
kwikoraho cyane kugira ngo aho mujya ntagusebye cyangwa yabikora mutari kumwe
akakwereka uko bimeze. Kwiyitaho kwe, aba yumva atari kubyikorera ahubwo aba
ari wowe akoreye mu bundi buryo.
5.Mwumve! Iki nicyo gikunda gutsinda abasore benshi.
Kumva ko ari umugabo umukobwa atagomba kuvuga ni byo bisenya urukundo akenshi.
Kandi abakobwa bakunda abahungu babatega amatwi iyo bavuga kuko hari ubwo
usanga ari wowe wenyine yisanzuraho abwira byose. Iyo utamwumvise rero bimuca intege akumva ntaho muri kugana. Umusore umwumva ntiyamureka bibaho.
6.Kumubwira uko aseka, uko asa, ubwiza bwe, uko
yambaye n’ibindi byose. Niba ari byiza kuki wifata ntubimubwire? Ese abandi
nibabibona bakabimubwira utekereza ko uzaba udataye amanota kuri we agatsindirwa
n’abandi? Ubona iyo ubimubwiye atanezerwa? Ni uko akunda kubyumva biguturutseho
cyane kurusha uko yabibwirwa n’abatabigenewe.
7.Ntukareke kugaragaza urukundo, n’ubwo mwaba
mumaranye imyaka ingahe. Aba yumva ahora yifuza urukundo rushya muri wowe, ba
umunyadusha mu rukundo nawe azakubera umunyadushya. Mwige ibintu bishya mwembi
muri kumwe.
8.Gerageza kumwiga, umenye utuntu tumunezeza
utumukorere, bizatuma umuhora mu ntekerezo iteka.
9.Tuma yumva ko ari uw’agaciro kandi burya abakobwa
bakunda guteteshwa. Bizatuma akubaha kandi yumve agufitiye umwenda wo
kukwishyura iteka ryose.
10.Ba umugabo uzi icyo gukora ngo umukunzi we
asubirane inseko n’ubwo yaba ari mu bihe by’akababaro.
11.Mushimire no ku bintu bito agukorera kuko
kutamwereka icyo ubitekerezaho bituma ahora arwana n’umutima yibaza
ikikunezeza.
Kumushimisha ntibyaba bigoye kurenza ibi byose. Kuba
uri mu rukundo n’umukobwa ukwitaho, ibi byose bizamushimisha. Kandi basore
ntimutekereze ko muzaba muvunikiye ubusa, ibi bizatuma akomeza kugukunda
kurushaho, ariko ubwo
uzaba ukora ibyo nawe bizamutera imbaraga ndetse n’ubushake bwo kugukorera
ibindi kandi byiza. Ibyo byose bizatuma muhuriza hamwe mu kubaka urukundo
rwanyu mwembi.
TANGA IGITECYEREZO