Kigali

Manzi Thierry yatwaye igihembo cya SKOL na MG nk’umukinnyi wa Werurwe muri Rayon Sports-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:29/04/2019 20:51
0


Manzi Thierry myugariro akaba na kapiteni wa Rayon Sports yatwaye igihembo cy’umukinnyi witwaye neza muri Werurwe 2019 nyuma yo gutorwa n’abafana ku mbuga za interineti ya March’Generation Fan Club na SKOL.



Manzi Thierry wahawe igitambaro nyuma yuko Ndayishimiye Eric Bakame agiye muri AFC Leopards muri Kenya, yakunze gufasha Rayon Sports kuyobora bagenzi be ndetse akanabikora mu bwugarizi bw’iyi kipe kugeza no muri Werurwe 2019.


Manzi Thierry ashyikirizwa igihembo cya Werurwe 2019

Amaze guhabwa iki gihembo, Manzi Thierry yabwiye abanyamakuru ko yishimiye iki gihembo kuko ngo buri mukinnyi wa Rayon Sports aba ategereje kandi nawe akaba ari mu bakinnyi bari bagitegereje cyane.

“Ni igihembo gishimishije kandi buri mukinnyi wa Rayon Sports aba agitegereje ndetse nanjye nkaba nari ngitegereje. Bituma buri mukinnyi agira umwete agakora cyane bityo bikagira inyungu rusange ku ikipe”. Manzi



Manzi Thierry aganira n'abanyamakuru

Manzi Thierry yatwaye iki gihembo atsinze Mugheni Kakule Fabrice na Mazimpaka Andre abakinnyi bari kumwe n’uyu musore mu bahataniraga iki gihembo. Iyi gahunda yazanywe bwa mbere n’itsinda ry’abafana ba Rayon Sports rihuza abibumbiye mu cyo bise March’Generation Fan Club. Nyuma ni bwo baje kwihuza n’uruganda rwa SKOL muri gahunda yo kugira ngo igikorwa kigire ingufu n’agaciro kisumbuyeho.


Igihembo cya Manzi Thierry giherekejwe n'ibihumbi 100 by'amafaranga y'u Rwanda (100,000 FRW)


Do Nascimento Silva (Ibumoso) na Robertinho (Iburyo) bari bahari nk'abatoza b'ikipe


Abafana bishimiye Manzi Thierry nka kapiteni w'ikipe yabo


Ni ibirori ngaruka kwezi bibera ku kibuga cya Nzove aho n'ubundi Rayon Sports ikorera imyitozoo

REBA HANO UKO BYARI BIMEZE MU GUTANGA IKI GIKOMBE


PHOTOS: IRADUKUNDA Desanjo (Inyarwanda.com)

VIDEO: Desanjo & Eric NIYONKURU (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND