Kuva tariki ya 7-21 Nyakanga 2019 mu Rwanda hazaba habera imikino mpuzamahanga ihuza amakipe (Clubs) abarizwa muri karere ka CECAFA, imikino ya CECAFA Kagame Cup 2019 nk’uko iyi mpuzamashyirahamwe yabyemeranyijwe na FERWAFA.
Gusa nk’uko
gahunda za CECAFA zitajya zikunda guhoraho ndetse n’igihe zibaye ugasanga hari
ibitagenze neza. Kuri iyi nshuro nuko iyi mikino izabera mu Rwanda ihura neza n’igihe
imikino y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu kizabera mu Misiri kuva tariki ya 21
Kamena kugeza kuwa 19 Nyakanga 2019.
Bivuze ko imikino
ya CECAFA Kagame Cup izabera mu Rwanda izasozwa nyuma gato y’igikombe cya
Afurika cy’ibihugu kuko izaba yatangiye iri rushanwa ryinikije.
Azam FC niyo bitse igikombe cya CECAFA Kagame Cup 2018 yabereye muri Tanzania
Ku ruhande
rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bavuga ko icyifuzo
bafite ari uko ubwo iyi mikino izaba iba, itazabera mu mujyi wa Kigali gusa
ahubwo yagera no ku bibuga byo hanze ya Kigali nka Sitade Huye na Sitade
Umuganda mu Karere ka Rubavu nk’uko Uwayezu Francois Regis yabimenyesheje
abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu.
CECAFA
Kagame Cup izabera mu Rwanda guhera tariki ya 7 kugeza ku ya 21 Nyakanga 2019.
Ibijyanye na yo biracyanozwa hagati ya CECAFA iyitegura na FERWAFA iri mu
Rwanda ruzayakira. Ibyo twifuza kandi duteganya ni uko itabera i Kigali gusa.”
Uwayezu
Irushanwa
rya CECAFA Kagame Cup 2018 rifitwe na Azam FC ikaba yaratwaye igikombe itsinze
Simba SC ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma. Icyo gihe u Rwanda rwari ruhagarariwe
na APR FC iri kumwe na Rayon Sports amakipe yombi atarabashije kugera ku mukino
wa nyuma kuko APR FC yaviriyemo mu matsinda naho Rayon Sports iviramo muri ¼ cy’irangiza.
El Merreikh niyo iheruka gutwara CECAFA Kagame Cup yabereye mu Rwanda mu 2014
U Rwanda
ruheruka kwakira CECAFA Kagame Cup mu 2014 ubwo El Merreikh (Soudan) yatwaraga
igikombe itisinze APR FC igitego 1-0 ku mukino wa nyuma.
TANGA IGITECYEREZO