Washington kuri uyu wa kabiri tariki 21 Gicurasi 2019 yabaye Leta ya mbere mu zigize Leta zunze ubumwe za Amerika itoye itegeko ryemeza gufumbiza imirambo. Ni nyuma y’uko Guverineri w’iyi Leta, Jay Inslee ashyize umukono ku itegeko ribonwa nk’irigamije kurengera ibidukikije.
Yanditse kuri instagram avuga ko ‘ibihumyo’ kuri we bivuze ikintu kinini bitewe n’uko ise yahisemo ko ashyingurwa muri ubwo buryo. Uyu mugabo yapfuye muri Werurwe 2019 azize indwara yo guturika k’udutsi tw’ubwonko
Ibiro
ntaramakuru by’u Bufaransa, AFP bivuga ko iri tegeko rizatangira gushyirwa mu
bikorwa muri Gicurasi 2020. Ngo abatuye muri iyi Leta bafite uburenganzira bwo
guhitamo ko nibamara gupfa imirambo yabo izafumbizwa ibihingwa.
Abo mu
muryango w’uwapfuye bazajya bahabwa igitaka cy’uwabo bapfuye bakifashishije mu
gufumbira ibiti, imboga, indabo n’ibindi
bihingwa.
Washington yatoye itegeko ryemeza gufumbiza imirambo
Katrina
Spade waharaniye ko iri tegeko ryo gufumbiza imirambo ritorwa, yashinze
kompanyi izajya afasha muri iki gikorwa.
Mu kiganiro yagiranye n’Ibiro Ntaramakuru by’u Bufaransa AFP, Katrina yavuze ko gufumbiza imirambo bizafasha mu buryo bwo kubungabunga ikirere n’ibidukikije .
Yakomeje avuga ko yishimiye ko itegeko ryo gufumbiza imirambo rishyizweho umukono kandi ko ‘ari igikorwa cyiza’. Yavuze ko yagize iki gitekerezo mu myaka 10 ishize ubwo yari agize imyaka 30 y’amavuko yibaza ku iherezo ry’ubuzima bwe.
Iki cyemezo yagishyigikiwemo na Washington University. Yemeza ko buri kimwe cyose kigize umuntu kibora guhera ku menyo, amagufwa n’ibindi.
TANGA IGITECYEREZO