RFL
Kigali

Heineken yafashije abafana ba Liverpool kuyireba ikina inaterura igikombe muri Camp Kigali-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:2/06/2019 18:20
0


Ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu ubwo ikipe ya Liverpool yatwaraga igikombe cya UEFA Champions League 2018-2019 itsinze Tottenham ibitego 2-0, abafana bayo bari mu Rwanda by’umwihariko mu mujyi wa Kigali bareberaga ibirori muri Camp Kigali kuri gahunda ya Heineken.



Ubusanzwe ikinyobwa cya Heineken ni cyo gitera inkunga irushanwa rya UEFA Champions League. Ibi rero usanga hirya no hino ku isi abakunzi b’iyi nzoga bahurizwa hamwe kugira ngo bafatanye gahunda yo kureba umukino banatsura umubano n’umusemburo wa Heineken.




Byari ibyishimo ku bafana ba Liverpool

Bralirwa ibicishije muri Heineken yafashije abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda by’umwihariko mu mujyi wa Kigali bahurijwe muri tente ya Camp Kigali bareba umukino banica inyota mu buryo bugendanye neza n’umuterankunga wa UEFA Champions League.

Liverpool yasubiye mu mateka yaherukaga gukora mu 2005 irongera itwara igikombe cya UEFA Champions League itsinze Tottenham ibitego 2-0 mu mukino wa nyuma waberaga i Estadio Wanda Metropolitano, Madrid muri Espagne ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Kamena 2019.




Inyota yari amateka  

........Andi mafoto yaranze Camp Kigali....
















Liverpool yatwaye igikombe cya 6 cya UEFA Champions League 

PHOTOS: Iradukunda Desanjo (Inyarwanda.com)





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND