RFL
Kigali

GMBT2019: The Hoops yongeye gutsinda APR WBBC, RP-IPRC Huye yihererana Scandinavia WBBC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:6/06/2019 21:40
0


Kuri uyu wa Kane ubwo imikino yo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, gahunda ikorwa hakinwa umukino wa Basketball, amakipe y’abakobwa yesuranye ari nabwo The Hoops yongeraga gutsinda APR WBBC amanota 55-41.



Muri uyu munsi wa kabiri kandi, ikipe ya RP-IPRC Huye WBBC yakinaga umukino wayo wa kabiri yatsinzemo Scandinavia WFC amanota 87-47.

Ikipe ya The Hoops Rwa yazanye imbaraga muri uyu mwaka w’imikino, yagoye amakipe yari asanzwe ahanganira ibikombe bityo itsinda APR WBBC mu mikino ibiri ya shampiyona 2018-2019 mbere yo kuba yayitsinze amanota 55-41(16-12,4-14, 17-7 na 18-8) mu mikino yo kwibuka.





Umukino wa APR WBBC na The Hoops uba ukomeye cyane

Muri uyu mukino, Micomyiza Rosine bita Cisse wa The Hoops yatsinze amanota 15 akurikirwa na Rutagengwa Nadine bakinana watsinze amanota icumi (10).


Micomyiza Rosine yatsinze amanota 15 mu  mukino



Imanizabayo Laurence wa The Hoops akaba mushiki wa Blaise Itangishaka ukina muri APR FC

Ku ruhande rwa APR WBBC, Bucumi Paccy yatsinze amanota umunani (8) mu gihe Mugwaneza Charlotte kapiteni wa APR WBBC yatsinze amanota atanu (5).

Butera Hope (The Hoops) yarushije abandi kubuza imipira kujya mu nkangara (Rebounds) kuko yabikoze inshuro 20, Mugwaneza Charlotte (APR WBBC) abikora inshuro 19.


Butera Hope yakoze Rebounds 20 mu mukino


Mutokambali Moise umutoza wa The Hoops 


Sifa Joyeuse Ineza umukinnyi wa The Hoops  


Butera Hope munsi ya Mugwaneza Charlotte

The Hoops yakinaga umukino wayo wa mbere mu gihe APR WBBC yakinaga umukino wayo wa kabiri. The Hoops iragaruka mu kibuga kuri uyu wa Gatanu ikina na PJB Goma (17h00').

RP-IPRC Huye WBBC yatsinze umukino wayo wa kabiri yihererana Scandinavia WBBC iyitsinda amanota 87-47 (19-9, 18-9, 21-12 na 29-17).


RP IPRC Huye WBBC yatsinze undi mukino 



Uyu mukino wabanjirije uwa APR na The Hoops 

Urwibutso Nicole wa RP-IPRC Huye WBBC yatsinze amanota 25 akurikirwa na Martine Umuhoza bakinana kuko yatsinze amanota 20.


Urwibutso Nicole yatsinze amanota 25 mu mukino 

Umuhoza Martine yatsinze amanota 20   

Nzaramba Cecile (RP-IPRC Huye WBBC) yatsinze amanota 12 mu gihe Sarah Lwambo na B.Marcelinaba Scandinavia WBBC buri umwe yatsinze amanota 11.


Nzaramba Cecile yatsinze amanota 12

Dore uko umukino wa The Hoops 55-41 APR WBBC wagenze:

Q1: APR W BBC 12-16 The Hoops

Q2: APR W BBC 26-20 The Hoops

Q3: APR W BBC 33-37 The Hoops

Q4: APR W BBC 41-55 The Hoops

Umukino wa RP-IPRC Huye 87-47 Scandinavia WBBC:

Q1: IPRC Huye 19-9 Scandinavia

Q2: IPRC Huye 37-18 Scandinavia

Q3:IPRC Huye 58-30 Scandinavia

Q4: IPRC Huye 87-47 Scandinavia

...amafoto y'umukino wa The Hoops na APR WBBC...





     










Buri mukino utangizwa n'umunota wo kwibuka

Amaforo y'umukino wa RP-IPRC Huye na Scandinavia WBBC..










Photos: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND