RFL
Kigali

Mu 1912 abantu bose basaga 1500 baguye mu mpanuka y’ubwato bwa Titanic: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:15/04/2019 9:16
0


Uyu munsi ni kuwa 1 w’icyumweru cya 16 mu byumweru bigize umwaka tariki 15 Mata, ukaba ari umunsi w’105 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 260 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1865: Nyuma yo kuraswa tariki 14, uwari perezida wa Amerika Abraham Lincoln yitabye Imana.

1912: Ubwato bwa Titanic bwavaga mu bwongereza bwerekeza muri Leta zunze ubumwe za Amerika bwarohamye mu Nyanja ya Atlantika abantu bagera ku 1500 bahasiga ubuzima.

1923: Umusemburo wa Insuline washyizwe ahagaragara nk’umuti worohereza abarwayi ba Diabetes wemewe gukoreshwa.

1984: Bwa mbere I Vatican habaye ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko.

1989: Mu gihugu cy’ubwongereza ku kibuga cy’umupira cya Sheffield habaye umubyigano ubwo hakinwaga umukino wa kimwe cya 2, maze hapfa abafana 96 b’ikipe y Liverpool.

2013: Ubwo habaga amarushanwa yo kwiruka mu n’amaguru mu mujyi wa Boston, ibisasu 2 byaraturikijwe maze hapfa abantu 3 abandi basaga 200 barakomereka.

Abantu bavutse uyu munsi:

1894: Nikita Khrushchev, perezida wa 7 wa Leta y’ubumwe y’abasoviyeti nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1971.

1912: Kim Il-sung, umutegetsi w’ikirenga wa Koreya ya ruguru nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1994.

1960: Philippe, umwami w’ububiligi yabonye izuba.

1980: Víctor Núñez, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Costa Rica nibwo yavutse.

1982: Albert Riera, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Espagne nibwo yavutse.

1986: Quincy Owusu-Abeyie, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyagana nibwo yavutse.

1987: Iyaz, umuhanzi w’umunyamerika yabonye izuba.

1990: Emma Watson, umukinnyikazi wa filime w’umwongereza yabonye izuba.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1865: Abraham Lincoln, perezida wa 16 wa Leta zunze ubumwe za Amerika yaratabarutse, ku myaka 56 y’amavuko.

1912: Abantu bose basaga 1500 baguye mu mpanuka y’ubwato bwa Titanic.

1994: Abatutsi biciwe hirya no hino mu gihugu mu gihe Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yari ikomeje.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga w’ubuhanzi ku isi (World Art Day).







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND