Hari ubwoko bubiri bw’ingo nyuma yo kubana nk’umugore n’umugabo. Hari bamwe usanga iyo bamaze kubyara, bibanda gusa ku bana, hakaba n’abandi usanga baguma mu rukundo ndetse na nyuma yo kwibaruka abana. Ibi bituma wibaza ikibitera, ukibaza igifasha urugo rumwe gukomeza gukundana naho urundi rukibanda ku rubyaro gusa.
Bamwe usanga bakomeza kwitanaho nk’uko byahoze ndetse
bakanakundana cyane batitaye ku munaniro w’izindi nshingano naho abandi
bagashyira imbaraga zose mu kwita ku bana gusa. Umunyamakuru wa Inyarwanda.com yishimiye
kubasangiza zimwe mu nama zabafasha kuryoherwa n’urukundo na nyuma yo kubyara
abana.
1.Mwabishyiramo Imbaraga
Buri wese ashobora kwibaza icyo bamwe bakora
cyihariye abandi badashaobora. Nta kirenze gushyiramo imbaraga n’umuhate kandi
bikorwa n’impande zombi. Wowe n’uwo mwashakanye, niba mwifuza gukomeza urukundo
rwanyu n’umubano wihariye, mwabishyiramo imbaraga bigashoboka kandi n’abana
banyu mukabitaho uko bikwiye kuko baba baje ari umugisha kuri mwe ntibaba baje
kuba umutwaro kuri mwe.
2.Mushake ubafasha
Hari abagore basanga kubyara bituma baburira umwanya
abagabo babo ndetse n’abagabo bumva ko ubwo abagore babo babyaye bagiye guhugira
mu rubyaro gusa. Niba mushaka kongera no gukomeza urukundo hagati yanyu mwembi
n’urugo rwanyu ni ugushaka umwanya wanyu bwite nk’umugore n’umugabo. Mwabikora
gute? Mushake ubafasha.
Yego gushaka abafasha mu mirimo yo mu rugo no kurera
abana (abakozi bo mu rugo) byagiye bisiga isura mbi mu bihe byashize ndetse n’ubu
kuko hari abumva ko niba ushatse uwo kugufasha bivuze ko nta mwanya wo kurera
abana bawe ufite nyamara ntaho bihuriye. Hari ababikora kugira ngo bisigarize
agahe gato ko guha urukundo rwabo kandi si igisebo birasanzwe. Icya mbere ni
ukureba koko niba uwo mukozi akenewe, niba ari uw’ibihe byose cyangwa uw’amasaha
make ariko mukibuka ko namwe umwana abakeneye nk’ababyeyi, niba uwo mukozi adahari
cyangwa atari ngombwa mwanamureka kandi mukita ku bana mukanakomeza kwitanaho
mu rushako rwanyu ntimusenyerwe no kubyara.
3.Mugarure ibyiza by’ahashize hanyu
Wowe n’uwo mwashakanye, mugiteretana, mutarabyarana ntimwakuranagaho ijisho n’ibiganza, sibyo? Abenshi niko biba bimeze. Ariko ibi bikagenda bigabanyuka nyuma y’uko mubaye ababyeyi. Mwabaga mufatanye mugiye guhaha, muri gutembera, mwishimye museka, musomana aho muri hose…Kuki ibi byaburirwa irengero kuko mwabyaye abana? Wenda ni uko; Unaniwe, waraye ubuze ibitotsi se, wumva se utameze neza, cyangwa ufite byinshi byo gukora.
Birashoboka ko hari impamvu nyinshi zituma iby’ahashize
bitagihari, ariko nanone mugomba kubizirikana mukanabigarura kuko kugenda
kwabyo kujyana byinshi. Mwongere gufatana mu kiganza, mutemberane mufatanye
agatoki ku kandi…Erega mwanabikora muri kumwe n’abana mubafashe mu biganza. Ibi
bizahora bigaruka mu buzima bwanyu, umukunzi wawe azumva akunzwe kandi yitaweho
ndetse ari uw’agaciro cyane.
4.Musohoke muri kumwe
Gusohoka ni kimwe mu bihe byiza mu rukundo,
mushobora kubikora muri kumwe n’abana banyu cyangwa mukabasiga niba hari uwaba
ahari abarera mwembi nk’umugore n’umugabo mukagira igihe cyihariye mwembi. Niba
mwaragiraga ibiruhuko cyangwa mugasohoka mukajya kurya isi (ni imvuga y'ab'ubu) mbere yo kubyara,
birumvikana ko hari ibyo kwibazaho iyo mumaze kubyara ariko ntibivuze ko
kubyara byakuraho kuryoherwa n’urukundo mu rushako rwanyu. Mwisigarize umwanya
wo kuryoherwa no kugirana ibihe byiza, n’ubwo byaba muri Weekend gusa bigira
icyo bifasha.
5.Mukundane
Ushobora kuba usomye iri jambo ‘Mukundane’ ugahita wibaza niba abantu babana baba badakundana? Si icyo tuvuze. Mugikundana, mwabwiranaga utugambo twiza, mwarateretanaga, ariko ubu mugaragara nk’abahuze cyane, bafite byinshi byo gukora cyangwa bashaje nyamara mu ntekerezo ukumva ukeneye kubwirwa akajambo keza n’umukunzi wawe cyangwa ugashaka kumubwira akajambo keza ariko ukifata.
Kuki wifata ku mugabo cyangwa ku mugore wawe? Hari
uburyo bwinshi kandi bwiza erega bunoroshye na cyane ko ikoranabuhanga
ryabyoroheje. Wamuha ubutumwa bugufi akaburyoherwa ari mu kazi cyangwa ari mu
kiruhuko cyangwa ari mu rugo. Wamushyira ku mbuga nkoranyambaga zawe,
wamwibutsa ko umukunda. Kuki utagerageza bimwe byiza mu izina ry’urukundo?!
Niba warubatse ukibaruka, ni umugisha w’Imana. Ntuzemere ko abana baba umutwaro wo gusenya urugo rwanyu, ahubwo bakabaye inkomezi kuko ari imbuto ziba zarabashibutsemo mukaryoherwa n’urukundo kurushaho. Gerageza gushyira mu bikorwa izi nama, uzashimira INYARWANDA nyuma.
TANGA IGITECYEREZO