RFL
Kigali

SKOL yerekanye umukino wa Chelsea 4-1 Arsenal, Marina araririmba naho umunyamahirwe abona itike igana i Londre-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:30/05/2019 6:33
0


Ku mugoroba w’uyu wa Gatatu ubwo hakinwaga umukino wa nyuma wa UEFA Europa League i Baku mu gihugu cya Azerbaijan, abakunzi b’umupira w’amaguru bari muri Camp Kigali ntaho bari bataniye cyane n’abari bicaye muri Olympic Stadium kuko SKOL Brerwery Ltd yari yazanye televiziyo ifite ubugari budasanzwe i Rwanda.



Ikipe ya Chelsea yabanje kunyagira Arsenal ibitego 4-1 ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya UEFA Europa League 2018-2019 kugira ngo iterure igikombe cya kabiri cya UEFA Europa League.


Dukuze Joel niwe munyamahirwe watomboye itike y'indege 


Ivan Wullfaert (Iburyo) umuyobozi wa SKOL Brewery Ltd ashikiriza Dukuze Josel (Ibumoso) igihembo yatsindiye

Ibitego bya Chelsea byatsinzwe na Olivier Giroud, Pedro Rodriguez na Eden Hazard watsinzemo ibitego bibiri anahita abasezera agana muri Real Madrid muri Espagne. Igitego kimwe rukumbi cya Arsenal cyatsinzwe na Alex Owimbi umunya-Nigeria.




Abafana ba Arsenal batashye bamerewe nabi

Chelsea FC yaherukaga igikombe cya UEFA Europa League mu mwaka w’imikino 2012-2013. Umukino yanyagiyemo Arsenal ibitego 4-1 waberaga kuri Olympic Stadium iri i Baku mu gihugu cya Azerbaijan kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Gicurasi 2019.



Umuhanzikazi Marina yabanje kuririmba mbere y'umukino 

SKOL Brewery Ltd, uruganda rwa mbere mu gutunganya ibinyobwa bisembuye, bari bateguye uburyo umuntu wakwinjira ahari hateganyijwe muri Camp Kigali akareba uyu mukino anica inyita ndetse n’isari akayihashya kuko mucoma w’inzobere yari ku kibuga kuva ku gica munsi cy’uyu wa Gatatu tariki 29 Gicurasi 2019.


Abanyamahirwe batahanye ibirango bya Arsenal




Abandi banyamahirwe bazasura parike nta kintu bishyujwe 

Kuba waguze SKOL SELECT ebyiri cyangwa ukaba wagura SKOL PANACHE ebyiri, byaguhaga uburengazira busesuye bwo kureba umukino wa Chelsea na Arsenal nta nkomyi.

SKOL Brewery Ltd bari bafite gahunda yo gutombola imyenda n’ibirango bya Arsenal byaba biciye mu kuvuga uko igice cya mbere kiriburangire, umunyezamu wa Arsenal wari kubanz amu izamu ndetse no kuba wavuga uko umukino uriburangire, kimwe muri ibi byatumaga utombola kimwe mu biifite aho bihurira na Arsenal nk’ikipe iterwa inkunga na SKOL biciye muri SKOL SELECT ikinyobwa gishya muri uru ruganda.

Muri iyi tombola niho hanahembwe abanyamihirwe babiri bahawe amatike azabasha kubatembeereza muri parike ya Nyungwe. Abanyamahirwe bazasura parike nta faringa baciwe ni; Ndwanyishyaka Theogene na Mutabazi Emile.

Tombola yarmo igihembo nyamukuru cyo gushaka umunyamahirwe uzajya i Londre gusura sitade ya Arsenal ndetse akaba yazanayireba ikina, yatwawe na Joel Dukuze.

SKOL Brewery Ltd uruganda rutunganya ibinyobwa bisembuye n’ibidaembuye. Uru ruganda rwenda; SKOL Select ,SKOL Malt ,SKOL Lager, SKOL Gatanu ,Virunga na SKOL Panache



Karim Tuyishime bita Kenzman usanzwe ari umukozi muri SKOL ushinzwe itangamakuru niwe wari umushyushya rugamba (MC) 


Karim Tuyishime (Ibumoso) na Ivan Wullfaert (Iburyo)



Chelsea yatwaye UEFA Europa League 2018-2019 itsinze Arsenal ibitego 4-1






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND