Kigali

CYCLING: Benediction Excel Energy Continental Team yageze muri Afurika y’Epfo-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:13/05/2019 18:05
0


Benediction Excel Energy Continental Team ikipe iva mu Rwanda ikaba ikipe rukumbi iri mu bitabo by’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku isi (UCI), yageze muri Afurika y’Epfo aho igomba kwitabira Tour de Limpopo isiganwa rizakinwa kuva ku wa 15-18 Gicurasi 2019.



Saa mbili n’iminota irengaho gato ku masaha ya Kigali ni bwo Benediction Excel Energy Continental Team yahagurutse mu Rwanda igana i Johannesburg muri Afurika y’Epfo aho igiye kwitabira Tour de Limpopo isiganwa rizamara iminsi ine (15-18 Gicurasi 2019).

Iyi kipe yageze muri Afurika y’Epfo saa kumi n’imwe z’umugoroba w’uyu wa Mbere ku masaha ya Kigali asanzwe ahura neza n’aya Afurika y’Epfo. Isiganwa riratangira kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Gicurasi 2019.


Benediction Excel Energy Continetal Team muri Afurika y'Epfo


Benediction Excel Energy Continental Team ihaguruka i Kanombe 

Benediction Excel Energy Continental Team izaba igizwe n’abakinnyi batandatu barimo: Uwizeyimana Bonaventure, Nsengimana Jean Bosco, Manizabayo Eric, Nkurunziza Yves, Nzafashwanayo Jean Claude na Munyaneza Didier.

Hupperetz Simon ni we wajyanye n’ikipe nk’umuyobozi wa Siporo mu ikipe aho aba akora imirimo irimo no gutoza (Directeur Sportif), Uwamungu Innocent ni umuganga w’ikipe naho umukanishi akaba Karasira Theoneste.


Mugisha Samuel Umunyarwanda ukinira Team Dimension Data For Qhubeka yo muri Afurika y'Epfo azahura na Benediction bahatanira intsinzi


Team Dimension Dayta For Qhubeka yo muri Afurika ikunze gukorera imyitozo i Roma mu Butaliyani

Dore uduce (Stages) tugize Tour de Limpopo 2019:

 -Tariki 15 Gicurasi 2019: Bela Bela – Polokwane, 172km

-Tariki 16 Gicurasi 2019: Polokwane – Tzaneen, 96km

-Tariki 17 Gicurasi 2019: Tzaneen – Modjajieskloof – -Tarantaal – Coachmans, 101km

-Tariki 18 Gicurasi 2019: Tzaneen – Polokwane, 116km






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND