RFL
Kigali

Jean Rutabana yashyize ahagaragara indirimbo “Tugumane” yatuye abakundana by’ukuri -YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/05/2019 10:31
0


Umuhanzi w’umuhanga mu kwandika kuririmba no gucuranga gitari umaze kumenyekana cyane mu muziki wa Live, Jean Rutabana, yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise ‘Tugumane’ yatuye abantu bose bakundana by’ukuri.



Rutabana asanzwe ari umunyamakuru wa Radio Salus. Kuya 26 Gashyantare 2019, yasohoye indirimbo yise ‘What you mean’. Yayanditse yibaza igituma abashakanye baterwa isoni no kwitana umugabo cyangwa umugore. Kuri ubu uyu muhanzi yasohoye indirimo ‘Tugumane’ yumvikana mu Kinyarwanda n’igifaransa.  

Muri iyi ndirimbo agira ati “Aka kanyamuneza ni uko turikumwe, nkunda iyo twicaranye undeba nkureba tugakina duseka, n’umva utanjya kure… Dans mavie, tu es mon amie, c’est magique kuba undeba mu maso. Tugumane, tugumane, ujye undeba mu maso,…”.

‘Tugumane’ iri mu njyana ya kinyafurika ikaba yarakozwe na  Producer Dany Beats umaze kumenyekana kubera indirimbo zitandukanye yakoze zigakundwa. 

Jean Rutabana yatangiye ibikorwa by’ubuhanzi mu 2015. Kugeza ubu akaba amaze gukora indirimbo zirimo iyitwa ‘Uzamundunde’, ‘Eva wanjye’, ‘Ubuzima bw’isi’, ‘Dusabane’ n’izindi.

Uyu muhanzi afite impamyabushobozi y’iciro cya kabiri cya Kaminuza mu busemuzi n’ihinduranyandiko (Translation and Interpreting) kuri ubu kandi uretse umuziki akaba anakora umwuga w’itangazamakuru kuri Radio Salus.

Jean Rutabana yasohoye indirimbo 'Tugumane'

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'TUGUMANE' YA JEAN RUTABANA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND