RFL
Kigali

Washington yemeje gufumbiza imirambo mu gihe Luke Perry yashyinguwe yoroswa ibihumyo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/05/2019 10:00
0


Washington kuri uyu wa kabiri tariki 21 Gicurasi 2019 yabaye Leta ya mbere mu zigize Leta zunze ubumwe za Amerika itoye itegeko ryemeza gufumbiza imirambo. Ni nyuma y’uko Guverineri w’iyi Leta, Jay Inslee ashyize umukono ku itegeko ribonwa nk’irigamije kurengera ibidukikije.



Muri Werurwe 2019, umukinnyi wa filime Luke Perry yashinguwe yaroshwe ibihumyo. Luke Perry azwi muri filime ‘Beverly Hills 90210’. Yashinguwe muri Leta ya California yoroshwe ‘umwambaro w’ibihumyo’ nk’uko byatangajwe n’umukobwa we.

Yanditse kuri instagram avuga ko ‘ibihumyo’ kuri we bivuze ikintu kinini bitewe n’uko ise yahisemo ko ashyingurwa muri ubwo buryo. Uyu mugabo yapfuye muri Werurwe 2019 azize indwara yo guturika k’udutsi tw’ubwonko 

Ibiro ntaramakuru by’u Bufaransa, AFP bivuga ko iri tegeko rizatangira gushyirwa mu bikorwa muri Gicurasi 2020. Ngo abatuye muri iyi Leta bafite uburenganzira bwo guhitamo ko nibamara gupfa imirambo yabo izafumbizwa ibihingwa.  

Abo mu muryango w’uwapfuye bazajya bahabwa igitaka cy’uwabo bapfuye bakifashishije mu gufumbira ibiti, imboga, indabo n’ibindi bihingwa.

Washington yatoye itegeko ryemeza gufumbiza imirambo 

Katrina Spade waharaniye ko iri tegeko ryo gufumbiza imirambo ritorwa, yashinze kompanyi izajya afasha muri iki gikorwa.  

Mu kiganiro yagiranye n’Ibiro Ntaramakuru by’u Bufaransa AFP, Katrina yavuze ko gufumbiza imirambo bizafasha mu buryo bwo kubungabunga ikirere n’ibidukikije .  

Yakomeje avuga ko yishimiye ko itegeko ryo gufumbiza imirambo rishyizweho umukono kandi ko ‘ari igikorwa cyiza’. Yavuze ko yagize iki gitekerezo mu myaka 10 ishize ubwo yari agize imyaka 30 y’amavuko yibaza ku iherezo ry’ubuzima bwe. 

Iki cyemezo yagishyigikiwemo na Washington University. Yemeza ko buri kimwe cyose kigize umuntu kibora guhera ku menyo, amagufwa n’ibindi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND