Kigali

VIDEO: Ikiganiro n’umunyarwenya Bishop Gafaranga ukora ‘Comedy’ ku bapasiteri, agiye kwinjira muri Day Makers

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:23/05/2019 18:22
0


Bishop Gafaranga ni umwe mu banyarwenya bibanda cyane ku bakozi b'Imana abijyanishije n’abakunda ubutunzi bw’isi cyane. Uyu munyarwenya, umaze iminsi atumirwa mu nsengero agiye kwisunga abo mu itsinda rya Day Makers arasaba abashoramari kugana Inyarwanda.com ikabafasha kwamamara.



Bishop Gafaranga umaze igihe gito cyane kitaragera no ku mezi atatu mu gutera urwenya, yadutangarije impamvu yiyise Bishop Gafaranga. Habiyaremye Zachariel uzwi nka Bishop Gafaranga, yavuze impamvu yaganishije urwenya rwe mu bakozi b’Imana bakunda ubutunzi bw’isi cyane dore ko muri 'comedy' ze zose agerageza guhuza amafaranga n’umurimo w’Imana ibintu yasanze ari nk’amasasu ari gukubita benshi kuko bikwiye kwigisha abanyarwanda bagakorera Imana batiyambitse indi sura kuko bisenya ingo nyinshi n’imitima ya benshi.


Umunyarwenya wiyise Bishop Gafaranga yiyemeje gusana ingo n'imitima

Bishop Gafaranga ni umugabo wubatse, ni umubyeyi nk’uko yabitangarije INYARWANDA. Yahishuye ibanga yakoresheje ngo abantu bamwiyumvemo cyane bamukunde kurusha benshi, ibi byose yadutangarije murabisanga mu kiganiro kiri kuri YouTube Channel ya Inyarwanda TV. Bishop Gafaranga arasaba abantu kurushaho kumusengera no kumuha ibitekerezo cyane kandi yishimira ko comedy ze ari we uziyandikira. Ririya jwi ryumvikana mu rwenya akora, ni ijwi rye bwite kandi avuga ko agifite byinshi byo guha abamukurikirana na cyane ko ibyo akina usanga ari ibintu biba biriho bikorwa koko mu buzima busanzwe.

Uyu mugabo kandi yagereranyije umupasiteri w’i Kigali n’uwo mu cyaro agira ati “Ibirayi na mwuka Wera burya biruzuzanya.” Yakomeje avuga aho abapasiteri bamwe na bamwe basengera abantu bitandukanye bitewe n’agaciro k’amafaranga batuye kuko babasumbanya akenshi bagendeye ku bwinshi bwayo, abakora Deliverance (kwirukana imyuka mibi ku bantu) bakorakora abayoboke ndetse n’ibindi byinshi musanga mu kiganiro.

Bishop Gafaranga yishimiye impano y’amakayi yahawe bitunguranye n’umufana we. Ni amakayi ariho ifoto ye ndetse hananditseho amazina ye no kuri buri rupapuro yanditseho. Yahishuye ko hari bamwe mu bapasiteri bajya bamutumira mu nsengero bazi ko ari umu Bishop koko batazi ko ari izina yiyise akoresha mu rwenya. Gusa avuga ko hagize abamutumira koko yajyayo akabwiriza mu buryo yavuze.


Bishop Gafaranga hari abajya bamutumira bibwira ko ari Bishop nyawe koko

Uretse gukora urwenya ariko ni n’umucuruzi w’inkweto aho akorera mu mujyi wa Kigali ku muteremuko. Ahamya ko adashobora kuva mu bucuruzi ngo akore comedy gusa kuko afite uko abayeho kandi ni umugabo utunze urugo rurimo umugore n’abana. Yakomeje avuga impamvu agiye kujya muri Day Makers avuga ko hari ibyo bagiye guhindura bafatanyije kuko hari bamwe mu bapasiteri bakomeye mu Rwanda bajya bamuhamagara bamubwira ko ibyo akora bikwiye kandi biri kwigisha benshi.


Bishop Gafaranga watunguwe agahabwa impano n'umufana we ukomeye agiye kujya muri Day Makers

Bishop Gafaranga usaba umugore we bafitanye abana 3 gukomeza kumushyigikira, yavuze ko akunda gusetswa no gusanga abana be bari kureba comedy ze. Yasoje ikiganiro ahuza comedy ze na Inyarwanda.com aho yayikiniye comedy agira ati “Ndagira ngo mbabwize ukuri, hari ibintu Imana ijya itubwira ntitubashe kubyumva neza, iyo Imana ikubwiye iterambere, kwamamara, kuzamuka ntabwo iba ikubwiye ngo ugiye kwicara gusa. Nudakorana na INYARWANDA, ndakubwiza ukuri nta terambere waba ufite. Imana iyo ikubwiye ngo akira iduka, ntizakubwira ngo jya mu Inyarwanda bayamamaze, ahubwo ni wowe uzatekereza ukajya ku INYARWANDA bakakwamamaza, ukamamara maze ibintu Imana yaguhaye bikakuzamura ariko n’Inyarwanda.com yakwamamaje.”

Kanda hano urebe Bishop Gafaranga uhamagarwa n’abapasiteri ngo ajye kubwiriza







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND