RFL
Kigali

AFCON U-17: Cameroun na Nigeria babonye itike y’igikombe cy’isi nyuma yo kugera muri ½

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/04/2019 19:15
0


Ku Cyumweru tariki ya 14 Mata 2019 ni bwo i Dar Es Slaam mu gihugu cya Tanzania hatangiye imikino Nyafurika y’ibihugu mu mupira w’amaguru ku bakinnyi (Abahungu) batarengeje imyaka 17. Ni imikino izasozwa tariki 28 Mata 2019.



Mu gihe iyi mikino bamaze gukina imikino ibiri muri buri tsinda mu matsinda abiri agize irushanwa, ikipe ya Cameroun iri mu itsinda rya kabiri rya kabiri (B) na Nigeria iri mu itsinda rya mbere (A), bamaze kubona amanota abajyana mu mikino ya ½ cy’irangiza bityo bahita banabona itike y’igikombe cy’isi cya 2019 kizabera muri Brezil ku bakinnyi batarengeje iyi myaka.

Cameroun iheruka kwitegurira mu Rwanda ndetse ikaba yaranatsinze u Rwanda ibitego 3-1 mu mukino wa gicuti, yageze muri ½ itsinze Maroc ibitego 2-1 mu mukino wa kabiri mu itsinda rya kabiri (B) wakinwe ku gica munsi cy’uyu wa Kane tariki ya 18 Mata 2019 i Dar Es Slaam muri Tanzania ahari kubera iri rushanwa.


Joel Jordan Dibongue (6) wa Cameroun ku mupira imbere ya Mohamed Amine Essahel (8) wa Maroc

Ibitego byose bya Cameroun byatsinzwe na Ismaila Seidou kuko ku munota wa 73’ yishyuye igitego cya Maroc cyari cyatsinzwe na Tawfik Bentayeb ku munota wa 22’ ubwo yafunguraga amazamu.

Maroc iracyafite inota rimwe yakuye mu mukino banganyijemo na Senegal (1-1) mu gihe ikipe ya Gunea ifite amanota atatu (3) mu mikino ibiri kuko kuri uyu wa Kane batsinze Senegal ibitego 2-1 mu mukino buri kipe yabonyemo ikarita itukura. Birame Diaw (Senegal, 66’) na Alya Bangoura (Guinea, 47) bahawe ikarita atukura.


Oussama Targhalline (6) wa Maroc agenzura umupira imbere ya Nassourou Ben Hamed Ndongo (14) wa Cameroun 

Ibitego bya Guinea byatsinzwe na Algassime Bah (33’) na Momo Fanyé Touré (80’) mu gihe igitego cya Senegal cyatsinzwe na Samba Diallo (10’) afungura amazamu.

Nyuma y’amanota atatu y’uyu mukino, Cameroun yahise igera muri ½ ndetse ibona n’itike y’igikombe cy’isi cy’uyu mwaka wa 2019 kizabera muri Brezil uko umukino uheruka bakuyemo andi manota atatu (3) bari batsinze Guinea ibitego 2-0.

Nigeria yabonye itike ya ½ n’itike y’igikombe cy’isi cya 2019 kizabera muri Brezil kuko yatangiye itsinda Tanzania ibitego 5-4 mu mukino ufungura inatsinda Angola igitego 1-0 mu mukino wa kabiri mu itsinda rya mbere (A).

Uganda na Angola zigomba kwishakamo ikipe izazamukana na Nigeria mu itsinda rya mbere kuko uko ari amakipe abiri yose amaze kubona amanota abiri.   


Cameroun yabonye itike ya 1/2 n'igikombe cy'isi itsinze Maroc ibitego 2-1

Mu itsinda rya mbere, Uganda ifite amanota atatu (3) yakuye mu mikino ibiri (2) iheruka kuko batsinze Tanzania ibitego 3-0.

Angola kuri ubu nayo mu mikino ibiri (2) ifite amanota atatu (3) kuko yatsinze Uganda igitego 1-0 mu mukino uheruka.

Imikino ya nyuma mu matsinda ndetse bikazaba ari umunsi wa gatatu w’irushanwa muri rusange, uzatangira kuwa Gatandatu tariki 20 Mata 2019 ubwo hazaba hakinwa imikino yo mu itsinda rya mbere (A). Nigeria izacakirana na Ugandamu gihe Tanzania izaba yambikana na Uganda, imikino yose izabera ku isaha imwe (15h00’).

Mu itsinda rya kabiri (B) bazakina ku Cyumweru tariki 21 Mata 2019, Cameroun ifite itike ya ½ n’igikombe cy’isi izakira Senegal mu gihe Guinea izaba irwana no gushaka amanota atatu ayijyana muri ½ ihura na Maroc.


Imikino izakomeza guhera Kuwa Gatandatu no ku Cyumweru

Dore uko amakipe azahura mu mpera z’icyumweru:

Kuwa Gatandatu tariki 20 Mata 2019

Imikino y’itsinda rya mbere (A):

-Nigeria vs Uganda (15h00')

-Tanzania vs Angola (15h00)

Ku Cyumweru tariki 21 Mata 2019

Imikino y’itsinda rya kabiri (B):

-Cameroun vs Senegal (15h00’)

-Guinea vs Maroc(15h00’)

     






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND