Kigali
-->

MU MAFOTO: Rayon Sports yahawe igikombe cya shampiyona 2018-2019, kiba icya 9 mu mateka yayo bwite-VIDEO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:1/06/2019 18:35
1

Ikipe ya Rayon Sports yatwaye igikombe cya shampiyona y’umwaka w’imikino 2018-2019 nyuma yo gusoza imikino 30 iri imbere n’amanota 72 mu gihe ikipe ya APR FC bahora bahanganye iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 65.



Rayon Sports yashyikirijwe iki gikombe nyuma yo kunyagira F Marines ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa nyuma wa shampiyona waberaga kuri sitade nkuru y’igihugu iri i Remera kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Kamena 2019.




Rayon Sports bishimira igikombe cya shampiyona 2018-2019

Ibitego bya Rayon Sports byatsinzwe na Manishimwe Djabel, Ulimwengu Jules na Mugisha Gilbert.

Manishimwe Djabel yafunguye amazamu ku munota wa 18’ ku mupira yari ahawe na Manzi Thierry wahanaga ikosa ryakozwe na Hakizimana Felicien. Ulimwengu Jules yaje kuzuza igitego cya 20 muri shampiyona ku munota wa 27’ mbere yuko Mugisha Gilbert yungamo ikindi ku munota wa 31’. Manishimwe Djabel yaje gusimburwa na Bukuru Christophe ku munota wa 70’.

Rayon Sports nta kibazo yari ifite muri uyu mukino kuko n’ubundi igikombe yari yaramaze kugitwara itsinda Kirehe FC ibitego 4-0 i Nyakarambi. Muri rusange Rayon Sports yasoje imikino ya shampiyona 2018-2019 ifite amanota 72 n’ibitego 38 izigamye kuko yatsinze ibitego 53 itsindwa 15.

Mu mikino 30 Rayon Sports yakinnye, batsinzemo 22, banganya itatu (3) batsindwa imikino ine (4).


Ulimwengu Jules n'inshuti ze n'ibendera ry'u Burundi

Ikipe ya APR FC yasoje ku mwanya wa kabiri n’amanota 65 mu mikino 30 kuko batsinzemo 20 banganya itanu batsindwa imikino itanu (5).

APR FC isoje shampiyona 2018-2019 izigamye ibitego 29 kuko binjije 47 bityo nabo batsindwa 19.

11 ba Rayon Sports babanjemo ku mukino wa nyuma wa shampiyonabari bagizwe na Mazimpaka Andre (GK,30),Eric Iradukunda 14, Mugisha Gilbert 12, Irambona Eric Gisa 17, Habimana Hussein 20, Manzi Thierry (C,4), Mugheni Kakule Fabrice 27, Donkor Prosper Kuka 8, Sarpong Michael 19, Manishimwe Djabel 10 na Ulimwengu Jules 7.


Sarpog Michael agurukana igikombe 


Mazimpaka Andre

Rayon Sports yatwaraga igikombe cya cyenda (9) cya shampiyona kuko icya mbere yagitwaye mu 1975 mu gihe icyo yaherukaga byari mu 2017, igikombe yahawe imaze gukina na Azam FC yo  muri Tanzania.

Dore imyaka Rayon Sports yagiye itwaramo ibikombe bya shampiyona; (1975, 1981, 1997, 1998, 2002, 2004, 2013, 2016-2017 na 2018-2019).



Ulimwengu abafana bamwongeye andi mafaranga



Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira ibitego bitatu mu mukino 


Ahishakiye Hertier umunyezamu wa FC Marines yinjijwe ibitego bitatu


Umupira Manzi Thierry yahaye Manishimwe Djabel agatsinda igitego


Manishimwe Djabel (10) imbere ya Manzi Thierry (4)



Itangishaka Bernard (Iburyo) umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports



Ulimwengu Jules asoje shampiyona 2018-2019 afite ibitego 20
Amb.Nduhungirehe Olivier yari muri sitade areba Rayon Sports


Amb.Mumyabagisha Valens Perezida wa Komite Olempike 


Rtd.Brig.Gen.Sekamana Jean Damascene Perezida wa FERWAFA


Rtd.Brig.Gen.Sekamana Jean Damascene (Ibumoso) Perezida wa FERWAFA na Muvunyi Paul (Iburyo) Perezida wa Rayon Sports


Isura y'igikombe cya shampiyona 2018-2019





Gacinya Chancee Denis wigeze kuba umuyobozi muri Rayon Sports


Habyarimana M.Marcel Visi Perezida wa FERWAFA

Gen.James Kabarebe na we ari mu bayobozi bakuru barebye uyu mukino  


Umuhanzi King James umufana wa Rayon Sports yari ahari







Nsengiyumva bita Igisupusupu yasusurukije abantu

ANDI MAFOTO Y'ITANGWA RY'IGIKOMBE























Rayon Sports yatwaye igikombe cya shampiyona 2018-2019

PHOTOS: IRADUKUNDA Desanjo (Inyarwanda.com)

REBA IBYISHIMO ABA RAYON SPORTS BARI BAFITE BAJYA GUTWARA IGIKOMBE


IBYATANGAJWE N'ABAKINNYI BA RAYON SPORTS NYUMA YO GUSHYIKIRIZWA IGIKOMBE 


REBA HANO IBYISHIMO BY'ABAFANA BA RAYON SPORTS NYUMA YO GUSHYIKIRIZWA IGIKOMBE


NSENGIYUMVA (IGISUPUSUPU)YASUSURUKIJE ABARI MURI STADE AMAHORO


VIDEO : Emmy Nsengiyumva  (IInyarwanda.com )






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • stephen2 years ago
    Umuyobozi w'icyubahiro wa APR FC yagiye kwirebera mukepa wayo mugihe hari derby y'umutekano i nyamirambo ntaho byabaye barutwa na Afande Mubarak wigiriye kurangiza imyitozo z'ingabo ayobora, naho abayobozi bakuru b'ikipe yacu ya APR. FC dukunda nibo bayisenye bucece ngo barakinisha made in Rwanda gusa none barajya kwifatanya nikipe yazanye ba rutahizamu babanyamahanga batubesha ngo abana b'abanyarwanda barashoboye. Abakunzi ba APR FC turababaye cyane ubuyobozi bwacu nibuhindure politike ikipe igenderaho naho ubundi no muri CECAFA Kagame Cup dushobora gusebera i Kigali kandi ibikombe bitatu dufite ari abanyamahanga hamwe n'abanyarwanda badukiniraga bashoboye babiduheshaga. Felicitation kuri gasenyi naho abakunzi ba APR FC twihangane nibyo ubuyobozi bacu baduhitiyemo



Inyarwanda BACKGROUND