Kigali

Umukinnyi wa Barcelona WFC yahanwe azira gukora ku gitsina cya mugenzi we ashaka kumva ko ari umukobwa

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:16/04/2025 6:29
0


Mu mukino wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu bagore muri Espagne wabereye ku kibuga cya Espanyol, habayeho igikorwa cyafashwe nk’icy’urukozasoni cyahuje abakinnyi babiri barimo n’uwamamaye muri FC Barcelona y’abagore, María Pilar León Cebrián.



María Pilar León ukina inyuma uzwi cyane mu ikipe y’igihugu ya Espagne no mu ruhando mpuzamahanga, yahanwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Espagne nyuma y’aho agaragaye mu mashusho afashe ku myanya y’ibanga ya Daniela Caracas, umukinnyi wa Espanyol. Ibi byabaye ubwo bombi barwaniraga umupira wari uvuye muri koruneri.

Nk’uko byemejwe n’akanama gashinzwe imyitwarire mu mikino, León yafashe ku gitsina cya mugenzi we ari na ko amubaza ku mugaragaro niba yaba afite igitsina cy’abagabo, ibintu byateye urujijo ndetse n’impaka ndende mu bitangazamakuru no mu bafana.

Nubwo abari ku kibuga benshi batabyumvise icyo gihe, amashusho yafashwe na camera z’umukino yagaragaje icyo gikorwa ku buryo budashidikanywaho. León w’imyaka 29 ariko we yahakanye ibyo yakoze, avuga ko ntacyo yari agamije kigayitse ndetse ko ibyo yakoze byabaye mu buryo butateguwe.

Yagize ati: "Sinatekereje gukora ku gice cy’ibanga cya mugenzi wanjye. Ibyabaye ni ibisanzwe bibaho mu kibuga, hari igihe ukora kuri mugenzi wawe utabigambiriye."

Nubwo yagerageje kujurira ku bihano yari yahawe, Urukiko Mpuzamahanga rw’Imikino (CAS) rwanze kwakira ubujurire bwe, ruvuga ko ibimenyetso bihari bihagije, bityo ko agomba kubahiriza igihano cyo gusiba imikino ibiri.

 

Maria Pilar Leon yahanwe kubera gukora ku gitsina cya mugenzi we bari mu kibuga 

Maria yahanishijwe kumara imikino ibiri adakina






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND