RFL
Kigali

Uko Charly&Nina bitwaye mu byashoboraga kubatanya mu myaka icyenda bamaranye-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/06/2019 12:18
0


Charly&Nina bavuze ko hari utuntu twinshi bagiye badahuza twashoboraga gutuma batandukana ariko ko bahuye ari bakuru ku buryo n’ibyashoboraga kubatanya babikemuye kandi ko buri wese yumvise undi ari nayo mpamvu bamaranye imyaka icyenda mu rugendo rw’umuziki.



Ibi Charly&Nina babitangarije muri College Marie Rene de la Paix iherereye mu karere ka Rwamagana mu Murenge wa Kigabiro mu Kagari ka Nyagasenyi. Ni mu bukangurambaga bageneye abanyeshuri b’abakobwa bise #100GirlsIwacu.

College Marie Rene de la Paix yigamo abanyeshuri b’abakobwa gusa 352. Yatangiye mu 2006 ifite amashami nka PCB (Ubugenge, Ubutabire n’ubumenyamuntu) ndetse na MCB (Imibare ubutabire n’ubumenyamuntu).

Uwitwa Uwineza wiga muri MCB yabwiye INYARWANDA, ko kuba yaratinyutse amasomo ya ‘science’ ariko uko afite intego yo kuba umupilote kandi ko azabiharanira kugeza abigezeho.

Umukobwa witwa Speciose wiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye mu ishami rya MCB wari uyoboye ikiganiro yabajijije Charly&Nina niba nta gihe cyageze ntibahuze ku ngingo runaka ku buryo byashoboraga no gutuma batandukana.

Charly wavuze mu izina rya mugenzi we yifashishije umugani wo mu Kinyarwanda ugira uti ‘Ntazibana zidakomanya amahembe’ yumvikanishije ko ibyo bihe babinyuzemo ariko ko babisohotsemo gitwari.

Avuga ko bombi bamaranye imyaka igera kuri ine bafasha abahanzi mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars ari naho ubushuti bwabo bwakomereye.

Ngo nyuma baje kwihuza nk’itsinda ry’abahanzikazi banyura muri byinshi batumvikanyeho ndetse ko n’ubu byashoboka ari ngo buri wese yumva mugenzi we amahoro agahinda.

Yagize ati “Baravuga mu Kinyarwanda ngo 'nta zibana zitakomanya amahembe’. Ariko kubera ko twahuye turi bakuru kandi twese twavuye mu miryango idafite abantu biyenza. Hari ibyo tutumvikanagaho na n’ubu ng’ubu bishobora kuba.”  

Yungamo ati “Akavuga ati ndashaka umutuku njye nkavuga nti ndashaka ubururu kugira ngo bikunde bikarangira twese dufashe umweru amahoro agataha!"

Byari ibyishimo ku banyeshuri b'abakobwa baganirijwe na Charly&Nina

Yavuze ko kuba ari babiri bibafasha mu guhuza ibitekerezo bagahitamo ikintu kibabareye bombi. Yongeraho ko buri wese yamenye mugenzi we. Ati "Ntabwo biba ari ibibazo bikomeye kandi iyo wamenye mugenzi wawe uba uzi ibyo yanga n’ibyo akunda ukagerageza kubahiriza ibyo yanga ntubikore ugakomeza kubahiriza ibyo akunda kugira ngo mubane neza.”

Uwitwa Saphine wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, yabwiye INYARWANDA, ko Charly&Nina yari asanzwe abumva anababona kuri Televiziyo ariko ko amata yabyaye amavuta kuko yababonye bamuzaniye inyigisho azakenyereraho mu buzima bwe bwose.

Avuga ko amasoma ajyanye no kwirinda inda zitateguwe, SIDA n’ibindi basanzwe bayigishwa mu ishuri ariko ko kuba Charly&Nina bashyizeho akabo bitumye arushaho gufata ingamba kugira ngo azagire ejo heza hazaza.

Yagize ati “Ni amasomo dusanzwe twiga ariko ntabwo ahabwa umwanya munini cyane. Bitumye ndushaho gukomeza gufata ingamba z’ubuzima bwanjye cyane ko amasomo nayahawe n’abahanzikazi nsanzwe nkunda. Nkunda umuziki ariko banyigishije ngomba kubanza nkasoza amasomo mbere y’uko ntekereje kwinjira mu muziki.”

Cynthia uhagarariye abandi banyeshuri muri College Marie Rene de la Paix, yabwiye INYARWANDA ko Charly&Nina bashimangiye ibyo basanzwe bigishwa mu ishuri kandi ko amasomo ajyanye no kwigirira icyizere n’ibindi ahabwa igihe kinini.

Abanyeshuri b'abakobwa bitwaye neza bahembwe

Soeur, Valerie Nyiransabimana [ubanza i bumoso] Umuyobozi wa College Marie Rene de la paix

Akanyamuneza ku bakobwa bifotozanyije na Charly&Nina

Charly&Nina bishimiwe bikomeye mu ndirimbo zabo baririmbiye abanyeshuri

Uyu mwana yasutse amarira abonye Charly&Nina bahita bifotozanya

KANDA HANO UREBE URUGENDO RWA CHARLY&NINA MURI COLLEGE MARIE RENE I RWAMAGANA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND