RFL
Kigali

Charly&Nina bavuze ko baciwe intege bakimara kwihuza n’uko bashukishijwe gukorana indirimbo n’abakomeye-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/06/2019 6:43
0


Charly&Nina batangaje ko bakimara kwihuza nk’itsinda bagatangira urugendo rw’umuziki hari abatarabyishimiye bababwira ko ntaho bazagera, abandi bakungamo ko batazigera bahuza na rimwe bashingiye ku kuba batarakuriye ahantu hamwe.



Ibi aba bahanzikazi babitangarije mu bukangurambaga #1000GirlsIwacu bageneye ibigo umunani byatoranyijwe mu gihugu hose. Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Kamena 2019 Charly&Nina bakoreye urugendo rwabo mu rwunge rw’amashuri rwa Rutunga.

G.S Rutunga iherereye mu Murenge wa Rutunga mu Kagari ka Kibenga. Mu mashuri yisumbuye ifite abanyeshuri 783. Mu mashuri abanza higamo 1492. Iki kigo cyashinzwe mu 1963.

Charly yabwiye abanyeshuri b’abakobwa ko n’ubwo imyaka icyenda ishize bunze ubumwe mu ntangiriro baciwe intege na benshi bababwiraga ko batazarambana.

Yavuze ko bari bafite ibibazo byinshi bacyishakisha ku ikarita y’abahanzi nyarwanda ariko ko bari bakomerewe n’urucantege rwa benshi.

Yagize ati “..Twari dufite ikibazo cya mbere cyo kwitinya kubera ko abantu batubwiraga ngo ntabwo mwabishobora. Ntabwo muzabigeraho. Nta mafaranga mufite. Nta gahunda mugira. Ntabwo mwakuriye ahantu hamwe,”

Avuga ko bihuje ari abantu bakuru biyumvisha ko bakwiye gutsinda no kugendera kure abantu babaca intege.

Ngo hari benshi bagiye babasaba ko bagirana amasezerano y’imikoranire, bakafasha mu rwego rwo kumenyekanisha ibikorwa byabo, batekereza bagasanga ngo nta kintu cy’ubuntu kibaho.

Abanyeshuri ba G.S Rutunga baragaragaje impano bibitseho aha bakinaga ikinamico

Ibi byatumye batuza bareka kwihutira iby’ubuntu babona amafaranga macye bakajya muri studio gukora indirimbo.

Yongeyeho ko hari n’abandi bagiye bababwira ko bafite abahanzi bakomeye baziranyi kandi ko babahuza ariko ngo basubiza inyuma ubwenge bagasanga uwo muntu afite izindi nyungu akurikiye.

Yagize ati “Uguharu n’umuntu akakubwira ati nzi umuhanzi runaka ukomeye naguhuza nawe ariko wasubira mu rugo watekereza akavuga uti uyu muntu amfitiye uruhe rukundo. Iterambere ryanjye rizamwunguraho iki? Ugasanga koko ntacyo, ugasanga ni byabishuko abana bamaze kutwerekana hano?”

Yavuze ko hari igihe cyageze bakajya bitana ba mwana buri wese akavuga ko adahagaze neza mu mufuko. Ngo bagatekereza kureka umuziki ariko kandi bakibaza ku myaka itatu yari ishize batangiye umuziki niba bahita barekera aho.

Ibiganiro byitabiriwe n'inzego zitandukanye ndetse n'abaterankunga b'iki gikorwa

Uwitwa Ange wiga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri yisumbuye, yabwiye INYARWANDA, ko atari asanzwe azi Charly&Nina amaso ku maso ahubwo ko yajyaga ababona kuri televiziyo no mu binyamakuru bitandukanye.

Yavuze ko yishimye bikomeye kuba yabonye akanagirana ibiganiro n’abahanzikazi yikundira.

Avuga ko kuba nk’abakobwa bagenzi be barafashe umwanya wo kwigisha bagenzi babo abibona mu indorerwamu y’uko abakobwa bagiye kwitinyuka, ndetse bakagendera kure ibishuko byatuma batagera ku nzozi zabo.

Yagize ati “Numvaga mfite yo kumenya ni gute umukobwa agera ku ndoto ze. Charly&Nina bagize neza kuba barahisemo iki gikorwa. Ndizera ko ibigo bazageramo abana b’abakobwa bazabyungukiramo mu guhitamo no gukurikira inzozi zabo.

Ni iby’igiciro kinini kuba bakoreye ubu bukangurambaga mu kigo cyacu. Buje bwuzuza mu byo dusanzwe tuganirizwa n’abarimu ndetse n’abarezi.”

Fideli Ingabire, Umugenzuzi w’Uburezi mu Murenge wa Rutunga, yabwiye INYARWANDA, ko Charly&Nina bunze mu bukangurambaga bahora bagirana n’abaturage batuye muri uyu Murenge. Yagize ati “Bifite inyongera ku butumwa dusanzwe dutanga buri munsi cyane cyane ko ari ubutumwa bureba urubyiruko.

“Kandi noneho mu gihe urubyiruko rwahawe ubutumwa binyuze mu buryo bw’ubuhanzi urubyiruko baza ari benshi kandi bakumva kurushaho nizera ko ubutumwa bucengeye cyane kurusha uko bisanzwe.”

Nina avuga yizera neza ko umukobwa ashobora kugera kucyo ashaka

Abakobwa bitwaye neza bashimiwe

Umukobwa wahawe umwanya wo kuba ibibazo Charly&Nina

KANDA HANO UREBE CHARLY&NINA BAVUGA IMBOGAMIZI BAHUYE NAZO BAKIMARA KWIHUZA NK'ITSINDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND