RFL
Kigali

Mama Paccy yateguye igitaramo gikomeye yatumiyemo abahanzi b'amazina azwi barimo Tonzi, Diana, Thacien Titus, Kipenzi na Stella

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/06/2019 14:57
0


Mama Paccy ufite amateka yihariye dore ko yatangiye umuziki nyuma y'ubuzima busharira yanyuzemo aho yacuruje agataro ndetse akotsa n'ibigori ku muhanda, kuri ubu agiye gukora igitaramo gikomeye yatumiyemo abahanzi b'amazina azwi mu muziki wa Gospel.



Bambuzimpamvu Anastasie uzwi nka Mama Paccy akunzwe cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo; 'Iratabara' yitiriye ubuzima busharira yanyuzemo, Amashimwe, Ibya Yesu, Shira Ubwoba n'izindi. Nyuma y'amezi macye akoze ubukwe akambikana impeta na Hitayezu Emmanuel, kuri ubu Mama Paccy n'ubwo akuriwe ari myiteguro y'igitaramo gikomeye yise 'Twibuke iminsi ya kera' kizaba tariki 28/07/2019. Iki gitaramo kizabera i Masizi ku itorero Carmel.

Mama Paccy yabwiye Inyarwanda.com ko yateguye iki gitaramo mu kwibutsa abantu ibyo Imana yabakoreye. Muri iki gitaramo azaba ari kumwe n'abahanzi batandukanye biganjemo abafite amazina azwi cyane mu muziki wa Gospel barimo; Tonzi, Diana Kamugisha, Bigizi Gentil uzwi nka Kipenzi, Stella Manishimwe na Thacien Titus. Yatumiye kandi amakorali atandukanye arimo; Bethel choir, Ebenezer choir, Peace Voice choir na Carumera choir. Hazaba hari kandi abakozi b'Imana barimo; Bishop Dr Masengo, Bishop Peter wo muri Kenya, Bishop Felix Uwamahoro na Pastor Ndarihoranye.


Mama Paccy ubura amezi macye akibaruka agiye gukora igitaramo gikomeye



Mama Paccy agiye gukora igitaramo nyuma y'umwaka akoze ubukwe bw'agatangaza


Tonzi ni umwe mu bahanzi bazaririmba mu gitaramo cya Mama Paccy


Diana Kamugisha azaririmba mu gitaramo cya Mama Paccy


Kipenzi yatumiwe mu gitaramo cya Mama Paccy


Igitaramo Mama Paccy yatumiyemo abahanzi b'amazina azwi

REBA HANO AMASHIMWE YA MAMA PACCY

REBA HANO 'UMUHOZA' INDIRIMBO MAMA PACCY YAHIMBIYE UMUGABO WE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND