Umuhanzi Djuma Albert wamenyekanye nka Babou Tight King yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Kwisi’ yakoranye n’umuraperi Khalfan. Avuga ko gukorana na Khalfan yashingiye ku kuba ari umwe mu bahanzi nyarwanda bashobora kuririmba injyana ya Rap.
Babou azwi mu ndirimbo ‘Tuza’, ‘Paradise’, ‘Visa’ n’izindi. Iyi ndirimbo nshya yise ‘Kwisi’ yasohotse kuri iki cyumweru tariki 05 Gicurasi 2019, igizwe n’iminota itatu n’amasegonda 39’.
Mu kiganiro na INYARWANDA, yavuze ko yari amaze igihe ahugiye mu gutanganya nyinshi mu ndirimbo yitegura gushyira hanze mu minsi iri imbere. Avuga ko gukorana iyi ndirimbo n’umuraperi Khalfan byatewe n’uko ari umwe mu bahanzi nyarwanda bashobora ‘kugerageza kuririmba injyana ya Trap’.
Babou avuga ko muri iyi ndirimbo banyujijemo ubutumwa bw’ubuzima bwa buri munsi ‘aho bantu benshi bakunda guhemuka’. Ati “…Ni yo mpamvu nahisemo kwandika indirimbo nk’iyi nkayita ‘Kwisi’. Nashatse kubwira ab’isi ko ibyo tubamo twagerageza kwibuka Imana,” Yavuze ko afite indirimbo zindi ari gutunganya zigomba gusohoka kuri alubumu 'Kwisi' azashyira hanze mu minsi iri imbere.
Babou yasohoye indirimbo 'kwisi' yakoranye na Khalfan.REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KWISI' YA BABOU TIGHT KING AFATANYIJE NA KHALFAN
TANGA IGITECYEREZO