Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Kamena 2019, uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa SKOL ndetse n’ikipe batera inkunga nk’umutera nkunga, batashye inyubako abakinnyi bazajya baruhukiramo bamaze gukora imyitozo ya mbere ya saa sita.
Wari
umuhango warimo Ivan Wullfaert umuyobozi mukuru w’uruganda rwa SKOL mu Rwanda,
Paul Muvunyi Perezida wa Rayon Sports ari kumwe na Me Muhirwa Frederick visi
perezida we bafatanya mu kazi ka buri munsi ko kuyobora ikipe ya Rayon Sports.
Muri uyu
muhango kandi hari Habyarimana Matiku Marcel visi Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira
ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), abari bahagarariye polisi y’igihugu,
abafana, abakinnyi n’abandi bafite aho bahurira na Rayon Sports.
Eric Rutanga (3) na Eric Irambona (17) ni bo bakinnyi bahagarariye abandi mu gutaha iyi nzu
Iyi nyubako
yubatswe ijana ku ijana n’uruganda rwa SKOL Brewery Ltd, ishobora kwakira
abantu 40 bakaryama neza nta kubyigana yaba abaryama mu gice cyo hasi ndetse n’abaryama
mu gice cyo hejuru (Etage).
Mu ijambo
yagejeje ku bari muri uyu muhango, Ivan Wullfaert umuyobozi wa SKOL Brewery Ltd
yavuze ko iyi nyubako izafasha abakinnyi ba Rayon Sports kuba bajya bakora
imyitozo kabiri ku munsi ariko imyitozo ya mbere ya saa sita bayisoza bakaba
bafata amafunguro bakaryama bakaruhuka kugira ngo baze kwinjira mu myitozo ya
nyuma ya saa sita bafite imbaraga.
“Twubatse
iyi nzu kugira ngo dutangire dutegure intsinzi z’imyaka itaha. Abakinnyi
bazajya bakora imyitozo kabiri ku munsi. Nyuma yo kurangiza imyitozo ya mbere
ya saa sita bazajya bafata amafunguro hano ku ruganda babone kuruhuka. Nyuma yo
kuruhuka bazajya bahita basubira mu kibuga bakore imyitozo ya nyuma ya saa sita
babone gutaha ku babishaka”. Ivan
Muvunyi Paul (Ibumoso) na Ivan Wullfaert (Iburyo) batambagira ibyumba by'inzu ya Rayon Sports
Inzu SKOL yubakiye Rayon Sports yatashywe ku mugaragaro
Ivan
Wullfaert yavuze ko n’umukinnyi waba ushaka kuharara nta kibazo kirimo gusa ngo
nta mugore cyangwa umukobwa wemerewe kugera muri iyi nzu SKOL Brewerry Ltd
yubakiye Rayon Sports.
“Ni inzu y’abakinnyi
ba Rayon Sports bose kuko ishobora kwakira abantu 40 bakaryama neza kuko buri
gitanda kimwe gifite hasi no hejuru. Umukinnyi ushaka kuharara nta kibazo gusa
ntabwo tuzemera umukobwa cyangwa umugore muri iyi nzu. Ahubwo hari icyumba
twashyizeho ku buryo kapiteni yararanamo na kapiteni”. Ivan
Paul
Muvunyi, Perezida w’ikipe ya Rayon Sports yafashe umwanya avuga ko inzu y’abakinnyi
ba Rayon Sports izafasha cyane mu kwitegura amarushanwa yose kuko ayo
bazitabira bafite intego yo kuyatwara.
“Abakinnyi
bacu bagiye kujya barya banaryamye hafi y’ikibuga cy’imyitozo. Ubwo murumva ko
imbaraga bazaba bafite zizaba ziri hejuru. Bizadufasha gutwara ibikombe.
Twatwaye shampiyona, icy’Amahoro turagishaka, CECAFA turayishaka n’ibindi byose
ndetse n’icya CAF turagishaka”. Muvunyi
Ivan Wullfaert (Ibumoso) na Paul Muvunyi (Iburyo) baganira
Ikimenyetso cy'uko SKOL Brewery Ltd yahaye Rayon Sports imfunguzo z'inzu
Nyuma y’iyi
gahunda hahise hakurikiraho umuhango wo gushyikiriza SKOL Brewery Ltd igikombe
cya shampiyona 2018-2019.
Rayon Sports
yatwaye igikombe cya shampiyona 2018-2019 ihigitse APR FC umucyeba w’ibihe
byose. SKOL Brewery Ltd ni umutera nkunga wa Rayon Sports. Ni muri urwo rwego
rero abayobozi ba Rayon Sports bari bazanye igikombe cya shampiyona batwaye
kugira ngo bakimurikire SKOL Brewery Ltd nk’umutera nkunga mukuru bityo
bakomeze bishimane muri rusange.
SKOL Brerwery Ltd yamurikiwe igikombe cya shampiyona 2018-2019 Rayon Sports iheruka guterura
Mazimpaka Andre (Ibumoso) na Eric Rutanga (Iburyo) bateruye igikombe
Eric Rutanga (3) na Eric Irambona Gisa (17) bateruye igikombe
Umuhanzikazi Queen Cha yasusurukije abitabiriye umugoroba wa Rayon Sports na SKOL Brewery Ltd
Tuyishme Karim bita Kenzamn ni we wari umushyushya rugamba (MC)
Muri iyi
gahunda, Paul Muvunyi Perezida wa Rayon Sports yavuze ko bazanye igikombe ngo
bacyereke umutera nkunga bityo ubutaha bazarusheho gufatanya birushijeho mu
rugamba rwo gushaka ikindi gikombe kandi ko bishoboka ko Rayon Sports izakomeza
kuba indahangarwa mu rugamba rwo gushaka ibikombe.
Abafana ba Rayon Sports mu Nzove byari ibyishimo
REBA HANO UKO UYU MUHANGO WAGENZE
UMVA UKO ABAKINNYI BA RAYON SPORTS BAKIRIYE INYUBAKO BAZAJYA BARUHUKIRAMO
TANGA IGITECYEREZO