Kigali

Abahanga mu bugeni Souls Arts bateguye imurikabikorwa bise 'Colors of Soul'

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:2/05/2019 11:54
0


Uko ubugeni mu Rwanda butera imbere, bitera imbaraga urubyiruko rubarizwa muri uyu mwuga gukora cyane ndetse no gutegura ibikorwa bigera ku bantu benshi. Itsinda Souls Arts ryateguye imurikabikorwa ryise ‘Colors of Soul’ ku nshuro yabo ya mbere.



Iri murikabikorwa rizibanda ku bihangano bikorerwa ku mihanda ‘Street arts’ bitandukanye n’ibindi bihangano abantu basanzwe bazi byibanda ku ma Table n’ibindi. Umunyamakuru wa Inyarwanda aganira na Shingiro Ntigurirwa umwe mu bagize itsinda rya Souls Arts yamutangarije ko iri murikabikorwa rifite intego yo gushishikariza urubyiruko kwitinyuka binyuze mu bugeni ‘Art’. Yagize ati: “Iri murikabikorwa rigamije kwigisha abantu benshi batandukanye ndetse no gushishikariza urubyiruko kwitinyuka binyuze mu bihangano by’ubugeni bwo kumihanda ‘Street arts’ cyane ko ari byo byinshi dukora.” 


 Bazibanda ku bihangano byo ku mihanda 'Streets Arts'

Yakomeje atubwira ko iri murikabikorwa ritangira tariki 4 Gicurasi 2019 rikazasozwa taiki 11 Gicurasi 2019. Rizabera ku Gishushu kwa Buregeye Art Center aho rizajya ritangira Saa kumi n'ebyiri z'umugoroba (06:00pm).


Iri tsinda rya Souls Arts ryiteguye kuzasobanurira abantu ibigendanye n’ubu bugeni bwo ku mihanda ‘Street arts’ ndeste kandi no kuzafasha abifuza kubyinjiramo. Muri iri murikabikorwa ryateguwe na Souls Arts abazitabira bose kwinjira ni ubuntu cyane ko rizamara icyumweru cyose.


Abagize Souls Arts Shingiro Ntigurirwa, Salma Seif na Dukuzumuremyi Hamza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND