RFL
Kigali

Korali Il Est Vivant yatumiye Blessed Maria Thereza Ledochkoska yo muri Tanzania mu gitaramo “East Africa Gospel Concert”

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/06/2019 16:53
2


Korali Il Est Vivant yateguye igitaramo gikomeye yise “East Africa Gospel Concert” kizaba tariki 30 Kamena 2019 kuri Hill Top Hotel i Remera. Yatumiyemo Blessed Maria Thereza Ledochkoska, yo kuri Paroise Kiwanja ca Ndege muri Arikidiyosezi ya Dodoma muri Tanzania



Binyuze mu mubano w’amakorali abiri, iya Il Est Vivant yo muri Paroisse Regina Pacis muri Arikidiyosezi ya Kigali n’iya Blessed Maria Thereza Ledochkoska, yo kuri Paroise Kiwanja ca Ndege muri Arikidiyosezi ya Dodoma muri Tanzania; kuva ku italiki ya 28 kugeza kuya 30 Kamena 2019, u Rwanda rurakira abashyitsi 156 baturutse muri Tanzania baje gusura I Kibeho.

Aba bashyitsi bagizwe n’abaririmbyi ba Korali Blessed Maria Thereza Ledochkoska, abapadiri batatu, abihayimana n’abakirisitu, baje kureba iby’umubyeyi Bikira Mariya bahawemo impano na Korali Il Est Vivant ubwo yabasuraga i Dodoma muri 2018.

Uko Bikira Mariya w’i Kibeho yageze i Dodoma:

Mu 2018 ubwo iyi Korali yo mu Rwanda yagiriraga uruzinduko rw’icyumweru muri Tanzania yishyura ngenzi yayo yari yayisuye muri 2017 i Remera muri Regina Pacis, yajyanye impano y’ituro mu misa yanaririmbye kuri Paroisse Kiwanja ca Ndege.

Iryo turo Korali Il Est vivant yajyanye, ni ishusho nini (Statut) ya Bikira Mariya w’i Kibeho. Byabaye impurirane kuko kuri Paroisse bari bari kubaka sanctuaire(ingoro) ariko batarabona ishusho izajyamo.

Muri iyo missa yaririmbwe na Korali Il Est Vivant igasomwa na Arkiyepiskopi wa Dodoma; nyuma yo gusobanurirwa amateka y’umubyeyi Bikira Mariya i Kibeho arkiyepiskopi yahaye iyo shusho umugisha ndetse ahita ayimika muri iyo sanctuaire(ingoro) bubakaga.

Abakirisitu na bo bagize inyota yo kureba aho uyu mubyeyi yabonekeye, bahita biyemeza kuza gusura Kibeho. Kuri ubu imyiteguro yo kwakira aba bashyitsi irakomeje muri paroisse ya Remera dore ko ubu bucuti bwarenze ubw’amakorali bukagera ku rwego rw’amaparoisse yombi iya Regina Pacis I Kigali na Kiwanja ca Ndege i Dodoma.

Ndayambaje Pierre, Umuyobozi wa Korali Il Est Vivant, yabwiye INYARWANDA, ko uru rugendo ari urugendo nyobokamana rugamije ubuvandimwe n’iyogezabutumwa, dore ko aba bashyitsi bazakirirwa mu miryango y’abaririmbyi ba Korali Il Est Vivant n’iy’abakirisitu bo muri Paroisse.

Agira ati “uretse misa tuzaririmba i Kibeho ku wa gatandatu kuya 29/6/2019, hateganyijwe ko aba bashyitsi bazaririmba misa ya saa yine ku cyumweru tariki ya 30/6/2019 kuri Paroisse Regina Pacis, hanyuma basoreze urugendo mu gitaramo korali zombi zizakorera muri Hill Top kuri icyo cyumweru saa kumi z’umugoroba”.

Paul Loisulie Umuyobozi wa Korali y’i Dodoma, yabwiye INYARWANDA, ko uyu ari umwanya mwiza wo kwihera ijisho iby’umubyeyi Bikira Mariya, bakabona ubuhamya bakajya bamushengerera bamuzi kurushaho.

Agira ati “abakirisitu baba ari benshi kuri Paroisse baje kumushengerera. Uru rugendo ruzongera agaciro twamuhaga, ndetse tunamusobanukirwe bityo tumubwire bagenzi bacu batazabasha kuza dore ko ababyifuzaga ari benshi ariko bakazitirwa n’impamvu zitandukanye”.

Korali Il Est Vivant igiye kwakira aba bashyitsi, yavutse mu 1988, ivukira muri Centre Christus I Remera ari naho ikorera kugeza ubu. Ifite abaririmbyi 140, ifite intego eshatu ibikorwa byayo byibandaho ari zo: Ubuvandimwe (Fraternité), Gusingiza imana(Louange) n’Iyogezabutumwa (Evangelisation).

Chorale Blessed Maria Thereza Ledochkoska yo muri Tanzania yatumiwe mu gitaramo i Kigali

Chorale Il est vivant yateguye igitaramo yise "East Africa Gospel Concert"

Kwinjira muri iki gitaramo ni 5 000 Frw ahasanzwe. Muri VIP ni 10 000 Frw





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bla5 years ago
    woow ibi bintu ni byiza rwose choral Il est vivant Imana ibahe umugisha kandi ikomeze ibateze imbere mukomeze kuyisingiza mu majwi meza. turabakunda kandi turabashyigikiye. Be blessed
  • Niyoyita daniel5 years ago
    Iki gitaramo n'imbaturamugabo nagize amahirwe yo kwibonera ibi byose byavuzwe haruguru gusa icyo nabwira wowe usomye ibi iyo mbyibutse n'umva gusa umusatsi umvuyeho n'igitangaza n'igitangaza gusa. uzaza muriki gitaramo ndizera neza KO wowe uzakizamo uzanyurwa ntuzicuza bibaho iriya mwanya uzahamagara amahoro





Inyarwanda BACKGROUND