Kuri iki Cyumweru tariki 19 Gicurasi 2019 ni bwo ikipe y’umukino w’amagare iba mu biganza by’uruganda rwa SKOL, Fly Cycling Club izongera gutanga amahirwe ku bakiri bato bafite impano yo gutwara igare bityo bakaba bakwinjizwa muri iyi kipe.
Ubuyobozi
bw’iyi kipe bwizera ko mu bice bitandukanye by’igihugu hari abana bakiri bato
bafite amakipe cyangwa bakina ku giti cyabo ariko bakaba babura aho
bigaragariza kugira ngo bakine mu buryo bwa nyabwo bityo bakaba bazanye
amahirwe kuri buri mwana ufite impano muri uyu mukino umaze kugira ijambo mu
Rwanda.
Igikorwa cya
Fly Cycling Club cyo gutoranya abana bafite impano mu mukino w’amagare kizabera
mu cyanya cyahariwe inganda n’ubucuruzi (Kigali Free Trade Zone) i Nyandungu.
Muri iri
rushanwa rizaba rikinwa ku nshuro ya kabiri, hemewe abakinnyi batarengeje
imyaka 17 y’ubukure bazatangira irushanwa saa tatu z’igitondo (09h00’).
Abakinnyi 20 ba mbere bazahembwa ibihembo birimo amafaranga y’u Rwanda
n’ibindi.
Ni amarushanwa abera mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro
Ntembe Jean
Bosco perezida w’ikipe ya Fly Cycling Club iterwa inkunga 100% n’uruganda rwa
SKOL avuga ko kuri iyi nshuro abakinnyi bashaka kugaragaza impano bazakora intera
ya kilometero 54 (54 Km) aho bazazenguruka umuhanda wo mu nganda inshuro
icyenda (9) mu gihe abasiganwa mu cyiciro cy’abasanzwe bakina bazakora intera
ya kilometero 110 (110 Km) kuko bo bazazenguruka inshuro 18.
Abakinnyi
bazaba bashaka kugaragaza impano bazakoresha amagare asanzwe (Pneu Ballons) mu
gihe abasanzwe bakina uyu mukino bazakoresha amagare y’umwuga (Professional
Bikes). Abakinnyi batatu ba mbere muri Pneu Ballons bazahita bashyirwa mu ikipe
ya SKOL Fly Cycling Club.
Abazaba bashaka kwerekana impano ngo bazakinire Fly Cycling Club, bazakoresha amagare y'amapine abyimbye (Pneu Ballons)
Aganira na
INYARWANDA, Ntembe yavuze ko ku nshuro iheruka bakoze isiganwa hitabira amakipe
abiri asanzwe ahatana mu marushanwa akomeye ariko kuri iyi nshuro amakipe
aziyongera kuko na Cycling Club for All y’i Huye iheruka gutegura Tour de Huye
nayo izaba ihari.,
“Ubushize
twari dufite amakipe abiri asanzwe mu mukino wo gusiganwa ku magare ariko kuri
iki Cyumweru hazaba hari amakipe arenze ayo twari dufite. Twiteguye ko amakipe
yose asanzwe arushanwa mu Rwanda azaba ahari kandi twateguye neza”. Ntembe
Ntembe Jean Bosco (Iburyo) aganira na Habimana Jean Eric watwaye Tour de Huye mu bakiri bato
Kuwa 31
Werurwe 2019 ubwo habaga irushanwa ryo gushaka abakinnyi bafite impano, ikipe
ya Benediction Excel Energy Continental Team yari yaserukiwe n’abakinnyi bayo
bakina ku rwego rw’abakuru n’abato. Gusa kuri ubu bitewe nuko abenshi muri aba
bakinnyi bari muri Tour de Limpopo muri Afurika y’Epfo, Ntembe yavuze ko iyi
kipe izahagararirwa n’ikipe yiganjemo abakiri bato bayo.
“Benediction
ni imwe mu makipe asanzwe akina yitabiriye ubushize ariko ubu kuko bagiye muri
Afurika y’Epfo mu marushanwa, bazahagararirwa n’ikipe y’abakiri bato ndetse
wenda n’abandi bakinnyi basigaye ariko bari mu cyiciro cy’abakuze”. Ntembe
Mu bakinnyi
ba Benediction Excel Energy Continental Team bari mu Rwanda ariko basanzwe
bakina amasiganwa akomeye barimo; Byukusenge Patrick na Rene Jean Paul Ukiniwabo.
Byukusenge Patrick (BEX) ubwo yari mu isiganwa riheruka mu cyanya cyahariwe inganda
Andi makipe yitezwe muri iri rushanwa arimo Les Amis Sportifs de Rwamagana, Nyabihu Cycling Club, Karongi Cycling Club, Huye Cycling Club For All n’andi yose asanzwe ahatana mu marushanwa ategurwa n’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY).
TANGA IGITECYEREZO