Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Mata 2019 ni bwo impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) yashyize hanze ibihugu icyenda (9) byo hirya no hino ku isi byifuza kuzakira imikino y’igikombe cy’isi cya 2023. South Africa ni cyo gihugu cya Afurika kirimo.
Umubare w’ibihugu
icyenda (9) wabaye amateka akomeye kuko nk’uko bigaragara ku rubuga rwa FIFA,
bavuga ko ari wo mubare munini w’ibihugu bakiriye byose bishaka kwakira
irushanwa rimwe.
Ibi bihugu
uko ari icyenda (9) birasabwa kuba tariki ya 4 Ukwakira 2019 byose byaba
byaramaze kugeza inyandiko zuzuye muri FIFA bagaragaza uburyo n’ubushobozi
bafite bwo kwakira iyo mikino.
Ibihugu
byifuza kuzakira iyi mikino ya nyuma y’igikombe cy’isi cy’abagore cya 2023
birimo; Argentina, Australia, Bolivia, Brazil, Colombia, Japan, Korea Republic,
New Zealand na South Africa.
USA nibo bafite igikombe giheruka cyaberaga muri Canada mu 2015
Igikombe cy’isi cy’abagore cya 2019 kizabera mu Bufaransa muri Kamena 2019 kibere mu Bufaransa. Umukino ufungura irushanwa uzakinwa tariki ya 7 Kamena 2019 mu gihe umukino wa nyuma (Final) uzakinwa tariki ya 7 Nyakanga 2019. Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) nicyo gihugu gifite ibikombe byinshi (3) dore ko ari nabo baheruka gutwara igiheruka. Iri rushnwa riba buri nyuma y’imyaka ine kuva mu 1991.
TANGA IGITECYEREZO