Umunyamuziki, umwanditsi w’ibitabo akaba n’umuganga, Dr. Muyombo Thomas waryubatse nka Tom Close], yatangaje ko yahaye izina ‘Ingenzi’ uruhinja rw’ibyumweru bitatu yiyemeje kurera we n’umuryango we rwatoraguwe mu mihanda y'i Nyagatare mu Ntara y’Uburasirazuba.
Mu gitondo cy’uyu wa kane tariki 13 Kamena 2019 nibwo Kim Kamasa, yanditse ku rukuta rwa Twitter ashima umuhanzi Tom Close n’umuryango we biyemeje kurera uruhinja rwatoraguwe mu mihanda i Nyagatare.
Yanditse agira ati “Umuhanzi w’umunyarwanda wamenyekanye nka Tom Close yiyemeje kurera uruhinja rw’ibyumweru bitatu rwatawe mu mihanda y’i Nyagatare. Ni ikintu cy’ingezi.”
Mu kiganiro kihariye yagiranye na INYARWANDA, Tom Close yavuze ko mu mezi ashize yasomye kimwe mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda abona inkuru ivuga ko hari uruhinja rwatawe mu musarani rukurwamo rujyanwa ku bitaro by'i Nyagatare.
Akimara gusoma inkuru yahise yiyemeza kurera uwo mwana. Yahamagaye ku bitaro bya Nyagatare (Umuyobozi w’ibitaro bariganye) amubwira ashaka kwita kuri uwo mwana undi amubwira ko bagishakisha umubyeyi w’uwo mwana ariko nabura bazamubwira akajya kumufata.
Uyu mwana yaje kubona umubyeyi we wavuze ko yamutaye mu bwiherero atabishaka.
Ngo we n’umufasha we Ange Tricia Niyonshuti bari basanzwe bafite gahunda yo kurera umwana utari uwabo n’ubwo bitari byanozwa neza.
Avuga ko hari inshuti y’umuryango wabo irera abana babiri batari abe bumvaga ko igihe nikigera bazamwegera akababwira uko bigenda kugira ngo urere umwana utari uwawe.
Hashize nk’icyumweru kimwe ku bitaro bya Nyagatare baramuhamagaye bamubwira ko hari undi mwana watoraguwe kandi ko umubyeyi we atabonetse.
Yahise yitegura n’umuryango we bashakisha ibyangombwa byose nk’iby’umubyeyi wibarutse bajya kwakira umwana wa Gatatu mu muryango we.
Yagize ati “…Hashize igihe gito ngira ngo ni k’icyumweru
kimwe n’igice bahita bongera baraduhamagara batubwira ko hari undi mwana
babonye…n’uko rero twamenye ko umwana ariyo turitegura dushaka ibyangombwa nk’abantu
babyaye. Tujya kumufata."
Tom Close yashimwe na benshi ku bw'igikorwa cyiza yakoze
Tom Close uri mu bahanzi nyarwanda bamaze igihe mu muziki, avuga mbere y’uko bazana uyu mwana mu rugo babanje kuganiriza abo mu muryango ndetse n’abandi bana.
Avuga ko ukwezi kurenga yemeye kurera uruhinja rwatoraguwe i Nyagatare n’ubwo byamenyekanye kuri uyu wa kane tariki 13 Kamena 2019.
Yahisemo ku mwita ‘Ingenzi’. Agereranyije avuga ko ahabwa uyu mwana yari afite ibiro nka bitatu ndetse ko urebesheje amaso wabonaga amaze nk’ibyumweru bitatu avutse.
Avuga ko we n’umufasha we bari bafite gahunda yo kubyara abana batatu hanyuma uwa kane bakaba ari uwo barera. Ariko ngo bakimara kubona y’uko hari uruhinja rwatoraguwe biyemeje kumurera hanyuma bazabyare bucura.
Gufasha cyangwa se kurera umwana kuri we asanga bisaba ko biba ari ibintu umuntu akunze kandi ashaka kuko ngo hari igihe umuntu abikora hakaba abantu bavuga ko afashe amahitamo atariyo ari nayo mpamvu ngo biba bisaba y’uko umuntu abikora bimurimo.
Yasabye abaca intege abifuza gufasha kubireka. Ati “Icyo udashoboye ukabona undi aragikoze ntukwiye kumuca intege.”
Igikorwa Tom Close yakoze yagishimiwe na benshi. Uwitwa Sylidio Sebuharara yagize ati “Ubumuntu mu bantu uzamutoze gukunda gutekereza no kubabarira, ubundi Imana izakuzurize ibyo ukora.” Nkunda Olivie ati “Imana imufashe kurera uyu mwana kandi akomeze ubutwari."
Tom Close aherutse kugirwa umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gutanga amaraso, Ishami rya Kigali (RCBT-Kigali). Ikigo yahawe kuyobora kiri mu nshingano z'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima, RBC.
TANGA IGITECYEREZO