RFL
Kigali

MTN yahembye aba 'Agents' 30 nk’indashyikirwa mu bucuruzi muri Werurwe 2019-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/06/2019 21:03
0


Sosiyete ya MTN Rwanda yahembye abacuruza serivisi zayo bazwi nk’aba “Agents” 30 muri 288 bazahembwa mu gihugu cyose bahize abandi mu bucuruzi muri Werurwe 2019. Bahembye hashingiwe ku bacuruje mitiyu kurusha abandi hiyongereyeho kwakira abakiriya benshi.



Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Kamena 2019, kibera Remera mu Mujyi wa Kigali. Ni igikorwa ngarukwa mwaka kigamije gushimira byimazeyo abacuruza serivisi za MTN bazwi nk’aba “Agents” b’indashyikirwa bahize abandi mu bucuruzi muri Werurwe 2019.

Iyi gahunda yiswe ‘Barushe utsinde’. Abacuruza serivisi za MTN bazwi nk’aba “agents” bahembwe bahawe amanota mu byiciro bibiri; 70% y’uburyo bacuruje mitiyu ndetse na 30% y’umubare w’abakiriya bakiriye. Uyu munsi hahembwe abo muri Gasabo, Nyarugenge na Kicukiro.

Abashyizwe mu cyiciro cya mbere bahembwe Televiziyo za Samsung; icyiciro cya kabiri bahembwe Matola Dodoma, icyiciro cya Gatatu bahembwe amagare ya siporo, icyiciro cya Kane bahembwe Radio naho icyiciro cya Gatanu bahembwa telefoni za smartphone.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi no gukwirakwiza ibicuruzwa bya MTN mu gihugu hose, Munyampundu Norman

Munyampundu yabwiye INYARWANDA, ko guhemba aba “agents” bizajya bikorwa buri mwaka hashimirwa abakora neza kandi ko bizajya bikorwa muri buri turere tugize u Rwanda.  

Yavuze ko gutoranya aba “agents” bahembwe bashingiye ku bashyize ingufu mu kugurisha mitiyu no kwakira abakiriya benshi. Avuga ko porogaramu za MTN zibereka uko buri mu buri 'agent' wese yitwaye agurisha mitiyu ku kigero cyo hejuru no kwakira abakiriya.


Umuyobozi wa MTN mu Rwanda, Bwana Bart Hofker,

Bwana Bart yashimye aba "agent" ku bw'akazi keza bakoze muri Werurwe 2019 abatera iteka  gukomeza gucuruza serivisi za MTN no gufata neza abakiriya babagana.

Yavuze ko intambwe MTN imaze gutera yaturutse ku bakiriya bayo bayihoza ku mutima kandi ko bakomeje gutanga serivisi nziza harimo no kwagura umuyoboro wa internet, kuvugurura serivisi, gushyiraho network nziza n’ibindi byinshi.

Yagize ati “…Twebwe nka MTN intambwe tugezeho n’uko abakiriya bakoresha serivisi zacu. Kugeza nk’ubu tuzi ko abakiriya bacu bakeneye ‘network’ nziza kandi turayifite. Tugomba kugira ‘system’ nziza nkaziriya mukoresha mucuruza ama-inite ndetse no kuri Mobile Money,”  

Yungamo ati “…Abakiriya bacu bakeneye kumenya aho serivisi ziri kugira ngo bazigure. Aho ngaho namwe niho muzira kugira ngo mudufashe kugeza ibicuruzwa byacu ku bakiriya. Tutabafite nta bucuruzi twakora,”

Akanyamuneza k’abahembwe na MTN:

Aba-agents bahembwe na MTN ni 30. Bamwe muri bo baganiriye na INYARWANDA, bagaragazaga akanyamuneza ku maso bakavuga ko bagiye gushyira ingufu mu kazi kabo ka buri munsi cyane ko ariko kababeshejeho.

Mutuyimana Daniel abarizwa mu Murenge wa Jabana mu karere ka Gasabo. Ni umwe mu bahembwe, yahawe Televiziyo nini ya rutura yo mu bwoko bwa Samsung. Yavuze ko yari asanzwe adafite Televiziyo ko MTN imubyaye agiye kujya akurikirana amakuru umunsi ku munsi n’ibindi byinshi.  

Yavuze ko guhembwa bimwongereye imbaraga zo gukomeza gukora no kwita byimazeyo ku kazi akora n’ubwo hari benshi bagasuzugura

Yagize ati “MTN irakoze cyane! Ubu ngiye gushyira imbaraga mu kazi kanjye ka buri munsi. Iyi televiziyo igiye kumfasha kureba amakuru n’ibindi byinshi nanjyaga numvana abandi,”

Daniel avuga ko nta gihe kinini amaze muri aka kazi kuko yagatangiye muri Gashyantare 2019. Yasabiye umugisha MTN asaba Imana gukomeza kwagura imbago z’abakozi bayo.

Fabrice abarizwa mu karere ka Gasabo agakorera ku Gisementi yegukanye matela. Yagaragaje ibinezeneza avuga ko Matela Dodoma yahawe igiye kumukiza ikibazo cy’umugongo yari amaranye igihe. Yavuze ko matela yari asanganwe ishaje bivuze ko agiye kuyisumbuza iyo yahawe na MTN.  

Yagize ati “Cyane! Birashimishije cyane. Twahembwe kuko twacuruje mitiyu nyinshi kandi twakiriye abakiriya benshi. Buriya na bagenzi bacu baraza gushyiramo imbaraga umwaka utaha nabo batsindire ibihembo.”

Uwitwa Twagirayezu wegukanye igare akorera Kimironko. Yavuze ko yatunguwe bikomeye ahamagawe abwirwa ko yegukanye igihembo. Yavuze ku munsi ashobora gucuruza agera ku bihumbi 30. Yongeraho ko igare rigiye kumufasha mu ngendo kuko aho akorera naho atuye harimo urugendo.



Umuyobozi wa Mukuru wa MTN, Bwana Bart ashyikiriza umwe mu ba "agents" wegukanye Televiziyo

Hatanzwe n'amagare ya siporo

Yashyikirijwe Matela Dodoma yatsindiye


Aba "agents" bagaragaje akanyamuneza nyuma yo guhembwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND