Kigali

USA: Jay Pac yashyize ahagaragara indirimbo ‘Bibagirwa vuba’ yazirikanyemo abamugiriye neza-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/05/2019 11:09
0


Umuhanzi uririmba injyana ya Rap na Hip hop, Jabiro Pacifique wamenyekanye nka Jay Pac yamaze gushyira ahagaragara indirimbo nshya yise ‘Bibagirwa vuba’ avuga ko yazirikanyemo bamwe mu bantu bamugiriye neza mu buzima yanyuzemo kugeza n’ubu.



Jay Pac ukunze kwiyita ‘umwami mu gakino’ azwi mu ndirimbo ‘Every Gheto’, ‘Se the mood’, ‘Isengesho’, ‘Zirakamwa’, ‘Tutaranywa’ n’izindi. Yavukiye mu Mujyi wa Kigali ubu abarizwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Uyu muraperi uherutse gushyira hanze indirimbo ‘African boy’ yabwiye INYARWANDA ko yandika indirimo ‘Bibagirwa vuba’ yakubiyemo ubuzima bwa buri munsi abantu banyuramo ndetse n’ingufu bashyira mubyo bakora  n’umusaruro uvamo. 

Yavuze kandi ko iyi ndirimbo inamwibutsa guha agaciro abantu bose bamugiriye neza mu buzima bwe. Yagize ati “ Kuri njye iyi ndirimbo inyibutsa kuzirikana buri muntu wese wangiriye neza. Ngo burya ineza yiturwa indi, gusa ariko ntuzitege kugirirwa ineza nabo wayigiriye niyo mpamvu baca umugani ngo gira neza wigendere uzayisanga imbere.”

Jay Pac abarizwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika

Yavuze ko muri uyu mwaka w’2019 ateganya gushyira hanze alubumu nshya yise ‘Ijabaro’ yizeza ko izaba ari iy’ibihe byose mu njyana ya Hip hop. Ati “Benshi biyita abami b’iyi njyana mu Rwanda.  Igihe kirageze ngo abantu bamenye uyoboye Hip hop nyarwanda, Young Simba.”

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Producer Trackslayer.

Jay Pac yavuye mu Rwanda mu 2009 ajya gutura muri Leta ya Atlanta muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Asanzwe abarizwa mu itsinda rya ‘The Creative Genius” rihuriwemo n’abanyarwanda b’abaririmbyi, ababyinnyi, abatunganyamuziki bose babarizwa muri Atlanta.

Aba bose bakora injyana ya Hip hop, Afrobeats, Pop music n’izindi.

Jay Pac yashyize hanze indirimbo 'Bibagirwa vuba'

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BIBAGIRWA VUBA' YA JAY PAC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND