RFL
Kigali

Charly&Nina bavuze intangiriro iruhanyije y’urugendo rwabo mu mpanuro bahaye abakobwa muri G.S Rukira-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/06/2019 17:11
0


Abahanzikazi bagezweho mu muziki Charly&Nina buri wese yavuze urugendo ruruhanyije yanyuze mbere y’uko yihuza na mugenzi we. Bavuga ko intera bagezeho ari uko bigiriye icyizere bagashikama ku ntego bihaye mu buzima bwabo bagendera kure ababacaga intege.



Babitangarije mu gikorwa #100GirlsIwacu bashyigikiwemo n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi(EU), Arthur Nation y’umunyamakuru akaba n’umunyarwenya Arthur Nkusi, Minisiteri y’Urubyiruko(Minyouth), Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi (REB), Kasha n’abandi.

Iki gikorwa cyatangijwe kuri uyu wa Mbere tariki 10 Kamena 2019 cyigamije gushishikariza abanyeshuri b’abakobwa kwirinda inda zitateguwe, SIDA, kutava mu ishuri, kurwanya imirire mibi n’ihohotera ryo mu ngo.

Cyabereye muri G.S Rukira iherereye mu Murenge wa Huye mu kagari ka Rukira mu Mudugudu wa Magonde ho mu Ntara y’Amajyepfo. Ni kimwe mu bigo byo muri iyi Ntara byatsindishije umubare munini w’abanyeshuri mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

G.S Rukira iri ku muhanda werekeza i Rusizi ku bilometero 2 uvuye muri Gare y’Umujyi wa Huye. Iki kigo cyashyizwe ku rutonde rw’ibigo byagenewe ubukangurambaga bwa Charly&Nina ku mpamvu z’uko cyagize umubare munini w’abakobwa batewe inda abandi bava mu ishuri.

Iyo uri muri iki kigo uba witegeye Gereza ya Karubanda n’Umusozi wa Huye (Mount Huye).

Amashuri abanza yigamo abanyeshuri 988 mu mashuri yisumbuye ni 822 naho amashuri yincuke ni 126. Umubare w’abiga bose muri G.S Rukira ni 1812. Umubare w’abakobwa biga mu mashuri yisumbuye ni 452 mu mashuri abanza ni 462 incuke ni 74.

Charly yavuze uko yashoboraga kumara imyaka irindwi abonye kaburimbo inshuro imwe:

Charly avuga ko batangira urugendo rw’umuziki bitari byoroshye nk’abana b’abakobwa b’abanyarwandakazi kiyumvisha ko baririmba bigakunda, bakwambara ipantalo nk’abandi, kwambara ikabutura, kugenda ijoro n’amanywa bajya gukora indirimbo n’ibindi by’urucantege. Ariko ngo kwigirira icyizere byatumye bahaguruka barakora birengagiza abavuga ko gukora umuziki uri umukobwa ari ‘uburara’.

Yavuze ko we na mugenzi ubuhanzi bwabagejeje ku rwego nabo batatekerezaga. Yatanze urugero rw’uko bazengurutse mu Rwanda hose baririmba, bagera muri Uganda, Kenya, Tanzania, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Ghana, u Burayi hafi mu bihugu bigera 12. Ubu ngo baritegura kujya muri Amerika, u Bwongereza ndetse na Canada.

Yahamije ko buri kintu cyose umwana w’umukobwa yakora yirengagije iby’abantu bamuca intege yagera ku ntera nziza kandi ishimishije.

Ati “…Ntabwo nshaka kuvuga kuririmba gusa ahubwo ushobora kuboha ibiseke ushobora kudoda buri kintu cyose wakora iyo wigiriye icyizere ntiwumve abantu baguca intege ushobora kugera kure hashoboka hose.”

Yabwiye abanyeshuri b’abakobwa b’i Rukira ko nawe yari nkabo yanyuze mu mashuri asoza atumbiriye gushikama ku nzozi ze. Yababwiye ko nibasoza amashuri bazajya mu buzima busanzwe buri wese agakora imirimo itandukanye n’iya mugenzi we abasaba kuzahitamo neza icyo bashaka gukora.

Yasabye abakobwa kutirukira ibintu ngo bumve ko umuhungu ufite amafaranga ariwe ukwiye kubana nawe ahubwo ngo bazakurikire uwo umutima wakunze kurusha gukurikira ibintu kuko bishira.

Ati “Ntuzemere kurongorwa udafite urukundo. Ntuzemere kurongorwa utari bushobore konsa umwana wawe…kubyara ni byiza ariko ntuzasiganwe muracyafite igihe,”

Yasabye abakobwa kutararikira ibyo bagenzi babo bagezeho ahubwo bakwiye kwihangana kandi bakaba inshuti n’ababyeyi bakajya bababwira buri kimwe cyose.

Nina yavuze ko bahuye n’ibibazo bikomeye batangiye muziki ndetse n’uko yakoreye ibihumbi icumi:

Nina avuga ko batangira gukora umuziki bahuye n’ibibazo bitandukanye ahanini byaturutse ku kuba nta mafaranga ahagije bari bafite ariko ngo kubw’intego bari bihaye batangira buhoro buhoro kugeza ubwo ubu bageze ku ntera ishimishije.

Ati “…Ntihazagire umuntu ukubeshya ngo kubera ko watangiranye amafaranga macye ntabwo wagera kure. Twatangiye gahoro dutangira duhembwa amafaranga macye cyane,”

Nina yavuze ko yatangiye akorera amafaranga ibihumbi icumi ariko kubera kwihangana no kudacika intege hari aho bageze. Yavuze ko n’indirimbo ya mbere ari bo bayiyushyiriye kandi n’ubu aribo biyishyurira buri kimwe cyose bitewe n’uko bazi icyo bashaka.

Ati “…Ntuwaducakaga intege twamurebaga nkaho […] ntabwo twigeze ducika intege mu kintu icyo ari cyo cyose.”

Yabwiye abanyeshuri b’abakobwa ko ubuzima ari burebure kandi ko ubuzima butagarukira mu ishuri. Yababwiye ko hakiri urugendo rurerure cyane kandi ko bafite byinshi byo gukora.

Yasabye abana b’abakobwa kwihangana no kumvira ababyeyi kuko ari Imana yo ku isi. Avuga ko ibishukishwa abana b’abakobwa ari ibintu bito kenshi bitagira n’icyo bimara.



Charly&Nina batangirije ubukangurambaga #100GirlsIwacu muri G.S Rukira

Charly avuga ko yizera neza ko umukobwa ashobora kugera kuri buri kimwe cyose ashingiye ku kuba hari benshi mu bagore bafite imyanya myiza mu buyobozi bw’u Rwanda, abandi bitinyutse bagakora ishoramari n’ibindi ndetse ngo ikintu umuhungu ashatse gukora n’umukobwa yagikora kandi akagikora neza cyane kurushaho.

Ati “Nakuriye ahantu mu giturage cyane ahangaha ni mujyi (aho G.S Rukira iherereye). Ntabwo nari nzi y’uko nshobora kuzaba n’i Kigali. Ariko i Kigali narahabaye na kaburimbo nayibonaga nka rimwe mu myaka irindwi. Ariko ndi aha ngaha nicaye imbere yanyu kandi ndaririmba mukandeba kuri televiziyo. Ntabwo nari nziko nshobora kuririmba abantu bakandeba kuri Televiziyo.”

Yavuze ko kuririmba ari ibintu yakunze kuva cyera biba urugendo yatangiriye muri korali akomereza i Kigali. Ngo igihe kimwe yaririmbiye umuntu amubwira ko afite ijwi ryiza amuhuza n’undi kugera kuri batanu bombi bashima impano ye kugeza ubwo ahuye na Nina bashinga itsinda baragumana kugeza ubu imyaka icyenda irashize.

Yabwiye abanyeshuri b’abakobwa gukunda ibyo bakora kandi bakagumisha umutima ku mahitamo yabo.

Ishimwe ry’ubuyobozi n’abanyeshuri ku mpanuro za Charly&Nina:

Bamwe mu banyeshuri, abarezi n’abayobozo muri G.S Rukira baganiriye na INYARWANDA, batangaje ko banyuzwe n’impanuro bahawe na Charly&Nina kandi ko bihaye ingamba zo gukomeza ubukangurambaga.

Queen amaze umwaka umwe kuri G.S Rukira ni umwe mu banyeshuri bahawe impano na Charly&Nina. Avuga ko yari asanzwe akurikirana ibihangano by’aba bahanzikazi ariko ari ubwa mbere ababonye amaso ku maso.

Yavuze ko yakiriwe neza impano yahawe kandi ko n’impanuro yahawe nabo zatumye yumva ko akwiye kugera ku nzozi z’ibyo yaharaniye.

Yagize ati “…Numvise ko inzozi zanjye ngomba kuzigeraho nitaye kubyo bampa byose (abahungu) bitamfitiye agaciro.” Yavuze ko ari amasomo basanzwe bigishwa umunsi ku wundi mu ishuri kandi babona ari ingirakamaro.

Uwitwa Uwamahoro wiga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye avuga ko asanzwe atuye i Kigali ndetse ko ari igihe kinini yabonye Charly&Nina. Yavuze ko yanyuzwe no kuba ubutumwa bumugenewe yabuhawe n’abahanzikazi yakuze akunda.

Uwimbabazi umwarimu mu mashuri yisumbuye yavuze ko muri porogaramu bakoresha mu ishuri basanzwe bafitemo n’amasomo yo gukangurira abana b’abakobwa kwirinda SIDA, inda zitateguwe n’ibindi byatuma bacikiriza amashuri bakiri bato.

Yavuze ko hejuru y’ibyo batoza abana kwigirira icyizere no kwizigamira kugira ngo bazagere heza mu buzima bwabo. Avuga ko kuba Charly&Nina bahaye impanuro abakobwa bagenzi babo ari izindi ngufu ziyongereho mu bukangurambaga bari basanzwe bakora.

Yagize ati “Mu by’ukuri njyewe biranshimishije cyane kuko n’ubundi iyo umwana ahora abwirwa n’umuntu umwe kenshi hari igihe atabiha agaciro. Ariko iyo haje nk’undi muntu wahandi hari igihe bitsindagira ibyo yari yarabwiwe,”

Yavuze ko mu myaka ishize bagize abakobwa bagera kuri batandatu batwaye inda barabaganiriza ku buryo bamwe bagarutse ku ntebe y’ishuri.

Paul Musada Umuyobozi wa G.S Rukira, avuga ko inyigisho za Charly&Nina bahaye abanyeshuri b’abakobwa ari inkungu ikomeye bateye ku masomo basanzwe batanga ya buri munsi akangurira kwigirira icyizere no kwumvisha umwana w’umukobwa ko ejo ari heza kandi yagera kuri byinshi.

Yavuze ko mu nama bagirana n’ababyeyi babasaba gukomeza kwita ku burezi bw’abana b’abakobwa. Avuga ko iyo hagize umwana w’umukobwa utwara inda mu kigo batamwirukana ahubwo bamwegereye bakamwitaho mu buryo bwose butuma abyara akagaruka mu buzima busanzwe ndetse agakomeza amashuri ye nk’ibisanzwe.

Abanyeshuri bo muri G.S Rukira bitabiriye ku bwinshi ubukangurambaga bwa Charly&Nina

Abanyeshuri berekanye impano zitandukanye

Ubanza i bumoso, Umuyobozi w'ikigo G.S Rukira, Paul Musada

Umuyobozi w'Umurenge wa Huye, Bwana Rwamucyo Prosper

Uwase Noella Umukozi muri Kasha

Abakobwa bagaragaje impano mu ngeri zitandukanye bahembwe

Charly&Nina bataramiye abanyeshuri bo muri G.S Rukira

KANDA HANO UREBE CHARLY&NINA BAGANIRIZA ABANYESHURI MURI G.S RUKIRA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND