Bill Ruzima wanyuze mu itsinda rya Yemba Voice, kuri ubu yatinyutse avuga ibitarakunze kuvugwa na benshi yandika ibaruwa asobanuza impamvu abanyeshuri bize mu ishuri rya muzika rya Nyundo ndetse n'abakihiga iyo bakoreshejwe akazi bazi neza ko katanze amafaranga badahembwa nyamara hari ibyo baba binjije.
Mu ibaruwa ye yatangaje ko bagerageje kubaza umuyobozi w’iri shuri bagaterwa utwatsi. Ibi byatumye yandika ibaruwa ifunguye igenewe buri wese waba afite ibyo amurusha kuri iki kibazo kuba yamusobanurira.
Ibaruwa ya Billy Ruzima;
"Nitwa Bill RUZIMA, ndi umuhanzi wa muzika nize mu ishuri ry'umuziki ryo ku Nyundo. Mfite ikibazo mpuriyeho na bagenzi banjye bize cyangwa biga muri iryo shuri, Mpisemo gukoresha iyi nyandiko ifunguye kugira ngo n'abandi bafite ubumenyi kundusha munsubize, Byaba bigenda gute kugira ngo ibigo bya leta n'iby'abikorera bihore bikoresha abanyeshuri ba muzika (abana bo ku Nyundo) mu birori performances zinyuranye ariko ntibitwishyure?
Umuyobozi w'ishuli MULIGANDE Jaque (Mighty Popo) Hari bamwe muri twe babimubajijeho abasubiza ko "Nta burenganzira bafite bwo kwishyurwa ku kazi bakora mu bikorwa ishuri ryitabira ko ahubwo bagakwiriye kuba babyishyura nk'uko bishyura Minerval (amafaranga y’ishuri) kuko ngo aka kazi kabarwa nko kwimenyereza umwuga" .
Nabyo ariko ntibyumvikana kuko;
1.Hari hamwe na hamwe twavaga ku ishuri tugiye gukora batubwiye ko ari akazi, rimwe tugatanga na za fagitire ariko bikazarangira kwishyurwa duhebye!
2.Si twese dutoranywa gukora ako kazi ni bamwe na bamwe
3.Nta Raporo y'imenyerezwamwuga dusinyirwaho iyo turangije gukora,
Ese bibaye ukwimenyereza umwuga, abiga mu yandi mashuri y'imyuga bikorwa bite? Ese kwimenyereza umwuga bikorwa igihe kingana gite aho mwe mwiga cyangwa mwize? Twe iwacu ku Nyundo iyo ukunda gutoranywa mu baza gucuranga cyangwa kuririmba muri ibyo birori ushobora gukora ako kazi imyaka itatu yose igashira ukigakora. Ese hariho uburyo leta yatumira nk'abiga ubwubatsi ngo bazamure umuturirwa runaka bakaza bakawubaka neza maze ntibishyurwe?
Cyera najyaga numva zimwe mu nzozi zanjye zikomeye ari ukuzaririmbira imbere y'umukuru w'igihugu H.E Paul KAGAME naje kumutaramira inshuro ntabasha kubara ndetse n'abandi bayobozi bakomeye no mu birori byinshi byitabiriwe n'abandi bakuru b'ibihugu b'ahandi, Gusa ikimbabaza ni uko kugeza ubu ntigeze nkuramo n'amafaranga yagura isogisi. Kandi nzi ko abandi bahanzi iyo bagize uwo mugisha bishyurwa ku buryo bukomeye bwabahindurira ubuzima.
Transform Africa 2016,Transform Africa 2018, AU summit 2016, AU summit 2017 n'ibindi ntarondora aho hose twarahakoze tuviramo aho. C.N.L.G,F.E.A.S.A, Minispoc, Mineduc, Auditeur General, Office of the presidency, Primature, RDB (Kwita izina), IPRC South, Parliament, RCAA (Aviation Africa).
Ibi bigo byose twarabikoreye mu birori binyuranye ntitwishyurwa. Bishoboka bite ko ibi bigo mvuze byabuze ubushobozi bwo kutwishyura? Habaye hari uwo byishyuye mu cyimbo cyacu twabasaba kumukurikirana akatwishyura (N'ubwo ntawe dutekereza wabikora). Ikimbabaza cyane ni n'uburyo twafashwe muri ako kazi. Hari umunsi twaraye mu modoka yatujyanye i Rwamagana dutegereje nta buryo buhari bwo kwishyura amafunguro n'amacumbi burinda bucya. (Aha twari mu bya MINISPOC). Ibi byose biba ababyeyi bacu cyangwa abaturera na Leta bazi ko turi ku ishuri tumeze neza.
Ese ibi W.D.A (ikigo gishinzwe amashuri y'imyuga ni cyo baduteganyiriza? Njye ndabaza sinzimura, ndifuza gusobanukirwa. Uku kwimenyereza umwuga nabyo mbiburira igisobanuro kuko iyo ishuri turisoje ha handi twakoraga twimenyereza ntawongera kuhaduha akazi haguma guhamagarwa abanyeshuri kandi duhari. Hari n'abandi bahanzi babigize umwuga, akenshi badusaba kuririmba indirimbo zabo kandi bahari, byaba se ari uko twe tuba tutishyurwa wenda bo bari kubishyuza? Ibi nabyo byaba ari ugusubiza inyuma umwuga wa muzika niba bahitamo gukoresha abanyeshuri biga muzika bakaririmba ibihangano bya ba nyirabyo kugira ngo hataza kubaho kwishyura, kandi na ba nyirabyo aribyo byakabatunze baramutse batumiwe bakabiririmba ubwabo.
Ndabaza MINISPOC, ko ntarabona hasabwa ikipe y'umupira w'amaguru ngo mwohereze ‘Academies’ muzambike imyambaro y'Amavubi ibi kuki muri muzika ho mubikora? Hazabaho ryari agaciro k'umuziki mu Rwanda mu gihe ababyeyi bacu batubona kuri Televiziyo turirimba bazi ko twagiye kwiga umwuga uzadutunga maze ejo mu gitondo tukabasaba isabune, ikaye, ikaramu n'ibindi? Kuko tutabasha kubyigurira kandi babona dukora? Niba hari uwataramira umukuru w'igihugu kabiri gatatu ntiyishyurwe ubwo umuhanzi yazategereza kuzishyurwa ryari? Ibi ndabibaza mbariza na bagenzi banjye kuko nzi ko turi mu gihugu kirimo ukwishyira ukizana icyo utumva ukabaza."
Bill Ruzima ahamya ko yabarije na bagenzi be
Ngayo ng'uko ibikubiye mu ibaruwa y’uyu muhanzi. Nyuma yo gusoma iyi baruwa Inyarwanda.com twifuje kuyisangiza abasomyi bacu, turi gukurikirana mu nzeo bireba icyo bo bavuga ku kibazo cy'aba banyeshuri biga ku Nyundo bashinja ubuyobozi bw’ishuri kubakoresha ariko ntibubahembe nyamara babizi ko hari amafaranga aba yinjijwe nabo.
TANGA IGITECYEREZO