Hakomeje kubaho ikimeze nk'ihangana hagati ya Munyakazi Sadate n'ubuyobozi bwa Rayon Sports bijyanye n'amagambo amaze iminsi atangaza.
Mu ntangiriro z'iki Cyumweru nibwo iri hangana ryeruye risa nkaho ryatangiye hagati y'izi mpande zombi. Munyakazi Sadate abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko naramuka asubiye mu ikipe ya Rayon Sports,Mukura VS ayo isekesha izayariza.
Yanditse ati "Mukura Victor Sport et loisir ni mwishime sha, umunsi nzagaruka ayo musekesha muzayaririsha. Nibuka ko nkiri Président wa Rayon Sports iyi Mukura nayinyabitse ibitego 5 kuri Pele Stadium izuba riva''.
Yakomeje agira ati "Umwaka utaha muzarira muhogore mwishwe n'agahinda kimvura y'ibitego.
Mukura twayihaye amatama abiri nayo ikubita ititangiriye itama, kabiri kabiri mu rugo rw'umugabo ni agasuzuguro".
Sadate wabaye Perezida wa Rayon Sports yanditse ibi nyuma y'uko ikipe ya Mukura VS iheruka gutsinda Rayon Sports 1-0 mu mukino wo ku munsi wa 22 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda wabaye ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize muri Stade Amahoro.
Nyuma yo kwandika ibi, abakunzi ba Rayon Sports babajije Munyakazi Sadate uburyo azasubira muri iyi kipe avuga ibyo kuyiguramo imigabane.
Nkaho ibi bidahagije ,ku wa Gatatu Munyakazi Sadate yavuze ko ashaka kugura Rayon Sports agera kuri Miliyari 5 Frw ubundi akayegukana burundu.
Uyu mugabo yavuze ko aya mafaranga yakoreshwa mu buryo butandukanye aho haba harimo Miliyari imwe izahabwa za Fan Club kugira ngo zihanagure icyuya zabize,Miliyari imwe izishyurwa amadeni Rayon Sports irimo kugira ngo yirinde birantega na miliyari eshatu zizashorwa mu ikipe mu gihe cy'Imyaka 3, bivuze miliyari buri mwaka.
Munyakazi Sadate yavuze ko Fan Club zizagumaho ariko ntizizongere gutanga Umusanzu ahubwo ayo zatangaga akazajya azisura bakayakoramo ubusabane, akaba ariwe uzishyiriraho ubuyobozi ndetse abafatanyabikorwa ba Gikundiro bakazahabwa service za Zahabu cyane cyane Umufatanyabikorwa mukuru.
Yavuze ko azashyiraho umurongo utishyurwa wo gutanga ibitekerezo ndetse ikipe ikazaba ifite iby'ibanze byose kugira ngo ibe urutirigongo rwa siporo Nyarwanda.
Yavuze ko ubu busabe bwe buhari kugeza tariki ya 25 Ukuboza 2025 aho ashaka kuzizihiza isabukuru ye y'amavuko n'abakunzi be bo muri Gikundiro bari mu nyanja y'ibyishimo.
Munyakazi yavuze ko habayeho ibiganiro by'ibanze akabona bitanga icyizere yahita ashyira muri Rayon Sports miliyoni 100 zo kuyifasha kurangiza shampiyona neza.
Yavuze ko kandi Murera itwaye igikombe ibyo atanga byazamukaho 20% naho ikibuze ibyo yatangaga bikamanukaho 20%.
Nyuma y'ibi, Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée yavuze ko ubu busabe bwo kugura iyi kipe batigeze babubona mu biro byabo ndetse avuga ko itagurishwa.
Ati" Ubwo busabe ntabwo bwaje mu biro byacu, nabyumvise nanjye gutyo ntabwo ndabisoma ariko icyo navuga gitoya Rayon Sports ni umuryango ntabwo igurishwa ahubwo igurwamo imigabane".
Yavuze ko Sadate yagakwiye kuba azi ko Rayon Sports itagurishwa ahubwo ko igurwamo imigabane.
Ati"Ndumva niba ari umuntu wabivuze w’Umunyamuryango ,w’umukunzi wa Rayon Sports yakagombye kuba abizi ko itagurishwa ahubwo Rayon Sports igurwamo imigabane ubwo nibwo buryo twahisemo.
Hanyuma ikijyanye no kuvuga ko za Fan Club aziruhura kubera ko zarushye cyane,ndibaza iyi Si turimo ntabwo umuntu agira igihe cyo kuruhuka ahora akora ashaka kugira icyo ageraho".
Twagirayezu Thaddée yavuze ko ahubwo Munyakazi Sadate izo Miliyari 5 Frw yazazikoresha agura imigabane ndetse avuga ko mu gihe wenda Inama y'inteko rusange yazemeza ko Rayon Sports igurishwa byazabaho ariko kuri ubu nta bihari.
Ati"Tumaze iminsi tuvuga ibyerecyeranye no kugura imigabane ntabwo birarangira neza tuzabibamenyesha, niba afite n’izo Miliyari 5 azaguremo imigabane ariko bitari ukugura, Rayon Sports ntabwo igurishwa.
Igihe wenda Inama y’Inteko rusange izaterana ikavuga ngo tugiye kuyigurisha, bizasohoka ariko kuri uyu munsi ntabwo Rayon Sports igurishwa, nibaza ko yaba yibeshye cyangwa amaze igihe kinini atazi amakuru ya Rayon Sports".
Yashishikarije abakunzi ba Rayon Sports kureka kurangazwa n'izi Miliyari ahubwo bakwiye kureba imikino basigaje gukina.
Twagirayezu yongeyeho ko hari uburyo Sadate yagakwiriye kuba atangamo imisanzu ifasha ikipe ariko ko atabikora.
Ati “Dufite itsinda ryitwa Special Supporting Team, dutanga hagati y’ibihumbi 50 Frw n’ibihumbi 100 Frw. Sadate aririmo ariko nta musanzu atanga. Niba ushaka ko ikipe itsinda wakagombye kubigiramo uruhare, ntutegereze kuvuga ari uko yatsinzwe.”
Twagirayezu yongeyeho ko Sadate yitabira imikino ya Rayon Sports, akajyana umuryango we wose, bakinjirira ubuntu.
Ibi ku munsi w'ejo, Munyakazi Sadate yarabihakanye agaragaza inyemezabwishyu yishyuriyeho miliyoni 5 Frw zijya mu isanduku ya Rayon Sports, nk’amatike y’umwaka wose ku muryango we.
Yerekanye kandi umusanzu yagiye atanga w’ibihumbi 100 Frw ndetse n’ibihumbi 300 Frw mu bihe bitandukanye mu mpera z’umwaka ushize.
Uyu mugabo yavuze ko ibi ari ibinyoma ndetse avuga ko atazongera kwemera ko bamwangisha abantu.
Ati''Wowe Thaddée Twagirayezu watangarije abantu kuri radio ko mpabwa imyanya yo kwicaramo y’ubuntu nkazana abana n’umugore.
Ndakwibutsa ko igihe Rayon Sports yashyiraga hanze itike y’umwaka mu kwezi kwa Kamena 2024, naguze amatike yanjye n’ay’umuryango wanjye nubwo ntakiyahabwa. Ntabwo nza kwinjirira ku matike y’ubusa nk’uko wabitangaje. Oya! Ibinyoma no kwangisha abantu abandi ntabwo ari byo bitanga ibigwi'.
Ikinyoma kiririrwa ariko nti kirara, uretse ko mutanga ari hagati ya 50 - 100, njyewe njya ndenza ayo mafaranga kuko hari igihe natangaga na 300! Fungura msg ya MoMo urabona ukuri.
Ntago nzongera kwemera ko munyangisha abantu cyangwa ngo ntege amatama ngo muhonde kubera ibinyoma byanyu n'itangazamakuru ryaguye ibifu".
Ipfundo ry'ihangana ryeruye hagati ya Munyakazi Sadate n'ubuyobozi bwa Rayon Sports buriho kuri ubu
Mbere y'uko habaho ukwemererwa kugaruka muri Rayon Sports ku bahoze bayiyobora hariho ukutumvikana muri aba bayobozi aho Munyakazi Sadate yari afite uruhnde rwe n'abandi barangajwe imbere na Paul Muvunyi bakagira urwabo.
Byaje kuba ngombwa ko basabwa kwiyunga kugira ngo batahirize umugozi umwe, birakorwa ndetse yewe bakajya bagaragara bari kumwe baseka.
Ikibazo cy'izi mpande zombi cyaje gutangira mu matora y'ubuyobozi bwa Rayon Sports yabaye mu kwezi kwa 11. Amakuru avuga ko mbere y'uko aya matora aba hari habayeho ukumvikana ku bagomba kwiyamanariza kuyobora Murera.
Mu buryo butunguranye mu Nama y'inteko rusange uwitwa Munyakazi Sadate utari wumvikanyweho yashatse kwiyamaza gusa birangira bitamukundiye ngo atorwe.
Byaje kurangira ahawe inshingano zo kuba umujyanama no kujya mu Rwego rw'ikirenga kandi benshi wenda baratekerezaga ko ari buhabwe umwanya ukomeye ndetse nawe niko yabitekerezaga.
Nyuma y'amatora mu kiganiro n'itangazamakuru,Muvunyi wari watorewe kuyobora Urwego rw'ikirenga yateze umutego Munyakazi Sadate mu kugaragaza ko ari we wayishyize mu bibazo by’amadeni arenga miliyoni 450 Frw ifite uyu munsi.
Gusa, Sadate wari usabwe kuvuga amadeni yasigiye abamusimbuye muri Rayon Sports mu 2020, we yavuze ko ntayo ahubwo yasize kuri konti hari asaga ibihumbi 200 Frw.
Ni mu gihe ubwo Munyakazi Sadate yakoraga ihererekanyabubasha na komite y’inzibacyuho yari iyobowe na Murenzi Abdallah, yagaragaje ko Rayon Sports ifite umwenda w’asaga miliyoni 600 Frw.
Ibi byiyongeraho ko ubwo abayobozi biyakiraga kuri Juru Park ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 11 Ugushyingo 2024, hishimirwa uko amatora yagenze, Me. Zitoni Pierre Claver yasabiye Munyakazi Sadate imbabazi imbere ya Muvunyi Paul, ariko yamaganirwa kure n’abari bahari.
Sadate ni umwe mu batagaragaye ku i Rebero ubwo benshi mu batowe bishimiraga intsinzi.
Guhera iki gihe ntabwo Munyakazi Sadate yongeye kugaragara mu bikorwa bya Rayon Sports cyane nk'uko yari yarabikoze mbere y'uko habaho amatora ndetse habaga n'Inama agatumirwa nk'umuyobozi ariko ntiyitabire.
Byaje no gutungurana ubwo uyu mugabo Munyakazi Sadate yandikiraga Rayon Sports ayibwira ko akeneye ibiganiro ku masezerano kompanyi ahagarariye zifitanye n’Umuryango wa Rayon Sports hamwe n’umwenda uyu muryango umufitiye.
Yagaragaje ko ku wa 17 Mutarama 2018, kompanyi ye ya MK Sky Vision Ltd yagiranye n’Umuryango wa Rayon Sports amasezerano yo gushakira Ikipe ya Rayon Sports abafatanyabikorwa mu by’ubucuruzi.
Ni mu gihe tariki ya 16 Werurwe 2019, indi kompanyi ye yitwa Three Brothers Marketing Group Ltd yagiranye n’Umuryango wa Rayon Sports amasezerano yo gucuruza ibintu byose biriho ibirango by’Umuryango wa Rayon Sports ndetse ibyo byatangiye kubahirizwa ubwo iyi kipe yatwaraga Shampiyona ya 2018/19.
Munyakazi Sadate kandi yagaragaje ko mu bihe bitandukanye, yagurije Umuryango wa Rayon Sports amafaranga yo kuyifasha mu bikorwa byayo bya buri munsi agera kuri Miliyoni 85 [85.389.000 Frw] hatabariwemo ayo bahaye Umuryango nk’umusogongero w’ibyo bari bagiye gukorana ndetse n’amafaranga batanze mbere ya Nyakanga 2019.
Yavuze ko Umuryango wa Rayon Sports warenze kuri ayo masezerano uha abandi bantu gukora ibyo basezeranye kandi byari bibujijwe none umwenda bamufitiye bakaba bataramwishyura kugeza ubu, akaba ari yo mpamvu yabandikiye iyi baruwa abasaba ko bahura bakaganira kuri ibyo bibazo byose ngo babishakire ibisubizo mu bwumvikane.
Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée yakuriye inzira ku murima Munyakazi Sadate, avuga ko baramutse bagiye mu biganiro byaba ari ugutakaza umwanya.
Yavuze ko batanze ibiganiro na Munyakazi Sadate bijyanye n'uko asanzwe ari n'umuyobozi muri Rayon Sports ahubwo ko bamubwiye ko bataganira ku bijyanye n'amasezerano avuga ko atubahirijwe ndetse n'amadeni avuga afitiwe n'iyi kipe bitewe nuko basuzumye bagasanga nta bimenyetso bihari.
Yagize ati "Ntabwo twanze ibiganiro nawe kuko Sadate ni umunyamuryango wa Rayon Sports ndetse ari no mu Rwego rw'ikirenga, ubwo se urumva tutaganira gute ahubwo icyo namwandikiye, namubwiye ngo maze gusuzuma ibaruwa wanditse n'amasezerano ni byo twagiye tubona birimo amahererekanyabubasha dusanga nta mpamvu yo kuganira kuri ibyo bintu kuko nta kintu kirimo".
Yakomeje agira ati: "Rero turamubwira ngo dukurikije ibyo waduhaye kugira ngo tuganireho, nta mpamvu yo gutakaza umwanya kuko nta kintu kirimo gituma tuganira. Nta mpamvu yo kuganira ku mwenda, nta mpamvu yo kuganira kuri ayo masezerano kubera ko nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko hari amasezerano yagiranye na Rayon Sports nta n'ikimenyetso kigaragaza ko tumufitiye umwenda".
Thaddée yavuze ko ubwo Sadate yari akiri Perezida wa Rayon Sports nawe ayo masezerano avuga yagiranye n'iyi kipe yambara Ubururu n'Umweru atigeze ayashyira mu bikorwa.
Yagize ati "Sadate ni we wagombaga kubona inyungu kuri ibyo bintu (Amasezerano) ari nawe muyobozi wa Rayon Sports? Ntabwo ari umuyobozi yigeze atwereka uburyo ayo masezerano yayashyize mu bikorwa nawe."
Guhera iki gihe nibwo ibintu bisa nkaho byasubiye rudubi dore ko n'imikino myinshi ya Rayon Sports Munyakazi Sadate yarebaga atongeye kuyireba.
Munyakazi Sadate yavuze ko atazongera kwemerera abamwangisha abantu
Munyakazi Sadate yatorewe kujya mu buyobozi bwa Rayon Sports gusa kuri ubu asa nk'uwabuvuyemo
Ibihe bikiryoshye hatarabaho amatora
TANGA IGITECYEREZO