RFL
Kigali

Clarisse Karasira mu ndirimbo “Twapfaga iki” yatanze ubutumwa bwunga bukanacyebura ab’inzangano-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/04/2019 21:13
4


Umuhanzikazi Clarisse Karasira yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise “Twapfaga iki” yanyujijemo ubutumwa bwunga bunakeburira abantu kuva mu nzangano n’ibikorwa bibi.



“Twapfaga iki” ibaye indirimbo ya gatanu uyu muhanzikazi ashyize hanze nyuma y’indirimbo ‘Giraneza’, ‘Rwanda shima’, ‘Ntizagushuke’ na ‘Komera’. Yabwiye INYARWANDA ko yanditse iyi ndirimbo ari ‘mu ntekerezo yo kunga abafitanye amakimbirane y'uburyo bwose, ariko asa n'utekereza inzira yakemukamo’.

Yagize ati “…Mu mibanire y'abantu, ndetse ntanagiye kure, mu banyarwanda ntihajya habura urunturuntu, hari igihe ruterwa n'ishyari, ubugome, urwango, amatiku n'ibindi..hari ababirenganiramo bazira ubusa kubera imitima mibi yasumbye ineza ..... “ 

Karasira atekereza ko iyi ndirimbo “Twapfaga iki” ari ‘umusaruro wavuye muri iyo ntekerezo yo kunga abantu’. Iyi ndirimbo ifite iminota itanu n’amasegonda 17’ hari aho aririmba agira ati “Twapfaga iki. Byamaze iki, kutajya imbizi byasize iki? Ntacyo dupfa iby’isi ni ubusa….. ‘ Amajwi y'iyi ndirimbo "Twapfaga iki" yatunganyijwe na Producer Jay p. Ni mu gihe amashusho yayo yakozwe na Fayzo Pro.

Clarisse Karasira yashyize ahagaragara indirimbo yise "Twapfaga iki".

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO "TWAPFAGA IKI" YA CLARISSE KARASIRA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Suzzy5 years ago
    Inama nakugira, reba ukuntu wakora indirimo nkeshatu za marriage, ubundi millions King James yahambwaga kumakwe zirahita ziba izawe.
  • Keza5 years ago
    OMG! This girl is fighting with tanks and choppers, truly she is gonna conquer the Rdan music industry in a second. Till now, every song she released is a nuclear missile to the opponents. Go on Clarisse,...
  • Miss Iradukunda5 years ago
    Clarisse, maze kubona interview yawe yo kuri X LARGE TV on Apr 30th, ndabona nutareba neza uzaba nka Aline GAHONGAYIRE, ibibazo byose byerekeye Mwarimu Benjamin, rwose wahise umera urumeza twese twarabibonye. Nizereko ubutaha uzaza witeguye ukavugisha ukuri. Si non, biteye isoni, abanyarda twese tugufata nkinyangamugayo u know, jya uvugisha ukuri.Ubukeca, bureke!
  • Cyiza Bienvenu5 years ago
    kabisa indirimbo zawa ziradufasha zirimo ubutumwa bwiza komerezaho njye ndagukunda cyane komeza uririmbe indirimbo nkizo





Inyarwanda BACKGROUND