Itsinda Mevis&Godwin ryashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya bise ‘Uwawe’ bakoranye n’umuhanzi Muyombo Thomas [Tom Close] bavuga ko bamusabye ubufasha binyuze ku rubuga rwa instagram.
Umunyarwanda Dusabimana Herve Germain ukoresha izina rya Mevis mu muziki yahuje imbaraga n’umunya-Nigeria Onuike Godwin Ugochukwu [Godwin] bakora itsinda bise Mevis&Godwin. Bombi bamaze imyaka ibiri batangiye urugendo rw’umuziki nk’umuziki.
Imbarutso yo guhura ni studio Dream Records y’i Remera bahuriyemo mu mpera za 2017. Biyemeje gukora umuziki mu njyana ya Afrobeat bakarenga umupaka. Bahereye ku ndirimbo ‘Turambane’ bakurikizaho indirimbo ‘Tayari’ bakoranye na Mr Kagame ndetse na ‘Uwawe’ bakoranye na Tom Close.
Mu kiganiro na INYARWANDA, Mevis yavuze ko mu mpera y’umwaka 2018 aribwo yandikiye Tom Close ku rubuga rwa instagram amusaba ko yabafasha bagakorana indirimbo. Ngo guhitamo gukorana indirimbo na Tom Close n’uko babonye ari umuhanzi wujuje buri kimwe cyose gikenewe kandi ukunzwe.
Avuga ko yabumvise vuba ariko abagira inama yo gukorera muri studio zigezweho. Ati “…Ndabyibuka nari ndi kuri instagram ndamubwira nti bite akimara kunsubiza ngo ni byiza nanjye nahise nandika igitekerezo cyanjye mubwira ko tumusaba ubufasha tugakorana indirimbo.”
“Yansubije
ko bitagoye ahubwo bisaba gukorera muri studio nziza tugakorana na ‘director’
mwiza ibindi byo nta kibazo.”
Mevis
yakomeje avuga ko indirimbo bafatanyije kuyandika na Tom Close ndetse ngo muri
studio yagiye abungura ibitekerezo mu bijyanye n’imyandikire y’indirimbo n’uburyo
bitwara muri studio.
Mevis&Godwin nibo bishyuye buri kimwe cyose kuri iyi ndirimbo bise ‘Uwawe’. Yashimye bikomeye Tom Close wabagaragarije kwicisha bugufi avuga ko ari umuntu w’umugabo.
Ati “…Ni umugabo ukomeye cyane! Mushobora kuba muri gukora agahita akugira inama…Ni umuntu uba wumva ko wagira icyo umukuraho. Ni umuntu ushobora kuguha ibitekerezo byakubakira ejo hazaza.”
Aba
basore bombi bavuga ko mu myaka itanu iri imbere bashaka gukora umuziki mwiza
kuko bawukunze. Basaba abanyarwanda kubashyigikira mu rugendo rw’umuziki
batangiye bisunze injyana ya Afrobeat.
Mevis&Godwin bashyize hanze indirimbo 'Uwawe' bakoranye na Tom Close
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UWAWE' MEVIS&GODWIN BAKORANYE NA TOM CLOSE
TANGA IGITECYEREZO