Kigali

CYCLING: Areruya yisubije ITT, Habimana Jean Eric, Mugisha Samuel na Mukashema nabo baratsinda-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/06/2019 4:59
0


Areruya Joseph umunyarwanda ukina muri Delko Marseille Provence KTM mu Bufaransa yongeye gutwara shampiyona mu cyiciro cyo gusiganwa n’ibihe umuntu ku giti cye (Individual Time Trial/ITT) akoresheje 54’04” mu ntera ya kilometero 41.8 (41.8 Km).



Areruya Joseph yatwaye ITT 2019 arushije abandi bakinnyi bakomeye barimo; Uwizeye Jean Claude, Mugisha Samuel, Mugisha Moise na Jean Bosco Nsengimana abakinnyi bari mu isiganwa bashaka umwenda wa shampiyona 2019. Areruya niwe wari ufite uyu mwenda wa ITT yatwaye mu 2018.





Areruya Joseph yasubiranye shampiyona ya ITT

Muri iki cyiciro cy’abakinnyi bakuru n’abari munsi y’imyaka 23,Nsengimana Jean Bosco wa BEX niwe waje hafi kuko yakoresheje 54’56”.

Nsengimana Jean Bosco mbere yo guhagauruka 

Mugisha Moise mbere yo gutangira urugendo rwa kilometero 41.8

Mugisha Samuel wa Team Dimension Data yaje ari uwa gatatu akoresheje 55’20” ahita anatwara shampiyona 2019 mu bakinnyi batarengeje imyaka 23. Uyu mwenda w’abatarengeje imyaka 23 wari ubitswe na Areruya Joseph wawutwaye mu 2018 akiri munsi y’imyaka 23.


Mugisha Samuel yatwaye ITT 2019 mu batarengeje imyaka 23

Uwizeye Jean Claude ukinira Les Sables d’Orone mu Bufaransa yaje ari uwa gatanu akoresheje 57’24’’ inyuma ya Mugisha Moise (Fly Cycling Club) waje ku mwanya wa kane akoresheje 55’43”. Nzamfashwanayo Jean Claude wa BEX uheruka gutwara agace muri Tour du Cameroun yaje ari uwa karindwi (7) akoresheje 58’54”. Iki Cyiciro cyarimo abakinnyi 13.

Habimana Jean Eric yatwaye shampiyona 2019 ya ITT mu cyiciro cy’abahungu bakiri bato (Junior Category) yambara umwenda w’icyubahiro akoresheje 35’17” mu ntera ya kilometero. Habimana yajeimbere mu bakinnyi 17 bakinnye iki cyiciro.




Habimana Jean Eric yatwaye shampiyona ya ITT 2019 mu bahungu bakiri bato 

Muri iki cyiro, Gahemba Bernabe wa Les Amis Sportifs de Rwamagana yaje ari uwa kabiri akoresha 36’05”.

Uhiriwe Byiza Renus wari ubitse iyi shampiyona mu bato, yaje ku mwanya wa gatatu akoresheje 36’58’’. Renus yakinnye iyi shampiyona amaze amasha macye avuye muri Afurika y’Epfo aho yari amaze ukwezi mu myitozo.

Muhoza Eric (Les Amis Sportifs) yaje ari uwa kane akoresheje 37’00’’.

Nsabimana Jean Baptiste wa Fly Cycling Club yaje ari uwa karindwi (7) akoresheje 37’11’’ mu gihe Niyonkuru Vedaste wa Kigali Cycling Club yaje ari uwa 17 akoresheje 46’55”.

Mu cyiciro cy’abakobwa, Mukashema Josiane yanikiriye abandi mu ntera ya kilometero 25 akoresha 41’46” aza akurikiwe na Jacqueline Tuyishime bose bakinira BEX. Tuyishime niwe wari watwaye shampiyona 2018 ariko aza kugira ikibazo aragwa ubwo yari mu myitozo yitegura shampiyona 2019 bituma atakaza ingufu.



Mukashema Josiane yatwaye shampiyona ya ITT 2019 mu bakobwa 



Abaywaye ibihembo bikuru muri ITT 2019 uva ibumoso; Areruya Joseph, Mugisha Samuel, Mukashema Josiane na Habimana Jean Eric

Irakoze Neza Violette wa Muhazi Cycling Generation yaje ari uwa gatatu akoresheje 42’12”, Genevieve Mukundente (BEX) aza ari uwa kane akorsheje 42’48”.

Ishimwe Diane wa BEX yabaye uwa gatanu akoresheje 43’16’’ mu gihe Girubuntu Jeanne d’Arc wa Les Amis Sportifs yaje ari uwa Gatandatu akoresheje 45’54”.

Kuri iki Cyumweru tariki 23 Kamena 2019, shampiyona 2019 irakomeza hakinwa icyiciro cyo mu muhanda (Road Race) aho izahita inasozwa ku mugaragaro ariko biri no muri gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 25 Abari abakunzi, abayobozi, abakinnyi b’umukino wo gusiganwa ku magare bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

Ku bahungu bakiri bato; bazakora urugendo rwa kilometero 100 na metero 400 (100.4 Km) mu muhanda wa Kicukiro-Nyamata-Ramiro-Nyamata-Kicukiro-Sonatube-Chez Lando-Stade Amahoro.

Icyiciro cy’abakinnyi bari mu cyiciro cy’abahungu bakuru n’abari munsi yimyaka 23, bazakora urugendo rungana na kilometero 125 (125 Km). Aba bakinnyi bazakora urugendo rungana n’urwo barumuna na bashiki babo bazaba bakoze ariko bongereho kuzenguruka i Remera inshuro eshatu (3 Laps). Bazahaguruka saa tatu n’iminota itanu (09h05’) mu gihe bagenzi babo bazaba bahagurutse saa tatu (09h00’).Dore uko abakinnyi 5 ba mbere muri buri cyiciro:

Men Elite & U23:

1.Areruya Joseph (Delko Marseille Province):54’04’’

2.Nsengimana Jean Bosco (Benediction Excel Energy): 54’56’’

3.Mugisha Samuel (Dimension Data): 55’20’’

4.Mugisha Moïse (Fyl Cycling Club): 55’43’’

5.Uwizeye Jean Claude (Les Sables d’Olone): 57’24’’

Women Category:

1.Mukeshimana Josiane (Benediction Excel Enery): 41’26’’

2.Tuyishime Jacqueline (Benediction Excel Energy): 41’52’’

3.Irakoze Neza Violette (Muhazi Cycling Generation): 42’12’’

4.Mukundente Genevieve (Benediction Excel Energy): 42’48’’

5.Ishimwe Diane (Benediction Excel Energy): 43’16’’

Juniors Category:

1.Habimana Jean Eric (Fly Cycling Club): 35’17’’

2.Gahemba Bernabe (Les Amis Sports): 36’05’’

3.Uhiriwe Byiza Rénus: 36’58

4.Muhoza Eric (Les Amis Sportifs: 37’:00’’

5.Ngendahayo Jeremie (CAA): 37’04’’


Areruya Joseph wa Delko Marseille Provence KTM (France)


Nzafashwanayo Jean Claude 


Mugisha Samuel mu muhanda 


Uwizeye Jean Claude akina mu Bufaransa muri Les Sables d'orone


Habimana Jean Eric umukinnyi wa SKOL Fly Cycling Club


Tuysihime Jacqueline yari yatwaye shampiyona ya ITT 2018 mu bakobwa 



Hasojwe gahunda y gutanga ibihembo


Uhiriwe BYiza Renus watwaye ITT 2018 u bahungu gakiri bato


Muhoza Ericwa Les Amis 



Nsabimana Jean Baptiste imbere ya Muhoza Eric 


Gahemba Bernabe murumuna wa Areruya Joseph 


Girubuntu Jeane d'Arc wa Les Amis 



Ishimwe Diane wa BEX



Irakoze Neza Violette wa Muhazi Cycling Geneeration


Sterling Magnell umtoz aw'ikipe y'igihugu nawe ajya mu bakinnyi agakina 


Sempoma Felix agira inama abakinnyi be atoza muri BEX

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND