RFL
Kigali

Charly&Nina bahishuye iby’ubuhendabana bashukishijwe n’abari bagamije inyungu zabo-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/06/2019 13:07
0


Abahanzikazi Charly&Nina bahishuye ko mu gihe bamaze mu rugendo rw’umuziki bagiye bahura n’abantu batandukanye babashukishije ubuhendabana bagamije inyungu zabo bwite. Bavuga ko nta kintu cy’ubuntu kibaho kandi ko bakomeje kwirwanirira kugeza n’ubu.



Ibi babitangarije mu rugendo rw’umunsi wa kabiri w’ubukangurambaga bakoreye mu rwunge rw’amashuri rwisunze Mutagatifu Monike Kibangu (G.S St Monique Kibangu). Ni urugendo rw’amasaha arenga atanu uvuye Kigali bakoze kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kamena 2019.

G.S Kibangu iherereye mu Murenge wa Kibangu mu kagari ka Gitega mu Mudugudu wa Nkondo. Yigamo abanyeshuri 369 bo mu mashuri abanza na 740 bo mu mashuri yisumbuye. Abakobwa mu mashuri abanza ni 174, mu mashuri yisumbuye ho ni 446. Iki kigo cyashinzwe mu 1930.

Giherereye mu karere ka Muhanga ku muhanda werekeza mu Karere ka Ngororero. Kiri kuri kilometero 29 uvuye ku muhanda wa kaburimbo. Mu nzira ujyayo ni umuhanda w’igitaka ugizwe n’amakoni menshi witegeye Nyabarongo yogoga imirambi.

Iki kigo kiri hagati y’Umusozi wa Ndiza hafi n’Umurenge wa Kiyumba ndetse n’Umusozi wa Horezo wo muri Rongi. Gituranye n’ikigo cy’amashuri bita ESN (Ecole Secondaire Nyakabanda) kigamo benshi mu banyeshuri bo mu Mujyi wa Kigali.

Bisunze ubukangurambaga bise #100GirlsIwacu, Charly&Nina babwiye abanyeshuri b’abakobwa bo muri G.S Kibangu ko n’ubwo bakunze guhura n’ibishuko byinshi ariko bakwiye kwihagaragaraho bakanyurwa n’ibyo bafite.

Bavuze ko umukobwa ariwe hazaza h’umuryango bityo ko akwiye kugira amahitamo atazatuma yicuza ubuzima bwe bwose. Nina yatanze urugero avuga ko batangira urugendo rw’umuziki bagiye bahura na benshi babashukishaga ibyo yise ‘utuntu tw’amafuti’ n’ibindi ariko bafite icyo bakurikiye.

Yavuze ko bihagazeho bemera kuribwa n’ubukene none ubu bageze ku ntera ishimishije kandi ntibandavuye. Yagize ati “…Ntabwo turi bubabeshye twahuye na byo byinshi cyane (abisubiramo). Abakubwira ko bari bugukorere indirimbo ku buntu. Nta kintu cy’ubuntu kibaho. Ntihazagire umuntu ugushuka.”

“Twahuye n’abashakaga kudukorera indirimbo ku buntu, bashaka kuguha amafaranga kugira ngo ugire ibyo ukora. Ariko nta kintu cy’ubuntu kibaho …Twizera ko buri muntu wese aza ku isi afite impamvu…Nta muntu uza ku isi adafite impamvu.”

Yabwiye abakobwa ko badakwiye kwirukankira iby’ubuntu kuko kenshi bikurikirwa n’ingaruka zikomeye. Ati “Iyo ushatse kwirukankira iby’ubuntu ni bya bindi turi kuvuga hano byo kuzana umuntu ku isi kuzana umwana nawe ukiri umwana. Twahuye na byo nyine batubeshyaga ubuntu bw’amafuti ndagukorera video ndagukorera…ubuntu bw’amafuti buri aho,” Yavuze ko kuko bari biringiye y’uko Imana iri kumwe nabo bakomeje kwihagarara no kwihangana biringira ko ejo hazaba ari heza.

Abanyeshuri n’abarezi bashimiye ubukangurambaga bwa Charly&Nina:

Rwibutso Claire Umunyeshuri mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye ni umwe mu babarizwa muri Club Anti SIDA amazemo imyaka ibiri. Yabwiye INYARWANDA ko mu kigo hose bafite abanyamuryango bagera kuri 60 kandi ko mu biganiro bagirana banibanda ku masomo y’imyorokerere.

Yavuze ko babwira abanyeshuri kwirinda ubusambanyi kuko ariho hava inda zitateguwe, abandi bakandura SIDA. Ikindi ngo mu ishuri aya masomo barayigishwa ariko ntabwo bayafatira igihe kinini nk’uko babiganiraho muri Club anti-SIDA. Yakomeje avuga ko yishimiye kuba ubutumwa bahora batanga bwaratanzwe na Charly&Nina nk’abahanzikazi akunda kandi ko afite icyizere cy’uko bizahindura benshi.

Irakunda Denise wiga mu ishami ry’Imibare, Ubugenge n’Ubutabire, yatanze ikiganiro ku kurwanya inda zitateguwe. Yavuze ko ari ishema rikomeye kuri we kuba yahawe umwanya agahanura bagenzi be kandi ko muri iki kigo bashyize imbere kwigishanya kuri buri kimwe cyatumye ejo haba heza h’urubyiruko rw’u Rwanda. 

Yagize ati “…Tuba tugamije kwigishanya hagati yacu hanyuma tukamenya uko twitwara kugira ngo ejo hacu hazabe heza kubera y’uko tuzaba twarateguye imbere hacu. Kuko iyo witwaye neza nk’uko mbivuze ukirinda kwishora mu bibi ukabaho nyine witonde ufite ‘discipline’ bituma ubaho neza kandi nawe ejo heza hakaba uko ubyifuza,”

Bwana Ntawukimenywanuwe Theogene, Umuyobozi wa G.S Kibangu yabwiye INYARWANDA ko buri kwezi bagirana ikiganiro n’abanyeshuri bakabaganiriza ku ngingo zitandukanye zirimo kwirinda ibiyobyabwenge, kwirinda inda zitateganyijwe, kwirinda SIDA n’ibindi byabicira ejo hazaza.

Avuga ko muri uyu mwaka bafite abakobwa babiri b’abanyeshuri batwaye inda. Uwateye inda umwe muri aba bakobwa yarafashwe arafungwa mu gihe undi agikurikiranwa kandi ngo bizeye neza ko azafatwa kuko bari gukorana umunsi ku wundi n’inzego z’umutekano.


Charly&Nina bakanguriye abakobwa kwitinyuka no kwigirira icyizere

Gaelle Gisubizo Umukozi muri Arthur Nation

Charly&Nina bavuze ko bahuye n'ibishuko byinshi babitambutsemo gitwari

REBA HANO CHARLY NA NINA BAGANIRIZA ABANYESHURI BA G.S ST MONIQUE KIBANGU







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND