Abanyarubavu n’Abanyakigali batari bacye bari baje gushyigikiraThe Same mu gitaramo gikomeye yakoreye iho ikomoka mu karere ka Rubavu, bishimiye bikomeye uburyo iri tsinda ryitwaye n’imitegurire y’igitaramo muri rusange.
Benshi mu bitabiriye iki gitaramo cyo kumurika amashusho y’indirimbo Dede ya The Same bashimangiye ko iri tsinda ryatanze isomo rikomeye ku bandi bahanzi bo mu karere ka Rubavu. Iki gitaramo cyatangiye saa moya (7h00 pm) z’umugoroba gitangirana n’umuhanzikazi Holly Gigi wasusurukije abitabiriye igitaramo abinyujije mu ndirimbo ‘Mama’ ndetso no mu mbyino yo guceza hakoreshejwe ikibuno ibi bizwi nka Twerking mu rurimi rw’Icyongereza.
Nyuma ya Holly Gigi umuhanzi Yaslo ndetse na Shafty nabo basusurukije imbaga yari yitabiriye igitaramo. Abagize itsinda The Same, Jay Farry na Jay Luv bageze ku rubyiniro mu ma saa tanu z’ijoro (11h00' Pm) aho bari baterejwe n’imbaga y’abantu batari bake bari baje kubashyigikira. Ir itsinda ritazuyaje ryaririmbye indirimbo zose zakunzwe zirimo Akanoza ngendo, Yumvirize, Dede, Urutonde n’izindi.
The Same ubwo bari kuri stage
Mu byishimo byinshi by'abakunzi babo The Same yakoresheje televiziyo (Flat Screen) barekana amashusho y’indirimbo “DEDE’’ bwa mbere gusa batangarije itangazamakuru ko amashusho y'iyi ndirimbo atararangizwa gutunganywa gusa aza kubageraho vuba. Nyuma y’igitaramo INYARWANDA yaganiriye n’abasore bagize iri tsinda bashimira Abanyarubavu babasaba ko bakomeza kubashyigikira muri byose ubundi nabo bakabereka ibikorwa byiza. Serge Munyagisenyi (Jay Luv) yagize ati:
"Twe dukora umuziki mpuzamahanga dukora umuziki tudashaka guheza hano mu karere ka Rubavu cyangwa i Kigali gusa kuko nubwo twakoreye igitaramo hano iwacu wabonye ko n’abanyakigali bateze bakaza kureba The Same, ibirero biratwere ka itandukaniro ririhagati y’umuziki wacu n,'iy'abandi bahanzi nkeka ko twanahaye isomo. Dede twayituye Abanyarubavu vuba aha turayishyikiriza n’abandi ngo badufashe kuyigeza kure, Abanyamakuru badufashe kimwe n’undi wese ukunda umuziki nyarwanda adushyigikire."
Itsinda The Same ryavuye ku rubyiniro saa sita z’ijoro zuzuye (00:00’) ari naho igitaramo cyahise kirangira. Dede Video Launch yitabiriwe n’abahanzi batandukanye barimo Maylo wo mu karere ka Musanze, Shafty, Holly Gigi , Yaslo,…Amashusho yakozwe na Abouba Mzazi.
ANDI MAFOTO
UMWANDITSI: Kwizera Jean de Dieu (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO