RFL
Kigali

Umunyeshuri w’umukobwa yahanuye bagenzi be mu muvugo yise ‘Inda zitateguwe’-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/06/2019 7:56
0


Umukobwa witwa Uwimana Justine wiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye ku rwunge rw’amashuri rwa Rukira, yavuze umuvugo yanyujijemo impanuro ku bakobwa ababwira ko badakwiye kwishimira ibyishimo by’akanya gato kuko bishobora kubabuza amahirwe y’ubuzima bwose.



Uwimana yiga mu ishami ry’indimi n’ubuvanganzo. Ni umwe mu bana b’abanyeshuri biga kuri G.S Rukira iherereye mu Murenge wa Huye mu kagari ka Rukira mu Mudugudu wa Magonde ho mu Ntara y’Amajyepfo.

Yagaragaje impano ye mu gikorwa cyiswe #100GirlsIwacu cyateguwe na Charly&Nina bashyigikiwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi(EU), Arthur Nation y’umunyamakuru akaba n’umunyarwenya Arthur Nkusi, Minisiteri y’Urubyiruko(Minyouth), Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi (REB), Kasha n’abandi

Mu muvugo we yise ‘Inda zitateguwe’ yabwiye abakobwa ko ari banyampinga igihugu kitezeho byinshi kandi byiza kandi ko ari nabo bategarugori b’ejo hazaza. Yabasabye kwiyubaha no kubahisha abababyaye.

Abasaba kwirinda ibishuko bibashobora mu ngeso mbi kuko zizana ingaruka mbi mu buzima bwabo. Yavuze ko SIDA iri gutwara ababyeyi, abana, n’inshuti bityo ko bakwiye kuyirinda.

Yagize ati ...“Erega SIDA iri hanze aha iraca ibintu. Iri kudutwara benshi kandi beza iri kudutwara urubyiruko dukunda iri kudutwara ababyeyi bacu dukunda iri kudutera agahinda.”

Charly&Nina bahanuye abanyeshuri b'abakobwa babagira inama yo kwigirira icyizere cy'ejo hazaza

Yabwiye bagenzi be kudashukwa n’umubiri kuko amagara aseseka ntayorwe. Yabwiye abakobwa kwitondera amagambo babwirwa n’abasore, impano nziza bahabwa, ifaranga n’ibindi kuko bigeze habi.

Ati “...Erega iyo sake ushaka gusatura niyo izasarika umutima ugasanga usobetse amaganya n’agahinda.” Yabwiye abakobwa ko abasore babiruka inyuma bafite imitima isaritse uburyarya n’imitoma idafite aho ibaganisha.

Uyu muvugo yakoze wishimiwe bikomeye n’abanyeshuri b’abakobwa ndetse n’abahungu biga muri iki kigo. Wishimiwe kandi n’abarezi, abayobozi ndetse na Charly&Nina banyuzwe n’ubutumwa bukubiyemo.

Nyuma yo kuva mu karere ka Huye kuri uyu wa mbere tariki 10 Kamena 2019 iki gikorwa kirakomereza mu karere ka Muhanga kuya 12 Kamena 2019 kuri G.S Kibangu.

Mu Ntara y’Uburasirazuba: Tariki 15 Kamena 2019 igikorwa kizabera kuri G.S Maire Reine i Rwamagana. Tariki 17 Kamena 2019 kuri G.S Nkanga i Bugesera.

Umujyi wa Kigali: Kuya 21 Kamena kuri G.S Rutunga muri karere ka Gasabo.

Mu Ntara y’Amajyaruguru: Kuya 24 Kamena 2019 kuri IPRC i Karongi.

Mu Ntara y’Uburengerazuba: Kuya 05 Nyakanga 2019 kuri Saint Vincent i Musanze naho kuya 08 Nyakanga 2019 bazasorera kuri Lyce de Nyundo i Rubavu.

Uwimana Justine wavuze umuvugo yashimwe na Charly&Nina


Abanyeshuri bari benshi ku kibuga bahereweho inyigisho

KANDA HANO UREBE UMUVUGO WA UWIMANA JUSTINE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND