RFL
Kigali

Police FC 0-1 Rayon Sports: Robertinho yavuze icyatumye asimbuza Eric Rutanga

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:6/05/2019 14:44
0


Robertinho Gonca Alves de Calmo umutoza mukuru wa Rayon Sports yasobanuye impamvu mu mukino batsinzemo Police FC igitego 1-0 yafashe icyemezo cyo gukuramo Eric Rutanga agashyiramo Irambona Eric ku munota wa 54’.



Eric Rutanga ni umwe mu bakinnyi beza u Rwanda rufite mu bakina inyuma bugarira baca ku ruhande rw’ibumoso. Ni gacye cyane uyu mukinnyi asimburwa muri Rayon Sports mu mikino itandukanye bakina yaba iy’imbere mu gihugu ndetse n’imikino mpuzamahanga iyi kipe ikina.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 5 Gicurasi 2019 ubwo Rayon Sports yatsindaga Police FC igitego 1-0, Robertinho umutoza mukuru wa Rayon Sports yafashe icyemezo cyo gukuramo Eric Rutanga Alba ashyiramo Irambona Eric Gisa bakina ku mwanya umwe.

Aganira n’abanyamakuru, Robertinho yavuze ko ubwo Eric Rutanga yari amaze kubona ikarita y’umuhondo mu gice cya mbere, yahise yuzuza amakarita atatu y’umuhondo bityo yanga kumurekeramo nyamara atazakina umukino utaha bityo biba umwanya mwiza wo kumenyereza Irambona Eric Gisa.

“Nakuyemo Rutanga kugira ngo mpe umwanya Irambona. Rutanga yari yujuje amakarita atatu y’umuhondo bivuze ko atazakina umukino utaha. Namukuyemo nshyiramo Irambona kugira ngo atangire yitegure umukino utaha”. Robertinho


Robertinho umutoza mukuru wa Rayon Sports

Robertinho kandi yakomeje avuga ko Irambona Eric ari umukinnyi yizera mu bijyanye no kugeza imipira mu rubuga rw’amahina ayikuye inyuma ndetse akaba amwizera mu bijyanye no gufata umukinnyi baba bahanganye akamuheza.

“Irambona ni umukinnyi mwiza nizera kuko iyo afashe umukinnyi runaka adashobora kumucika ngo amunyureho kandi aradufasha cyane mu bijyanye no gusatira aturutse inyuma”. Robertinho


Irambona Eric Gisa (17) umukinnyi Robertinho yizera mu bijyanye no kugarira no gusatira mu mujyo umwe

Umukino utaha ubwo hazaba hakinwa umunsi wa 27 wa shampiyona 2018-2019, Rayon Sports izasura Amagaju FC i Nyamagabe kuwa Gatandatu tariki 11 Gicurasi 2019.

Nyuma y’amanota atatu y’umunsi wa 26, Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 60, APR F ni iya kabiri n’amanota 59. Mukura VS yicaye ku mwanya wa gatatu n’amanota 52 mu gihe Police FC iri ku mwanya wa kane n’amanota 43. SC Kiyovu ni iya gatanu n’amanota 39.


Eric Rutanga ntabwo azakina umukino w'Amagaju FC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND