RFL
Kigali

Kidum wakoranye indirimbo na Marina yamuhaye impanuro nka musaza we mu muziki, anahishura uko yanze gukorana na Knowless Butera–IKIGANIRO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/05/2019 10:42
2


Kidum umwe mu bahanzi bakomeye hano mu karere u Rwanda ruherereyemo, mu minsi ishize yari yatumiwe mu Rwanda aho yataramiye abari bitabiriye inama ya Transform Africa. mbere yuko ava mu Rwanda, Kidum yabanje gukorana indirimbo n'abahanzi ba hano mu Rwanda.



Umuhanzi wa mbere byavuzwe ko yakoranye na Kidum indirimbo ni Bruce Melody, nyuma ye ariko byaje gutahurwa ko yanakoranye indirimbo na Marina ndetse bakaba banamaze no kuyifatira amashusho. Ubwo Inyarwanda.com yageraga ahafatiwe amashusho y’iyi ndirimbo Kidum yadutangarije ko yishimiye gukorana indirimbo na Marina nk’umuhanzikazi mwiza kandi uririmba neza.

Kidum mu kiganiro yahaye Inyarwanda yatangaje ko Marina ari umuhanzikazi mwiza ufite byinshi azageraho, ariko bimusaba kugira byinshi ahindura. Bimwe mu byo yamusabye guhindura harimo kumva ko ashaka kumera nka Rihanna. Kidum yibukije Marina ko atazigera aba Rihanna ndetse adateze kumuba. Aha yibukije Marina ko afite ijwi ryiza kandi ryakundwa.

Kidum

Kidum na Marina bakoranye indirimbo izajya hanze vuba aha,...

Kidum wagiriye inama nyinshi Marina yamumenyesheje ko niba ashaka gutera imbere arekera aho gutikurana n’abahanzikazi bagenzi be, ati” Niba ushaka gutera imbere ubaha buri umwe wagutanze mu muziki, wubahe Knowless, wubahe Charly na Nina, wubahe n'abandi bose bagutanze mu muziki n’Imana izaguha umugisha.” Yamwibukije ko kuba bakoranye hari impamvu yabiteye. Aha yamumenyesheje ko mbere ye yari aziranye na Knowless ariko igihe uyu yamusabaga ko bakorana indirimbo atigeze abishishikarira.

Ibi kimwe n’ibindi byinsi bikubiye mu kiganiro kirekire Kidum yahaye Inyarwanda.com ubwo bari bari mu kazi ko gufata amashusho y’indirimbo yakoranye na Marina izajya hanze mu minsi ya vuba nkuko tubikesha ubuyobozi bwa The Mane aho Marina abarizwa. Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Madebeat umwe mu bahanga u Rwanda rufite banagezweho mu gutunganya indirimbo z’abahanzi.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA KIDUM UBWO YARI ARI GUFATA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO YAKORANYE NA MARINA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kallisa4 years ago
    Nizereko izompanuro atazitaye aho yicaye doreko ari birihanze. Kidumu ndamukunze yamubwije ukuri. Ntamwana uskya aravoma. Iyo utangiye kurira bakuru bawe mutanafite aho muhuriye kugirango gusa uvugwe ugashirisoni abantu bakurenze aha na nyabwishongwezi uba urumutamutwe.
  • Cla4 years ago
    Icyongereza kirihano ni danger!!!!





Inyarwanda BACKGROUND