RFL
Kigali

AFCON 2019: Tanzania yatsinzwe na Senegal, Algeria yihererana Kenya-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/06/2019 8:32
0


Kuri iki Cyumweru ubwo hakinwaga imikino y’umunsi wa gatatu w’igikombe cya Afurika cy’ibihugu cya 2019, ikipe ya Senegal yatsinze Tanzania ibitego 2-0, Algeria itsinda Kenya ibitego 2-0.



Imikino yatangiye saa kumi n’igice ubwo Maroc yatsindaga Namibia igitego 1-0 mu mukino wabanjirije iyo mu itsinda rya gatatu (C,), igitego cya Maroc cyatsinzwe na Itamunua Keimuine, umukinnyi wa Namibia witsinze igitego ku munota wa 89’ w’umukino.

Mu itsinda C kandi ikipe ya Tanzania yatsindiwemo na Senegal ibitego 2-0 mu mukino wa mbere Tanzania yatsindwagamo ndetse itsindwa mu buryo byabonekaga ko nta mbaraga zihagije bafite imbere ya Senegal.

Ibitego bya Senegal byatsinzwe na  Keita Balde Diao ku munota wa 28’ mu gihe igitego cya kabiri cyatsinzwe na Krepin Diatta w’imyaka 20 ku munota wa 64’ w’umukino ubwo yarekuraga ishoti rikomeye riva hanze y’urubuga rw’amahina.


Senegal bishimira intsinzi bakuye kuri Tanzania

Muri uyu mukino Tanzania yarushijwemo bigaragara, Senegal yateye amashoti 24 kuri 3 ya Tanzania.Tanzania nta shoti na rimwe rigana mu izamu bateye mu gihe Senegal yateye amashoti icumi (10) yose agana mu izamu bibyara ibitego bibiri (2). Senegal bateye pase 467 mu gihe Tanzania bateye 265.

Mu kugumana umupira (Ball Possession), Senegal yasoje umukino ifite 64% mu gihe Tanzania yari ifite 36%. Senegal bakoze amakosa 18 naho Tanzania bakora amakosa 22. Senegal yateye koruneri esheshatu (6), Tanzania batera eshatu.


David John Mwatika (6) myugariro wa Tanzania akora ikosa 

Mu itsinda rya kane (D), ikipe ya Algeria yatsinze Kenya ibitego 2-0 mu mukino wa mbere wo muri iri tsinda watangiye saa yine z’ijoro kuri iki Cyumweru (22h00’).

Ibitego bya Algeria byatsinzwe na Baghdad Bounedjah kuri penaliti yateye neza ku munota wa 34’ mu gihe igitego cya kabiri cya Algeria cyatsinzwe na Riyad Mahrez ku munota wa 43’ w’umukino. Undi mukino wo mu itsinda rya kane (D) urakinwa kuri uyu wa mbere saa kumi n’igice (16h30’) uhuze Cote d’Ivoire na South Africa.


Baghdad Bounedjah (9) yishimira igitego yatsinze Kenya 

Mu itsinda rya gatanu (E), imikino yabo iratangira saa moya zuzuye (19h00’) ubwo Tunisia yakira Angola naho saa yine (22h00’) Mali icakirane na Mauritania.


Kenya (umutuku) batangiye batsindwa na Algeria (Umweru)


Umukino utari woroshye kuri Kenya 

Dore uko gahunda imeze:

Ku Cyumweru tariki 23 Kamena 2019

C: Morocco 1-0 Namibia  

C: Senegal 2-0 Tanzania  

D: Algeria 2-0 Kenya

Kuwa Mbere tariki 24 Kamena 2019

D: Ivory Coast vs South Africa (16h30’)

E:Tunisia vs Angola (19h00’)

E:Mali vs Mauritania (22h00’)

  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND