RFL
Kigali

Korali Christus Regnat igiye gukorera igitaramo gikomeye i Rusizi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/06/2019 17:51
1


Korali Christus Regnat iri mu zikomeye muri Kiliziya Gatolika igeze kure imyiteguro y’igitaramo igiye gukorera mu karere ka Rusizi mu Ntara y’Uburengerazuba ku butumire bwa Korali Donum Dei izaba yizihiza isabukuru y’imyaka imaze ibayeho.



Iki gitaramo cy’indirimbo zisingiza Imana giteganyijwe kuba ku wa Gatandatu 15 Kamena 2019 guhera saa kumi n’imwe (17h:00’) z’umugoroba kuri Motel Gloria. Ku cyumweru tariki 16 Kamena 2019 Korali Christus Regnat izanifatanya n’abakrisitu mu gutura igitambo cya Missa.

Kwinjira muri iki gitaramo kuri 'Couple' ni ibihumbi bitanu ( 5 000 Frw), ku muntu umwe ni ibihumbi bitatu (3 000 Frw) ku mwana ni ibihumbi bibiri ( 2000 Frw). Bizimana Jeremie ushinzwe gutegura no kumenyekanisha ibikorwa bya Chorale Christus Regnat, yabwiye INYARWANDA ko bageze ku kigero cya 95% bategura iki gitaramo. Yasabye abakunda indirimbo zaririmbiwe Imana n’abakunda iyi korali kuzitabira ku bwinshi.

Yagize ati “Amaparuwasi yose agize Diyosezi ya Cyangugu ntimuzahabure. Abaririmbyi mwese mu makorali anyuranye kuhabura ni igihombo. Abakristu namwe mwese mwikundira Muzika idasondetse n'amajwi meza ntimuzahatangwe maze dutarame kahave dusingiza iyaduhanze.”

Korali Christus Regnat ibarizwa muri Kiliziya Gatolika, Arikidiyosezi ya Kigali, Paruwasi Regina Pacis i Remera. Iyi korali iheruka gukora igitaramo kuya 18 Ukuboza 2018 cyanyuze benshi bacyitabiriye muri KigaliSerena Hotel.

Muri iki gitaramo baririmbye indirimbo zimwe mu ndirimbo za Rugamba Sipiriyani. Baririmbye kandi indirimbo yitwa ‘Igipimo cy’Urukundo, Urumenesha, Abatoya Ntibagapfe, Imenagitero, Roho Wa Nyagasani, Amahoro y’umutima n’izindi zitandukanye.

Korali Christus igiye gukorera igitaramo mu karere ka Rusizi.

Bizimana Jeremie Ushinzwe gutegura no kumenyekanisha ibikorwa bya korali Christus Regnat

Korali Christus Regnat kuya 18 Ugushyingo 2018 bakoreye igitaramo gikomeye muri Serena Hotel

Akanyamuneza ku bitabiriye igitaramo







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Magnificat5 years ago
    Turabiteguye bashyitsi bahire iwacu mu kinyaga





Inyarwanda BACKGROUND